
Ikigo cy’amashuri abanza ya Musanzu, giherereye mu murenge wa Gahunga ; Akarere ka BURERA mu kagari ka Buramba. NIYOGISUBIZO Fiacle ni umwana w’imyaka cumi n’umwe “11ans”, yiga mu mwaka wa kabiri kuri iki kigo; Ni mwene NSABIMANA Ernest, batuye mu murenge wa Rugarama. Aherutse kotswa n’isupu y’ibishyimbo, yamaze ibyumweru bibiri atagera mu ishuri.

Iyi nkuru twayimenye ku wa 20/03/2026, ubwo abandi babyeyi barerera kuri icyo kigo batwegeraga bakadusaba kubakorera ubuvugizi ku bana babo bakoreshwa imirimo y’agahato. tumaze kumenya iby’iyi nkuru twashatse umubyeyi wa Fiacle tumubaza iby’uwo mwana we bivugwa ko yahiye, adutangariza ko koko ariko byagenze :
Agira ati : ” Nibyo koko umwana wanjye yahiriye ku ishuri yokejwe n’isupu y’ibishyimbo, Icyo gihe nari mu kazi aho nkorera akazi nka mucoma kuri center ya Kanyirarebe. Ku ishuri bohereje abana babiri ngo baze kubimbwira, nsanga mwarimu n’umwana wanjye kuri Poste de santé ku kagari ka Nyangwe’; Narahageze nsanga umwana bamaze kumupfuka, nkihagera mwarimu wamuzanye sinamenye aho acyiye!

Yakomeje agira ati: “Tuboherereza abana ngo bahabwe ubumenyi ariko abarimu bakabikoreshereza imirimo yo mu gikoni “Gushaka inkwi; Guteka no kwarura” kandi iyi mirimo ifite abayishinzwe. Umwana wanjye mutangira 1,000frs buri kwezi, ni muto si uwo guteruzwa isafuriya y’isupu kuko ntayishoboye.” Nyina w’umwana we yatubwiye ko abana babo birirwa mu gisagara batasha inkwi, yongeraho ko ababyeyi babuzwa gusibya umwana. Agira ati : “Tubujijwe gusibya umwana kuko ubuyobozi bubimenye twahanwa, aucun kubera iki abana bacu birirwa mu gisagara bikorezwa ibishitsi ?”

Twashatse kumenya iby’iki kibazo, twegera ubuyobozi bw’ikigo budutsembera ko ibivugwa ko umwana yahiriye mu gikoni ataribyo.
Bwana NTAGISANIMANA ni muyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’amashuri cya Musanzu, uwaruhari yavuyeho muri ya mpirito y’abagize amanota make. Yagize ati : “Ibyo bavuga ntabyo nzi, nta mwana wahiriye mu gikoni ndetse nta n’abana dukoresha indi mirimo n’ubwo nta Capitation dufite.”
Hari umwarimu twabonye aho hafi nawe turaganira, tumubaza niba ibivugwa mu kigo cyabo niba byarabayeho atwemerera ko byabayeho ariko ko umwana yahawe ubutabazi bw’ibanze agezwa kwa muganga. Icyo gihe twabonye ko umuyobozi w’ikigo byagateganyo atubeshye, gusa twabonaga uwo muyobozi w’agateganyo asa nudashaka kutuvugisha.
Mwarimu nous yagize ati : “Ariko ntibakirirwe bahakana kuko kuba kw’impanuka ni ibisanzwe kandi kugira ngo umwana yotswe n’ibiryo nta gitangaza, ahubwo turebe ngo yahawe ubuhe bitabazi. Iki nicyo kibazo !”
Akomeze agira ati : “Ikigo cyacu dufite ikibazo gikomeye, hari umugore wadutesheje umutwe. Uriya mugore niwe unaniza abayobozi, ahubwo mubishoboye niwe badukiza kuko tubona ariwe kibazo.” Iby’uwo mugore ni indi nkuru kuko ni benshi bamutubwiyeho.
Yagize ati : « Ibibera kuri EP Musanzu birababaje kandi biteye inkeke, tujya kubona tukabona abarimu bashoreye abana babatwaye mu gisagara « Ahantu hadatuye abaturage, munsi y’ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura’ ; Ni nko mu birometero bibiri uvuye ku ishuri, tujya kubona tukabona bagarutse bikoreye inkwi z’ibishitsi. Ba nyiri mirima babihera Directeur ubusa ngo abibarimburire mu mirima, ni uwitwa MASHEKOME batereza akabyasa bakabyikoreza abana bacu.”
Akomeza agira ati : “Ibyo bakorera abana bacu ntibyumvikana, ni gute umubyeyi yahanirwa gusibya umwana yamutumye nko ku isoko mwarimu akamushorera akajya kumukoresha imirimo twita iy’agahato kandi ahantu hashira ubuzima bw’umwana mu kaga ? Iyo bajya kwikorera ibishitsi, ni ahantu bashobora guhurirayo n’inyamaswa cyane imbogo Turibaza ngo abana bacu nibagwa mu gisagara bizagenda morsure ?
Ibi bihurizwaho n’abaturage benshi, bavuga ko ku kigo cya Musanzu haheruka kuva umwana watsinze mu myaka nk’irindwi ishize kuko ngo abana basa n’abiyiririrwa hanze, ubundi bibera muri iriya mirimo ivunanye kandi y’agahato. Benshi bagiye bagaruka kuri wa mwarimu bivugwa ko asa n’aho ariwe muyobozi w’ikigo, kenshi abana babwira ababyeyi ko ariwe ukunze kubirukana ngo ntibatanze 1000frs yo kurira ndetse n’amasahani kandi atariwe kontabure.
Twegereye umuganga ngo tumubaze amashira kinyoma ku mwana wahiye kuko umuyobozi w’agateganyo yabiduhakaniye, muganga atwemerera ko byabayeho. Ati : “Mwarimu yazanye umwana kuri poste de santé yahiye, umwana turamufasha ariko mu kanya ababyeyi be bahageze aragenda.”
Akomeza agira ati: “Umwana yahiye ku wa 16/02/2025, bwari ubushe budakanganye uretse ko hari agasebe gato. Twakomeje kumuvura, ababyeyi ntibagarutse dutekereza ko umwana yorohewe.”
Ese haba hari Itegeko rirengera umwana?
Itegeko Nomero 71/2018 ryo ku wa 31/08/2018, ryerekeye kurengera umwanzi mu Rwanda rigamije kurinda umwanzi (ufite munsi y’imyaka 18) ihohotera iryariryo ryose ; Gucuruzwa; Gukoreshwa imirimo ivunanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Rishiraho n’ingamba zo kubarinda ibyago binyuranye.
Tumaze kumenya ibi byose, twagerageje kuvugisha ushinzwe uburezi mu murenge wa Gahunga. Mu butumwa bugufi bwo kuri telefone ngendanwa atubwira ko ikibazo agiye kugikurikirana, dutegereje uko azagikemura. Ababyeyi b’umwana bavuga ko ikigo cyabatereranye kandi ko bamuvuje amafaranga menshi ndetse ko barimo ideni ry’amafaranga ibihumbi 15,000frs bangujije, yiyongera ku yabo bakoresheje bavuza umwana.
Ikigo cy’amashuri abanza cya Musanzu ubona ari ikigo gisa nishaje n’ubwo harimo inyubako nshya zititabwaho, inzugi mu mashuri zavuyrmo; Intebe zaravunaguritse; Igikarabiro nta robinet n’imwe ihari mbese ni ikibazo. Ni ikigo gifite abafatanya bikorwa barenze umwe “RDB; Compassion International na EAR Diocèse ya Shyira”, gusa ngo bafite ikibazo cy’amafaranga bagenerwa na Leta kuri buri mwana “Capitation”.

Mu ishuri urugi rwavuyemo

Ayo mafaranga ngo ntabonekera igihe, aha turibaza ngo aboneka yo bayakoresha iki ? Abakozi nabo ngo ntibahembwa kuko hari abahisemo gusezera, rimwe na rimwe bareba uko birwanaho ariko gukoresha abana imirimo ivunanye ni ibyo kwirindwa. Ngayo nguko!
Ladisilas
