Burera: Bamwe mu bayobozi baravugwaho kugira inda nini ituma kanyanga yinjizwa nk’amazi
Mu karere ka Burera ko mu Ntara y’Amajyaruguru hakunze kuvugwa ikibazo cy’ibiyobyabwenge byinjizwa biturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nka Kanyanga n’ibindi biza nka magendu bikomeje gusubiza inyuma imibereho myiza y’abaturage batuye muri aka karere.
Abaturage ubwabo bavuga ko kanyanga yinjira iciye mu nzira za panya zibahuza n’igihugu cya Uganda ariko Kandi usanga zirinzwe n’inzego z’umutekano zitandukanye zirimo “Imboni z’umutekano) bakibaza uburyo abarembetsi (abazitwara) bazinyuzaho ari nayo mpamvu bamwe bemeza ko harimo ikibazo cya ruswa n’uburangazi.
Benshi mu baturage batanga aya makuru ,birindaga kwivuga amazina yabo mu rwego rwo kurengera umutekano wabo kuko umurembetsi ngo amumenye ashobora kumugirira nabi birimo: kumutega mu nzira ataha akaba yamutema, kurandura imyaka yabo mu murima cyangwa ngo bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakabagendaho babashinja kubatangaho amakuru.

Umwe wo mu murenge wa Rugengabari yagize ati:”Inaha Kanyanga isigaye yinjira kimwe nk’izindi nzoga zemewe, abaturage bayinywa ku mugaragaro Kandi hari na bamwe mu bayobozi bajya kuyinywa tuba tubabona. Urumva niba umuyobozi ubwe ajya kuyinywa, ntiyarwanya uyinjiza.”
Aba baturage Kandi bavuga ko abayicuruza n’abayinjiza baba babazi mu mudugudu batuyemo ngo Kandi n’abayobozi baba babazi, bagendana nabo, banasangira mu buzima busanzwe.
Undi ati:”Ntabwo njyewe nk’umuturage namenya ko kanaka acuruza Kanyanga mu mudugudu, umukuru w’umudugudu atabizi cyangwa gitifu w’Akagari atabizi, hari ba mutekano, abayobozi b’isibo ku buryo ubona ko kuva hasi kugeza hejuru uburyo bw’imiyoborere buziritse ariko umurembetsi abuhambuza icupa rimwe rya Byeri (beer) cyangwa udufaranga duke, bakamureka akinjira ahubwo bagasa n’abamurindira umutekano.”
Hari abavuga ko abarinda umutekano mu mupaka, ari bo banyirabayazana cyane mu kwinjira kw’ibi biyobyabwenge bitewe n’uko hari abahisemo kugira inda nini yasumbye uburebure bw’inshingano bafite.
Soma inkuru y’ibyo Perezida Kagame yavuze ku bayobozihttps://www.greenafrica.rw/rw/perezida-kagame-anenga-imyitwarire-yabayobozi-abasaba-kureka-ubwirasi-no-kuzuza-inshingano/
Umuturage wo mu murenge wa Butaro nawo wibasiwe n’ubwinshi bwa Kanyanga yagize ati:”Imboni z’umutekano,ibi ziba zibizi ahubwo zibareka zibishaka kuko baba bazihaye akantu( ibi tubyita kugura inzira), ntibishoboka ko kanyanga yacika Kandi uwakayirwanyije ayiriraho agashyigikira uyinjiza. Benshi bibagiwe icyabajyanye mu kazi ahubwo bahitamo gukora mu buryo bunyuranyije nako, ari nayo mpamvu akarere kacu katazasiba kuvugwamo iki kibazo mu rwego rw’imihigo.”
Usibye ibi Kandi,abaturage bavuga ko aho abarembetsi banyura haba higaragaza kuko baca mu mirima yabo bagatsinsura imyaka kugeza bakozemo inzira nyabagendwa.
Ati:”Baraza bagaca mu mirima yacu bagakoramo inzira ku buryo buri munsi hacamo umurongo w’abantu nka 50, ubabujije gucamo bakugirira nabi ahubwo duhitamo kubareka bakagenda. None ndibaza,ibi nabyo inzego z’umutekano ntabyo zibona? Njye mbona hakwiye gufatwa ingamba nshya ubuyobozi bwo hasi bugakorana bya hafi n’ubwo hejuru Kandi bose bakumva ibyo umuturage avuga kuko niwe ubana nabo buri munsi.”

Mu makuru abaturage bita ay’indani atuma iki kibazo gikomeza kwiyongera mu karere ka Burera, ngo akenshi bituruka ku bayobozi batumvikana ubwabo aho buri wese aba yumva yahirika mugenzi we kuntebe yicayeho, aho kurwanya ibitagenda neza ,bakarwana no gukwepana.
Umuturage ati:”Hari amakuru tuba dufite ko hari abayobozi baba bashaka nko kugambanira bagenzi babo aho guhuza imbaraga bagakorana, niba bamwohereje i buryo, we akajya i bumoso kugira ngo akomeze guhesha mugenzi we amanota mabi ku buryo byamuviramo kwirukanywa. Bene nkabo bahitamo gukora nabi kubera agahimano, ni gute umuyobozi umwe wenda nka Meya yarwana no gukemura ibibazo byose ari umwe Kandi byicwa n’abandi bari mu karere? Rwari urugero!”
Aba baturage bavuga ko bababaye mu mitima yabo kubera ko ubuyobozi buri guca ikigage n’uRwagwa n’ubushera Kandi aribyo byabafashaga kubaho no gukora ubukwe byoroshye ahubwo Kanyanga y’ikibazo akaba ariyo inyobwa cyane.
Umwe ati:” Njyewe icyo nasaba Ubuyobozi bwl’Akarere kacu na Perezida wa Repubulika, nibasuzume imibereho y’umuturage wo hasi udashoboye kwigurira izo za Byeri naza Mitsingi, Izi nzoga gakondo zahozeho kuva kera Kandi ntawe utabizi, nibareke kuzitiranya n’izinkorano ngo batume tutabona icyo kunywa, ko bazimena twe tuzabaho gute? Twese ntabwo dukize ngo tunywe izo zihenze ahubwo nibashake uko bagenzura izenzwe neza n’izinkorano, batekudushyira mu gahinda Kandi mu by’ukuri turababaye.”
Undi ati:”Kumena ikigage,urwagwa n’ubushera bitunze abaturage kuva kera ni ikibazo, ikibazo nuko babimena ahubwo ibiyobyabwenge akaba aribyo bahuka, turasaba ko bagenzura uburyo tubikora, wenda bagashyiraho amabwiriza yo kuzenga no kunoza isuku yazo, ariko kuzica ninko kuduca amabere. Ubu Koko tubeho tudasoma ku gasururu Kandi duhinga amasaka n’ibitoki,tukavunika bigezaha? ”
Aba baturage bagaragazaga ikiniga cyinshi, bavuga ko nabo ubwabo bazi gutandukanya inzoga zenzwe neza n’izinkorano, aha bemeza ko bafatanya n’inzego z’ubuyobozi kumenya aho ziri ariko ntibace gakondo yabo benshi bavuga ko ariyo bamenyeye dore ko hari n’abemeza ko batashobora kunywa izo za Byeri naza Mitsingi ngo bazishobore.”

Mu nama Perezida wa Repubulika aherutse kugirana n’abayobozi batandukanye kuwa 23 Werurwe 2026,yarifite insanganyamatsiko igira iti:” Umuturage ku Isonga” umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile, yabwiye Perezida ko bagiye guhangana n’ibiyobyabwenge bivugwa mu karere bayoboye.
Ati:”Icyo tugiye gukomeza gushyiramo imberaga, ni ukurwanya ingeso mbi haba ruswa ( corruption) n’ibijyanye n’ubusinzi bugenda bugaragara mu karere kacu no kurwanya ibiyobyabwenge, turakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano n’ibyiciro bitandukanye(….) .”
Aha Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yamusabye ko bafatanya n’abaturage,mu kubirwanya no kurwanya ubusinzi,ntibabyihererane bonyine nk’abayobozi Kandi bakabafasha kubisobanukirwa aho gukora ubusa no kwipfusha ubusa.
Mu kiganiro “Umuti Ukwiye” gica kuri Radio Musanze mu minsi y’imibyizi mu gitondo kare, naho abaturage bahatangiye ibitekerezo bagaragaza ko Kanyanga yinjira kubera uruhare rw’inzego z’umutekano, kuri mikoro hifashishijwe urubuga rw’ibitekerezo mu butumwa bugufi, abaturage bagaragaje ko babonganiwe n’iyi nzoga ituruka mu Buganda (Uganda) ariko banasaba ko hasuzumwa no ku zagakondo zikomoka ku masaka n’ibitoki zirikumenywa Kandi ntakibazo zabateraga ahubwo ko abayobozi bazitiranya.
Bagaragaje ko usibye mu karere ka Burera, hari na Kanyanga yinjira iturutse mu karere ka Gakenke ahitwa Kabuye ikagera mu murenge wa Rugengabari,Rusarabuye,Kivuye ,Butaro,Kinyababa,Kagogo nahandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Solina mu butumwa yakoreshehe asubuza ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage, yabanje kubaha umurongo wa Telefone ye ngo bazajye bamwihamagarira abikemure afatanyije nabo, bishimangira ko hari bamwe mu bayobozi babaye ba “Ntibindeba”.
Aha Meya Solina yagaragaje impamvu muzi yemeye kubikurikirana ubwe afatanyije n’abaturage. Ati:”Impamvu nabyikurikiranira ni uko hari abaturage bagaragaje ko hari abayobozi bakingira ikibaba abinjiza n’abacuruza ibiyobyabwenge,kuko nibamenyekana tuzaba dufatanyije n’abaturage, abaturage bakomeze dufatanye, baduhe amakuru ariko banadufashe kwigisha bagenzi babo kwirinda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”
Muri raporo y’imihigo y’uturere iherutse gushyirwa hanze na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), igaragaza uko uturere twahiguye imihigo twahize, akarere ka Burera kaje ku mwanya wa 19 n’amanota 66.0% , gakomeza guhabwa umukoro wo kwikura kuri uyu mubare ahanini gashyirwaho n’ibiyobyabwenge bikinjizwamo.

Mu Ntara y’Amajyaruguru aka karere gaherereyemo, akarere ka Gakenke nako gatungwa agatoki mu kwinjizwamo Kanyanga, niko kaje hafi ku mwanya wa 4 n’amanota 74.2% gakurikirwa na Gicumbi yaje ku mwanya wa 8 n’amanota 73.0%, Burera iza ari iya 19, ikurikirwa na Musanze ya 23 n’amanota 64.1% ni mu gihe Rulindo yaherekeje utundi mu Ntara y’Amajyaruguru,ku mwanya wa 26 n’amanota 59.1%. Muri rusange mu gihugu hose, akarere ka Ngoma ko mu Ntara y’Uburasirazuba niko kaje ku mwanya wa Mbere n’amanota 77.2% naho Nyabihu yo mu Ntara y’uburengerazuba iba iya nyuma ku mwanya wa 27 n’amanota 54.4%.
Akarere ka Burera uretse Kanyanga, kanavugwamo izindi nzoga z’inkorano zikomeje guhashwa nka: Nzogejo, Umunini, Umumanurajipo, Yewe Muntu, Umugorigori, Sinzi undongoye,Umurahanyoni ,Kunjakunja n’izindi zikunze kuboneka mu mirenge ya Rugarama, Gahunga, Butaro,Kinoni na Cyanika, abaturage bemeza ko arizo bari kwitiranya n’Ikigage,Urwagwa n’ubushera bworoshye,nabyo bakabimena.


