Umujyi wa Musanze: Ubushyamirane hagati y’abanyonzi n’abasekirite babo bukomeje kuba intandaro y’umutekano muke mu muhanda
Ubushyamirane buhoraho kandi mu duce tunyuranye tw’imihanda yo mu mujyi wa Musanze bukomeje kubangamira abakoresha iyi mihanda, ibishobora no gukurura impanuka zo mu muhanda isaha n’isaha. Virunga Today imaze iminsi yibonera iby’ubu bushyamirane yabibwiye abashinzwe kureberera abanyonzi bayobora koperative yabo , inahita igaragaza imiterere y’iki kibazo mu nkuru ikurikira.
Ubushyamirane nk’ubw’injangwe n’imbeba
Ni mugitondo ahagana saa moya zuzuye, hari abagenzi biganjemo abavuye mu Misa ya mugitondo harimo n’abamaze kwambukiranya zebra crossing iherereye hagati ya stade Ubworoherane na station y’aho bita ku magare; bose bakumiriwe inzira n’igisa n’imirwano ndetse n’intonganya zikomeye hagati y’itsinda ry’abasekerite n’umunyagare, hari kandi n’abagenzi bashungereye ibirimo kubera muri iki gice kigenewe abanyamaguru.
Umunyamakuru wa Virunga Today uvuye nawe mu misa ya mbere, nawe akumriwe n’ubu bushyamirane ariko we nk’umunyamakuru ahisemo kwegera abari mu bushyamirane abereka ukuntu bahagaritse urujya n’uruza rw’abakoresha uyu muhanda.
Abasekirite bahisemo kwima amatwi umunyamakuru,bikomereza ibyo guhangana n’uyu mugenzi, umugenzi ushobora kuba hari amabwiriza yarenzeho, maze umunyamakuru ahitamo gukangisha abasekirite kubaregera uwo yise Boss wabo.
Ibyo ntacyo nabyo bibabwiye, hagati abanyamaguru banwe bahisemo gukoresha igice cy’umuhanda kigenewe ibinyabiziga ngo bakomeze urugendo rwabo. Umunyamakuru ahisemo gufata ifoto y’ibirimo biba, ariko yihanangirijwe n’aba basekerite bamubuza gufata iyi foto bamuburira ko nakomeza telephone ye iza kwangizwa ariko ashoboye kuyifata ahita yihutira kuva ahaberaga ubu bushyamirane.
Umunyamakuru ahisemo kwikomereza ariko hirya gato hari umunyonzi utwaye umugenzi urimo acungana n’abasekerite baba rwagati mu mahuriro y’umuhanda kuri rond point yo ku magare ,kugira ngo yambukiranye iyi rond point nubwo bibujijwe.
Uyu acunze neza umusekerite umwe uri ku muhanda ahita yongeza umuvuduko yambukiranya rond point anahita akata yerekeza ahitwa Nyamagumba na Kabaya, umusekerite ntiyagira icyo akora kuri iki gikorwa cy’umunyonzi.
Iyi sene yabaye mur kiriya gitondo ni nkaho iboneka buri munsi mu mihanda inyuranye yo mu mujyi wa Musanze, igahuriramo abanyonzi n’abo bita abasekurite babo, maze abasekirite bakagombye kuzana umutekano mu muhanda ahubwo akaba aribo baba abambere mukuwubangamira cyane cyane uw’abanyamaguru.
Ubu bushyamirane bukunze kuboneka mu masaha ya mugitondo, bukabera kenshi mu mahuriro y’imihanda nk’aho bita ku Magare, kuri Wasac-Musanze, kuri Apicur, Nyarubande aho bita ku rugaga, ndetse n’aho bita ku ngagi mu murenge wa Cyuve.
Zimwe mu mpamvu z’ubu bushyamirane, ni ibyangombwa abanyonzi basabwa baba batujuje, harimo umusoro wa buri gitondo, amagare atujuje ibisabwa harimo kuba akoreshwa n’abatari beneyo banditse mu ishyirahamwe ariko cyane cyane kurenga ku mabwiriza y’imikoreshereze y’imihanda mu mujyi wa Musanze harimo kunyura ahatemewe kunyura amagare cyangwa kurenza amasaha yemerewe gutwaramo abagenzi.
Ubu bushyamirane bw’urudaca nk’ubw’injangwe n’imbeba bukaba burangira umunyonzi yibwirije agatanga amande, amande benshi muri aba banyonzi bemeza ko batayahererwa gitanse cyangwa se amagare yabo agafatirwa akajyanwa kuri station ya police aho bita muri groupement.
Intege nke z’ubuyobozi bwa koperative y’abanyonzi
Mu busesenguzi bwa Virunga Today (ibikubiye muri ubu busesenguzi, Virunga Today ikaba yararangije no kubigeza ku buyobozi bwa koperative y’abanyonzi), nyirabayazana y’ibi bibazo bikurura ubushyamirane hagati y’abanyonzi n’abasekirite babo ni ibi bikurikira:
1. Imyitwarire ya kamere y’abanyonzi bigora guhinduka: Benshi muri aba banyonzi baba bavuye iyo mu midugudu yo mu cyaro, bamwe muri bo batararangije amashuri abanza, abandi barafashe imyitwarire idashobotse harimo kutihanganira abandi, kutamenya impamvu n’akamaro k’amabwiriza bahabwa n’ibindi biranga abantu batajijutse cyangwa babayeho mu buzima budatuma bashobora kwitwara neza no kumvira abayobozi.
2. Amabwiriza y’ubuyobozi atangwa ntihakurikiranwe uko ashyirwa mu bikorwa. Iki ni ikibazo gikomeye kirangwa muri iyi koperative kuko amenshi mu mabwiriza baha abanyonzi ntiyubahirizwa uko bikwiye kubera kudashyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’aya mabwiriza ,ibikurura akajagari mu mikorere yabo.
Ingero nynshi, nk’ibwo hari amabwiriza yo kwamvara jile kuri buri munyonzi ariho, ariko hafi 80% by’abanyonzi ntibagira izi jile ndetse n’abitwa ngo barazifite, zabasiziyeho.
Urundi rugero ni urw’amabwiriza y’imihanda itemerewe gukoreshwa n’abanyonzi ariko ibyo kudakoresha iyi mihanda abanyonzi ntibabikozwe bagahora bacungana
n’abasekirite bashaka kuyikoresha.
Nk’aho twavuze hitwa ku magare, iyi rond point abanyonzi babujijwe kuyambukiranya, igituma batemerewe gukoresha umuhanda uva ku karere ugera muri iyi rond point. Magingo aya ariko bikomeje kugora abanyonzi gukoresha umuhanda beretswe unyura kuri CSS ku buryo buri gihe baba bashaka gukoresha iyi rond point nubwo baba bazi neza ko harimo abasekirite ndetse na police,
Aba banyonzi bemeza ko uyu muhanda w’igitaka ubagora kandi ko batumva impamvu bakumiwe muri iyi rond point idakoreshwa n’abagenzi benshi kurusha iya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.
Kubera icyo umuntu yakwita ubushobozi buke bw’ubuyobozi bwo gushobora gushyira mu bikorwa ibivugwa mu mabwiriza aba yatanzwe, ubu benshi mu banyonzi basubiye gukoresha iriya rond point ndetse n’umuhanda ugana ku bitaro kuva na kera wari ubujijwe ku banyonzi, ubu usigaye ukoreshwa n’aba banyonzi bacungana nyine n’abasekirite, bakadomokana umugenzi cyangwa agatwaro.
3. Imikorere y’abasekirite itanoze kandi itishimiwe n’abanyonzi.
Aba basekirite bafatwa n’abanyonzi (abakiresha babo) nk’ibisambo bitunzwe no kubahuguza duke baba bakoreye kuko ngo amande babaca y’umurengera ku makosa baba bashinjwa gukora, nta gitanse bayihererwa kandi ko kenshi biha ubutumwa mu mihanda, abayobozi babo ntacyo babiziho bagamije kubihubuza cyane cyane mu gihe cya week end.
Police ikwiye kugira icyo ikora kuri iki kibazo
Ikibazo cy’ubushyamirane hagati y’abanyonzi ni abasekirite babo ni ikibazo cy’umutekano mu muhanda kandi birazwi ko inshingano zo kuwubungabunga ari iza police.
Koko rero nk’uko twabigaragaje hejuru, ubu bushyamirane mu bice by’umuhanda byagenewe abanyamaguru bifunga iki gice, aba banyamaguru bikaba ngombwa ko bitiza ikindi gice cy’uyu muhanda cyagenewe ibinyabiziga, ibishobora nanone gukururira aba banyamaguru impanuka.
Byongeye kandi iyi rwaserera ikorerwa mu mujyi rwagati, itanga isura mbi ku bijyanye n’umutekano muri rusange y’umujyi wari usanzwe uzwi kurangwa n’ituze.
Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, Virunga Today ibona police yari ikwiye gufata ingamba za ngombwa ngo ikumire ubu bushyamirane, yibanda ku gufasha koperative y’abanyonzi gukemura ibibazo twagaragaje.
Ariko kandiubuyobozi by’iyi koperative nibwo bugomva gufata iya mbere mu gushakira umuti biriya bibazo byose.
Ubu buyobozi bwashyira imbere na mbere ingufu mu guhugura abanyamuryango babo bagatozwa indangagaciro z’umuco nyarwanda zituma bakora neza uyu murimo kuri ubu ufitiye abaturage benshi akamaro.
Ubuyobozi kandi bwazashyiraho uburyo bwizewe bwo gushyira mu bikorwa amabwiriza aba yatanzwe, abayarenzeho bagafatirwa ibihano bikwiye, hirindwa ko aya mabwiriza yahinduka ay’umurimbo, nta munyamuryango numwe uyashyira mu bikorwa.
Aya mabwiriza kandi yazajya abanza gusobanurirwa abo areba aho kuyabatura hejuru batazi impamvu yayo cyane ko biba bizwi ko aba banyonzi bari mu gice cy’abantu bagoranye kwigishwa, bisaba guhozaho.
Izindi mbaraga z’ubuyobozi bwa koperative zashyirwa mu guhitamo abasekirite bashoboye bashyira imbere inyungu z’abanyamuryango aho kwirirwa bahanganye n’ababahaye akazi, ahubwo imbaraga nyinshi z’aba basekirite zigashyirwa mu kwigisha abanyonzi no kubagaragariza ingaruka z’amakosa baba bakoze ku murimo wabo.
Aba basekirite kandi bazafashwa gucika kuri uyu muco mubi bakomeje kuvugwaho wo kwaka ruswa ku banyonzi baba bakoze amakosa, ubuyobozi nanone bugashyiraho uburyo bwo kugenzura aba bose baba bishora mu bikorwa bigayitse bya ruswa.
Tubabwire ko kuri ubu koperative y’abanyonzi mu mijyi wa Musanze ibarurirwamo kuri abanyamuryango barenga 1500 kandi ntibasiba kwiyongera umunsi ku wundi, kuri ubu aba banyonzi bakaba bafite uruhare rukomeye mu itwarwa ry’abantu n’ibintu kuko bihariye hafi 70 % by’ubu bwikorezi mu mujyi wa Musanze.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel