Politike

Amajyaruguru: Itangazamakuru ryiyemeje gutahiriza umugozi umwe ngo habonerwe umuti ibibazo bikomeje kugora ubuyobozi birimo urunguze n’ inzoga z’inkorano

Iki ni igitekerezo gihuriweho na bimwe mu binyamakuru bikunze kwibanda ku nkuru zo mu ntara y’amajyaruguru harimo Virunga Today, Karibu Media, urumuri na Rwandayacu.

Ibi binyamakuru buri cyose cyari gisanzwe mu nkuru zacyo kigaruka ku bibazo by’ingutu byugarije iyi ntara harimo nyine ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga z’inkorano, ibibazo by’urunguze ndetse n’ibindi bibazo birimo nk’iby’akarengane ariko umusaruro uba witezwe muri ubwo buvugizi ukaba bisa naho ari ntawo.

Guhuza ingufu ngo haboneke umusaruro ufatika

Urugero rufatika rw’akazi kakozwe n’itangazamakuru ariko ntihaboneke umusaruro wifuzwa ni nko ku kibazo cy’urunguze, banki lambert ikomeje kubica bigacika kugeza naho ba noteri bifatanya ku mugaragaro n’abatanga urunguze, bagakora ihererekanya ryuzuyemo uburiganya ariko inzego zibshinzwe ntizirabukwe.

Inkuru z’uru runguze zakunze kugarukwaho n’ikinyamakuru Karibu media kimwe ndetse n’icy’imikorere mibi y’abaheshabinkiko bakomeje guteza cyamunara ibya rubanda barenze ku mabwiriza agenga umurimo wabo.

Bisa naho rero Karibu Media yagosoreye mu rucaca kuko nk’uko twabivuze hejuru, urunguze rukomeje gutezwa imbere, rutizwa umurindi na ba noteri ndetse n’abakomisiyoneri, imitungo y’abantu nayo ikomeza gutikirira muri ibi bikorwa.

Ikinyamakuru Rwandayacu cyo cyakunze kugaruka ku nzoga z’inkorano zibangamiye bikomeye ubuzima bw’abazinywa. Inkuru zacyo zikaba zaribanze kuri ibi bikorwa byo kwenga izi nzoga no kuzicuruza mu karere ka Musanze n’aka Burera.

Vuba aha ndetse, Radiyo Musanze, igitangazamakuru cya Leta cyagaragaje ko inyuma y’iyi business hihishe abayobozi b’inzego z’ibanze bashobora kuba bungukiramo iritubutse .

Ibi bikaba biherutse kugaragazwa ndetse n’ikinyamakuru Virunga Today cyatahuye mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, uruganda ruto rukora izi nzoga, ikibazo kikagikoraho inkuru, yarangiza kigaha amakuru abarimo Gitifu w’umurenge ariko magingo aya uru ruganda rukaba rukomeje kugemura buri munsi izi nzoga mu duce tunyuranye tw’akarere ka Musanze.

Uku kwima amatwi ibibazo byugarije abaturage kw’abayobozi banyuranye ndetse n’ubutabera bikabugora gukurikirana abishora muri ibyo bikorwa bibangamiye abaturage cyangwa nabwo bukagira uruhare muri aka karengane, nibyo byatumye ibi binyamakuru bitangira gutekereza k’ukuntu byatahiriza umugozi umwe bigatizanya imbaraga kugira ngo ibi bibazo bibe byabonerwa umuti urambye.

Nko ku bijyanye n’inzoga z’inkorano, amakuru y’abishora muri ibi bikorwa biroroshye kuyabona kuko aba barazwi mu makaritsiye anyuranye mu turere tw’intara y’amajyaruguru. Igitekerezo gihari nuko habaho hagati y’ibi binyamakuru uburyo bw’ihana hana ry’amakuru, maze hagakurikiraho ibyo gushakisha ibimenyetso, ibi bimenyetso bigahabwa inzego zinyuranye harimo na RIB, umuyobozi wajenjeka ntagaragaze ubufatanye muri iki gikorwa , uri tangazamakuru rikaba ryamuviraho inda imwe.

Ibi binyamakuru bizibanda no ku nkuru zigaruka ku ngaruka z’izi nzoga ku baturage,ku buzima bwabo no ku iterambere ry’igihugu, kugira bakangururwe kuzireka burundu.
Naho ku bijyanye na bank Lambert, ibi binyamakuru biratekereza gukomereza aho ikinyamakuru Karibu Media cyari kigeze, bikomeze gukora ubushakashatsi kuri abo bose bamaramaje mu bikirwa bya Lambert n’ababafasha muri ibi bikorwa harimo ba noteri n’abakomisiyoneri bakomeje gutiza umurindi ibi bikorwa, hagamijwe kurandura utu dutsiko duhuriwemo n’aba bose bakomeje gutungwa agatoki.

Ibi bitangazamakuru kandi bizashyiraho uburyo bwo gukurirana abamaze guhohoterwa n’ibi bikorwa by’urunguze, bifashe aho bishoboka mu bikorwa byo kubaha ubutabera.
Ibi binyamakuru kandi ntibizaca iruhande ibindi bibazo bikomeje kwibasira abaturage birimo service mbi bakomeje guhabwa hirya no hino, ibibazo bya ruswa ikomeje nayo guhabwa intebe, ibibazo by’ibidukikije bikomeje kwangizwa hirya no hino n’ibindi.

Abaturage barasabwa gutinyuka bakageza ibibazo byabo ku itangazamakuru.

Imwe mu mbogamizi ibi binyamakuru byagaragaje muri uyu mugambi bihaye, ni ubujiji cyangwa ubushake buke bw’abaturage mu gukorana n’itangazamakuru.

Birazwi ko abayobozi benshi kubera intege nke zabo bijundika itangazamakuru, ndetse bakaba barakarira bikomeye abaturage babo bitabaza itangazamakuru mu bibazo baba bahuye nabyo.

Ikigaragara nuko birangira n’ubundi ari umuturage ubihombeyemo kuko abuzwa kwitabaza itangazamakuru, bikarangira n’aka karengane katabonewe umuti, bikaba byumvikana ko nta yandi mahitamo uyu muturage yakagombye kugira uretse kureka ikibyimbye kikameneka, byose akabibwira itangazamakuru.
Ni na byiza kubera ko ubuvugizi itangazamakuru rikora, muri rusange nta kiguzi risaba, akaba nta mpamvu yabuza umuturage kwitabaza itangazamakuru.

Muri byosa kandi, ibi bitangazamakuru bikomeje gushyira imbere ubufatanye hagati yabyo n’inzego zireberera abaturage, hagamijwe gushakira umuti ibi bibazo byose byugarije abaturage.
Ntabwo rero uburyo burimo gutekerezwaho n’ibi bitangazamakuru bugamije kwimika ihanganisha hagati y’impande zombi kuko igihugu gifite amategeko n’amabwiriza agenga imikoranire y’izi nzego zombi kandi bikaba bizwi ko mu bihe bitandukanye ubu bufatanye bwagiye butanga umusaruro mwiza ku bibazo byari bihari.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *