Breaking news Gakenke-Mugunga: Bamwishe urw’agashinyaguro bamushinja kubateza amarozi
Mu karere ka Gakenke, uomurenge wa Mugunga, akagari ka Rutenderi, mu mudugudu wa Nyakazenga haravugwa urupfu rw’uwitwa Nyirashyereza wishwe n’abo mu muryango we bamukekaho kubarogera.
Inkuru Virunga Today ikesha ubuyobozi bw’akagari ka Rutenderi, yemeza ko ibi byabaye kuri uyu wa kabiri, taliki ya 29/04/2025 ahagana mu ma sayine z’amanywa, abitwa Manirakiza Eric, na Tuyishime akaba ariho bubikiriye uyu mukecuru avuye mu murima, bakamutemagurira mu murima uri aho bita ku mugezi w’Imana.
Uyu mugore bahitanye akaba yari yarashakanye na Sewabo witwa Gatabazi.
Ubuyobozi bw’akagari bukomeza buvuga ko byatangiye ubwo aba bombi Manirakiza na Tuyishime, bakekwagaho kwangiza imyaka y’umuryango wa Gatabazi maze ikibazo cyabo kikagezwa ku RIB bagafungwa, kubera kubura ibimenyetso bakaza bibahamya icyaha bakaza kurekurwa.
Nk’uko ubuyobozi bw’akagari bwakomeje kubivuga, nabwo ku makuru bwahawe n’abaturanyi ba nyakwigendera , ngo ibi ntabwo byaje gushimisha Gatabazi wabonye ko ifungurwa ry’aba ryihishwe inyuma n’uwitwa Simon, sewabo w’aba bana, akaba na mwene se wa Gatabazi.
Amakimbirane yaje gufata indi ntera muri uyu muryango, ubwo Simon yaje gufatwa n’uburwayi butunguranye bukaza kumuhitana, hashyirwa mu majwi Gatabazi n’umugore we Annonciata ku kuba aribo bamuhitanye bakoresheje amarozi n’imyuka mibi (amahembe).
Kuva ubwo uyu muryango wa Simoni wahise ushaka uburyo bwo kwihorera hakoreshejwe nabo amarozi, ariko ibyo bagiye bagerageza byose ngo bikize aba banzi ntacyo byatanze bagirwa inama yo kurangiza uyu mugambi hakoreshejwe ibikorwa byo kwica umufasha wa sewabo, Annoncita, imbona nkubone.
Uyu mugambi akaba ariwo bashyize mu bikorwa kuri uyu wa kabiri.
Kuri ubu abakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa bakaba bamaze gutabwa muri yombi, muri bo hakaba harimo Tuyishimire n’umugore, umugore wa Simoni naho Manirakiza we aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.
Mu bindi ubuyobozi bw’akagari bwatangarije ikinyamakuru Virunga Today nuko kariya gace gakunze kurangwamo ibibazo bishingiye ku marozi, ubuyobozi bukaba bukomeje gukangurira abahatuye guca ukubiri n’ibi bikorwa bibi bidindiza iterambere ry’aka gace, bigakurura n’umwiryane n’amakimbirane hagati y’imiryango. Umurambo wa Nyakwigendera ukaba washyinguwe none kuwa gatatu aho bari batuye i Rutenderi.
Ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange muri Repubulika y’ U Rwanda ivuga iti:” Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko,
ahanishwa igihano cy’igifungo cya
burundu.”
umwanditsi: Musengimana Emmanuel