Politike

Primus National League-Akumiro: Musanze FC yatsinzwe mpaga, hasigara amahirwe ari munsi ya 10% yo kuba itamanuka mu cyakabiri

Umugoroba wo kuri iyi taliki ya 17/05/2025, wari umugoroba mubi ku bakunzi n’abafana ba Musanze FC, ubwo harangiraga umupira wahuzaga Marines na Musanze FC, umukino wari wakiriwe na Marines ku kibuga cyayo Stade Umuganda, umupira ukarangira Marines itsinze Musanze ibitego 3 ku busa bwa Musanze.

Benshi mu bafana ba Musanze baganiriye na Virunga Today bemezaga ko nta mahirwe asigaye yo kuba Musanze itazamanuka mu cyiciro cya kabiri cyane ko n’imikino Musanze isigaje ari amashiraniro, ni ukuvuga uzayihuza na Mukura kuri uyu wagatatu taliki ya 20/05/2025 ndetse n’uzarangiza shampiyona uyihuza na APR kuwa 25/05/2025.

Ubu bwoba bwatizwaga umurindi no umunyamakuru wa Radiyo Musanze, Uwimana Emmanuel wogezaga uyu mupira, wakomeje kugaragara mu mvugo y’umuntu wihebye, nawe wemezaga ko bisa n’ibyarangiye kandi ko ibi ari ibihe bizaba ari bibi kuri iyi kipe kuva yabaho.
Uyu munyamakuru, mu kogeza uyu mupira yakomeje kugaragaza nanone Musanze FC nk’ikipe yarushijwe kandi bizagorana ko yazihagararaho mu mikino isigaye.

Musanze, Muhazi n’Amagaju, kwishakamo izaherekeza Vision kuri uyu wa 20/05/2025
Icyokora nanone kuri uwo mugoroba, hari andi makuru y’ibyavuye mu munsi wa 28 wa shampiyona waremye agatima abafana n’abakunzi ba Musanze FC.
Ayo makuru ni uko Mukura n’Amagaju byaguye miswi 1-1 ku kibuga cy’i Nyagisenyi naho Muhazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *