Politike

Burera-Gahunga: Gitifu Aloys yijeje Virunga Today gukomeza gushakira umuti ibibazo bikomeye byugarije abaturage, Virunga Today nayo imwemerera umusanzu muri iki gikorwa

Nyuma yaho mu gitangazamakuru Bagarama tv hatambukijwe ikiganiro ku bushyamirane bukomeye bwahuje muri uku kwezi umunyamakuru Ngaboyahizi Protais nyir’iki gitangazamakuru na bwana Nsengimana Aloys umunyamabanga nshingwa w’ibikorwa w’umurenge wa Gahunga ho mu karere ka Burera, iyi nkuru Virunga Today ikayigarukaho igaragaza ibihe bikomeye byayiranze, Virunga Today yakomeje gukurikiranira hafi ibibera muri uriya murenge, ngo yumve nibura hari impinduka uko zaba zingana kose, zaba zarabayeho nyuma y’ibi byahitishijwe mu itangazamakuru.

Muri icyo gihe ariko amakuru Virunga Today yabonaga ntiyari meza na gato kuko nayo yakiriye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 11/05/2025 yemezaga ko nta kirahinduka muri Centre y’Akanyirarebe, ko umwanda ukomeje kugararaga hirya no hino muri iyi centre.

Ibi nibyo byatumye umunyamakuru wa Virunga Today afatwa n’igisa n’umujinya, arakariye cyane Gitifu udashaka kumva ijwi ry’abanyamakuru bamusaba kwita ku baturage be abarinda imyanda ibangamiye bikomeye ubuzima bwabo, maze afata icyemezo cyo kumwohererreza ubutumwa bugufi.

Ubu butumwa bwagira buti:”Mwaramutse Gitifu! Ni muri Virunga Today! Iki kibazo itangazamakuru ririmo Bagarama Tv rikomeje kugarukaho cy’umwanda wugarije centre yAkanyirarebe mugifitiye ngamba ki, ko n’iki gitondo cyo kuwa 11/05/2025 batubwiye ko uyu mwanda ukomeje kugaragara hirya no hino muri iyi Centre?”

Mu kurangiza ubutumwa bwe, uyu munyamakuru yasabye Gitifu ko igihe yabishobora yamubwira no ku kibazo nacyo cyavuzwe mu itangwa ry’ibigega by’amazi mu mudugudu w’Akaruheshyi mu kagari ka Buramba.

Atajuyaje Gitifu yahise asubiza ubutumwa bugufi bw’umunyanakuru abanje kumushimira ku kuba yahisemo kwandika inkuru abanje kumubaza icyo atekereza ku makuru aba agiye kwandikwa amureba nk’umuyobozi wahavugwa ikibazo.
Mu gusubiza Gitifu akaba yarabwiye umunyamakuru ko ku bijyanye n’isuku nke kuri centre y’Akanyirarebe, ko kimwe n’ahandi hantu hahurura abantu benshi,hari ikirimo gukorwa kugira abahakorera n’abahagendera barangwe n’isuku kandi ko hari n’umwihariko wagenewe iyi centre y’Akanyirarebe.

Gitifu Aloys yagize ati: “Ku kibazo rero cyisuku muri centre ya Kanyirarebe kimwe nahandi hantu hose hahurira abantu benshi tugenda dukora ubukangurambaga kugira ngo abakorera mu masanteri nabahagenda bagire isuku. Byumwihariko centre ya Kanyirarebe tuyitaho kandi turakomeza kuyitaho kugira ngo igire isuku ku rwego bushimishije nejo bundi kuwa kabiri hazabera ubundi bukangurambaga bwisuku bujyana ubugenzuzi bwisuku muri iriya centre ya 2 ikomeye mu murenge.”

Naho ku kibazo cya ruswa yavuzwe mu itangwa ry’ibigega bya Ruheshyi Gitifu yabwiye umunyamakuru ko ayo makuru ntayo yari azi ko ariko ubwo bimeze gutyo bagiye kubikurikirana bakareba ibyo aribyo, byaba ari byo bigashikirizwa inzego z’ibishinzwe yongeraho ko nk’abayobozi badasiba gukangurira abaturage kwirinda ruswa kuko ngo ari icyaha.

Mu kumusubiza umunyamakuru yasezeranije Gitifu kuzaza kwirebera ubwe aho umurenge ugeze ukemura iki kibazo cy’umwanda gikomeje guhesha isura mbi umurenge kandi ko ku bijyanye na ruswa ivugwa muri uriya mudugudu, nyirabayaza w’ibyo byose yaba ari mudugudu wica agakiza, ko nubwo Gitifu agira akazi kenshi, yajya afata igihe agasesengura n’amakuru aba ava mu nzego z’ibanze zo hasi, ibyamufasha gukemura bene ibi bibazo biba bikeneye gukemurwa byihutirwa harimo n’iki cya ruswa.

Mu kurangiza uyu munyamakuru yabwiye Gitifu ko yahisemo kutamubaza ku kibazo cy’inzoga z’inkorano kubera ko we na bagenzi be barimo gutegura ingamba zo kuzafasha abayobozi guhangana n’iki kibazo, ko igihe nikigera bazabagezaho ibijyanye n’izo ngamba.

Ibi ariko ntibyabujije Gitifu kugira icyo avuga kuri izi nzoga, abwira umunyamakuru ko iby’ingenzi byarangije gukorwa, imwe muri izi nzoga yari ibamgamiye abaturage ikaba kuri ubu yaraciwe burundu!

Gitifu Aloys yagize ati:” Hariya haba ikibazo cyinzoga zinkorano yitwa umunini ariko tumaze iminsi tuyirwanya ku bufatanye bwinzego zumutekano yaracitse ubu icyo dukora ni ukureba niba nta bashobora kuba bazigarura ngo nabo bahanwe. Twamenye mu ruhame ingunguru nka 20.”

Mu gutandukana Gitifu yasabye umunyamakuru ko igihe cyose hari amakuru yakenera yajya ayamubaza, undi amusubiza yego kandi ko byose byazakorwa ku nyungu z’umuturage.

Ikiganiro Virunga Today igiramye na Gitifu Aloys kigaragaje ko bishoboka ko abanyamakuru n’abayobozi banturanye bashobora gutahuriza umugozi umwe hagamijwe gukemura ibibazo biriho, aho kwirirwa bannyotana nk’abana, umuturage akaba ariwe ubihomberamo.


Ibisobanuro bya Gitifu Aloys byanyuze umunyamakuru wa Virunga Today, amwemerera ubufatanye mu gushakira umuti ibibazo biriho.

Umwanditsi:Musengimana Emmanuel

Thanks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *