Breaking news: Musanze-Mpenge: Akarere kaburiye igisubizo ikibazo cy’umukire wazanye tingatinga, agasenya inyubako z’abaturage akanangiza bikomeye ibikorwaremezo by’amazi
Muri iki gitondo cy’uwa 01/05/2025, hari abaturage bahamagaye mu buyobozi bwa Virunga Today bayisaba ko, nk’ikinyamakuru kimaze kuba kimenyabose mu bijyanye mu buvugizi, cyabafasha mu kumenyekanisha ikibazo kimaze hafi icyumweru bahuye nacyo, ariko nanubu inzego zakagombye kubatabara ubu zikaba zarinumiye.
Mu makuru y’ibanze bahaye Virunga Today nuko kuri uyu wa mbere ushize, uwo bise umukire, batashatse no kuvuga izina kubera ngo umutekano wabo, yazanye imashini zikora imihanda, mu kagari ka Mpenge, umudugudu wa Giramahoro ho mu mujyi wa Musanze, zigatangira gutunganya umuhanda ujya iwe, ngo wari ufite ikibazo cyo kurekamo ibidendezi by’amamazi . Iyi mirimo ngo yakozwe kuwa mbere no kuwa kabiri maze irangira yangije bikomeye inzu z’abitwa Soteri, Twahirwa na Nyirabasare, hangirika n’umuyoboro w’amazi wo muri kariya gace, abaturage bahita babura amazi.
Ku gicamutsi cyo kuri uyu wa 01/05/2025, niho umunyamakuru wa Virunga Today yageze ahabereye aya mahano maze ahabwa amakuru make ku byabaye.
Umunyamakuru wa Virunga Today kubera uburemere bw’ikibazo yahisemo kubanza kubaza Gitifu w’akagari ka Mpenge, amubwira ko ikibazo bakizi kandi nabo ko batangajwe n’ibyakozwe n’uyu muturage, bakaba baranagerageje guhagarika iki gikorwa ariko uyu wiswe umukire akababera ibamba, bagahitamo gukora raporo bashyikirije akarere.
Abajijwe niba hatarabaye gutinda ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere butahise butabara none ubu abaturage bakaba nta mazi bagira icyumweru kikaba kigiye kurangira, Gitifu yashubije gusa ko abayobozi barimo kugikoraho.
Umwe mu baturage utuye mu isibo yabereyemo iki kibazo yasobanuriye birambuye imvo n’imvano y’iki kibazo maze yemeza ko habaye uguhubuka k’uyu mukire igihe yashyiraga huti huti umushinga wari watekerejwe mu mudugudu wo gutunganya umuhanda waregagamo amazi mu gihe cy’imvura.
Yagize ati:”Mudugudu Hemedi yadukoresheje inama atubwira ko twakwigira hamwe ikibazo cy’amazi areka mu muhanda akabangamira uriya muturage bise umukire, ahita asaba ko hakorwa inyigo y’iki gikorwa hakamenyekana amafranga bizatwara, maze inyigo ihita iboneka vuba hemezwa miliyoni 4, buri muturage yagombaga kugiramo uruhare, gusa twatangajwe no kubona muri iki cyumweru uriya mukire azana imashini agatangira gukora umuhanda, kandi hatari hakabaye ubwumvikane k’ukuntu iki gikorwa kizashyirwa mu bikorwa, cyane cyane k’ukuntu abazangizwa ibyabo bazishyurwa”.
Kubera uburemere bw’ikibazo, umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo kohereza ubutumwa bugufi Meya w’akarere ka Musanze amubaza impamvu akarere kataratabara aba baturage basenyewe inyubako ariko cyane cyane ngo gakemure ikibazo cy’abaturage bagiye kumara icyumweru cyose nta mazi bagira, Meya ntiyatanga igisubizo.
Virunga Today imaze iminsi igaragaza akajagari gakomeje kurangwa mu karere ka Musanze, aho urose kubaka ikigo cy’ishuri none ahita abishyira mu bikorwa umunsi ukurikiyeho, ubona abangamiwe n’umuhanda uri muri master plan y’akarere akawusiba, ushaka kwamamaza agatera icyapa rwagati mu muhandi naho abandi bagakora ibikorwa by’ubwiyahuzi bubaka munsi y’insinga z’amashanyarazi afite ubukana.
Kuba bigeze naho rero umuturage asenyera bagenzi be, akanngiza ibikorwaremezo ku nyingu ze, ubuyobozi bukarebera, buri buze gutera ibibazo bikomeye ku batuye aka karere,bishoboka ko hari abakeka ko ubuyobozi businziriye.

Umwanditsi: Rwandatel