Byinshi wamenya kuri Groenland ikirwa kiri ku buso bungana n’ubwa Congo Kinshasa, umubare w’abagituye ungana n’abatuye Cyuve Trump ashaka kwigarurira ku kiguzi icyo ari cyose
Mu gihe Isi yose yari igihugiye mu byabaye ku wahoze ari Perzida wa Venezuela watawe muri yombi akanajyanwa muri Amerika bitegetswe na Perezida w’Amerika muri operasiyo y’akataraboneka yakozwe n’ingabo z’Amerika, operasiyo yabaye mu ijoro ryo kuwa 3 rishyira uwa 4 Mutarama, Trump yongeye gutungura abatuye Isi, yemeza ko ageze kure umugambi wo kwigarurira ikirwa cya Groenland gisanzwe gicungwa na Danemark.
Koko rero kuri uyu wa 6/01/2026, ibiro bya Perrezida Trump byatangaje ko Trump arimo kuganira ku mahitamo atandukanye yo gufata ikirwa cya Groenland harimo n’ingufu za gisirikare. Trump ubwe ngo akaba yarabwiye abanyamakuru ati:” Turayikeneye ku mutekano wacu, Danemark ntishobora kubikora”.
Muri iyi nkuru turagaruka kuri byinshi mwamenya ku miterere y’iki kibazo, imiterere y’iki kirwa, intandaro y’icyifuzo cy’Amerika naho ibintu biganisha muri iki gihe!
