Politike

Shingiro: Me Phelomene vs Mme Marcelinne: Me Phelomene yateje cyamunara umutungo wa Nyirabakunzi ngo haboneke amafranga yakoreshejwe mu gikorwa cy’igabanya, igikorwa cyasabiwe guteshwa agaciro mu rw’ibanze

Ibintu bikomeje kuba bibi hagati ya Me Nambajimana Phelomene umuheshawinkiko w’umwuga na Madame Nyirabakunzi Marcelinne, nyuma yaho uyu wa nyuma afashe icyemezo cyo kwitabaza ubutabera ngo buburizemo igikorwa cy’igabana cyakozwe n’uyu muheshawinkiko,we yemeza ko cyakozwe hatisunzwe itegeko.

Amakuru mashya kuri ubu bushyamirane ni ay’uko kuri uyu wa kane taliki ya 21/05/2026, Me Nambajimana yashyikirije Madame Nyirabakunzi raporo yerekana uko amafranga yavuye muri cyamunara y’ubutaka bwe yakoreshejwe.

Iyi cyamunara ubwayo ikaba yari igamije gushaka amafranga yakoreshejwe mu gikorwa cy’igabana ryari rihagarariwe na Me Nambajimana, iri gabana akaba ari naryo ryasabiwe guteshwa agaciro mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

Abaheshabinkiko mu bikorwa byo kuvuyanga amategeko igihugu kigenderaho

Nk’uko mugenzi we Me Nyirandayambaje Mediatrice yabigenje mu nkuru twabagejejeho yo mu murenge wa Kagogo, aho uyu muheshawinkiko atitaye ku byo amategeko ateganya igihe habaye itambamira ry’igikorwa cy’igabana, Me Nambajimana nawe niko yabigenje akirenzeho we yakoze ku buryo aburizamo ibyo kukijuririra mu nkiko.

Koko rero nk’uko byemezwa na Nyirabakunzi, igabana ryahagarariwe na Me Nambajimana ryakozwe kuwa 18/10/2026 maze kubera ko atashimiye uburyo ryakozwemo, Nyirabakunzi ahita atanga ikirego kiritesha agaciro, ikirego cyakirwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ruhita rushyiraho n’italiki y’iburanisha yo kuwa 22/04/2026.

Kuri iyi taliki ariko Me Nambajimana wari witabiriye iburanisha yaje gusaba urukiko ko yahabwa uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo kunganirwa, iburanisha rigasubikwa.

Ibyo urukiko rwaje kubyemera maze bahabwa indi taliki y’iburanisha  ya 11/05/2026 ari naho umucamanza yaburanishije uru rubanza maze agatanga italiki ya 22/05/2026 yo kurusoma nyuma yo kurupfundikira.

Igitangaje muri ibi byose ni ukuntu uyu muheshawinkiko, nk’uko twabivuze haruguru yahisemo gukomeza guha agaciro igikorwa cy’igabana kitavuzweho rumwe kugeza naho gisabirwa guteshwa agaciro mu nkiko, maze agatangira kwishyuza ikiguzi cy’igikorwa yifashishije cyamunara y’umutungo w’uwagaragaje inenge y’igikorwa cye.

Nyirabakunzi utagishoboye gutesha agaciro cyamunara yamunyaze n’aho atuye, yarahiriye kuzashirwa abonye ubutabera ku kiguzi icyo ari cyose.

Ubwo yamaraga kumenyaiby’iyi  raporo y’iki cyamunara, umunymakuru wa Virunga Today yihutiye kubaza madame Nyirabakunzi uko byagenze ngo umutungo we utezwe cyamunara mu gihe yari yatanze ikirego gitesha gaciro igabana ryaganishije kuri iyi cyamunara, maze ku muromgo wa Telephone amusibiza muri aya magambo:

Nk’uko nari nabigusobanuriye ubushize, iby’iki cyamunara nabimenye mu ntangiriro z’uyu mwaka mu itanagzo ryamanitswe ku kagari.  ariko iri tangazo  riza kumanurwa, mpita ntekereza ku kirego natanze gisaba gutesha agaciro igabana ryahagarariwe na Me Nambajimana, mbona ko uyu muheshawinkiko yarangije kubona ihamagara ry’urukiko agahitamo guhagarika cyamunara. Nk’uko ubyibuka Nmabajimana twahuriye mu rubanza kuwa 22/05/2026, ahitamo gusubikisha urubanza, none arimo aremeza ko iyi cyamunara yabaye kuwa 25/05/2026, iyi ni cyamunara baringa, ntayabayeho, iya iba yarabayeho mu mudugudu bose baba barabimenye kandi niyo yaba yarabayeho ntiyaba yarakurikije amategeko.”

Abajijwe ku kigiye gukurikiraho, Madame Nyirabakunzi yabwiye umunyamakuru ko bisa naho bigoranye ko ariko yizeye ubutabera bwo mu Rwanda. Yagize ati:

”  Namaze kumenya ko ibyo gutesha agaciro iyi cyamunara bisa naho byarangiye, kuko iminsi 15 itegeko riteganya yarangiye ariko sinakwicara kuko aha yateje cyamunara ariho nari mfite inzu ncumbitetsemo, akaba nta handi mbona nakwerekeza, byatumye mpita njya kureba Gitifu w’umurenge wacu wa Shingiro musobanurira ibymabayeho, nishimiye igisubizo yampaye, ibindi wazategereza ariko icyo nzi cyo nuko nibiba ngombwa nzagera no ku Mukuru w’igihugu kuko mbona ariwe byanze bikunze wazumva karengane nakorewe.

Tubabwire ko ingingo ya 3 y’itegeko nº 007/2023 ryo kuwa  22/01/2024 rihindura itegeko no 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, mu gace kayo ka kabiri, inyuguti ya b bavuga ko itangazo rya cyamunara rigomba gushyikirizwa nyir’umutungo utezwa cyamunara, uwishyuzwa, uwishyuza n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari  k’aho umutungo  uherereye, hakaba hibazwa rero niba ibi byarubahirijwe na Me Nambajimana ubwo yari mu gikorwa cyo guteza cyamunara uyu mutungo wa Nyirabakunzi.

Nyirabaunzi yise cyamunara baringa, cyamunara yagurishije umutungo we urimo n’inzu atuyemo ku mafranga miliyoni 1 n’ibihumbi mirongo icyenda, agaenerwa gusa ibiumbi 10 yasagutse ku kiguzi cy’imirimo yose  y’igabana ryahagarariwe na Me Nambajimana, igabana urukiko rw’ibanze rwa Muhoza,  ruzafataho umwanzuro kuri uyu wa 27/05/2026.
Mu kiganiro yagiranye na Virunga Today, Nyirabakunzi yari yakomoje kuri iyi cyamunara, gusa ntiyigeze atekereza ko Me Nambajimana yatinyuka gusuzugura ubutabera, akikomereza igikorwa cyasabiwe guteshwa agaciro mu nkiko.

 

Musanze-Shingiro: Undi muheshawinkiko ashinjwe uburiganya arangiza urubanza, Ubuyobozi bw’ ishyirahamwe ry’abaheshabinkiko ryongera gusabwa kugira icyo bukora ku myitwarire mibi y’abanyamuryango baryo

Musanze-Urubanza Marcelline aregamo Me Phelomene: Me yahakanye ibyo aregwa, Marceline asaba urukiko kuziyizira kureba ukuri kw’ibyo avuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *