Musanze-Affaire-Rujugiro: Eric yakwepye ibikubiye mu masezerano nyakuri yagiranye na Rujugiro,yifashisha ingingo z’amasezerano baringa ngo asobanure ibyabaye, agorwa no gusobanura impamvu Rujugiro afunzwe
Nyuma yaho ikinyamakuru Virunga Today gishyize ku karubanda akarengane kakwerewe uwitwa Neretsabagabo bita Rujugiro, akamburwa utwe n’uwitwa Eric Ndayambaje wanze kubahiziriza ibivugwa mu masezerano bagiranye imbere ya noteri, ikirenze ibyo agakurikiranwa mu nkiko mu rubanza nshinjabyaha aho aregwa kwihesha ikintu cy’undi ku bw’uburiganya kandi nyamara umutungo wagurishijwe wari ukimwanditseho none ubu akaba akomeje gufungirwa mu Igororero rya Musanze, amezi 5 ari hafi kurangira, uyu Eric noneho yatinyutse kujya mu itangazamakuru asobanura ibyabaye yifashishije amasezerano mahimbano ariko nanone ntiyashobora gusobanura impamvu ikibazo kireba amasezerano cyajyanywe mu nkiko nshinjabyaha, akaba ari ibintu umuntu yafata nko kwivano.
Yakwepye amasezerano yakorewe imbere ya noteri
Nk’uko twabigarutseho mu nkuru iheruka kuri iki kibazo, uwitwa Neretsabagabo uzwi ku izina rya Rujugiro yagiranye amasezerano na Ndayambaje Eric, amasezerano yiswe ‘amasezerano y’ubugure bw’inzu”, aya masezerano akaba yarashyiriweho umukono imbere ya noteri Izere Iradukunda Germain kuwa 17/01/2023.
Mu ntangiriro z’aya masezerano ubwayo bagaragaza ibyo aba bombi bumvikanyeho, ko nyuma yaho Rujugiro asabiye umwenda muri Unguka Bank ariko akagira ikibazo cyo kwishyura uyu mwenda, yegereye Ndayambaje Eric maze bakumvikana ko Ndayambaje Eric yamugurira uyu mwenda ndetse akanamugurira n’inzu yatanzweho ingwate ahabwa inguzanyo.
No mu ngingo nyirizina z’aya masezerano byose bikoze neza kandi birumvikana ku buryo nta kibazo cyari gikwiye kuvuka hubahirizwa aya masezerano n’impande zombi.
Koko rero mu ngingo zayo 13, bagaruka ku : Igiciro cy’ubugure n’uburyo bwo kwishyura, igihe cyo kwishyura, ukwegurirwa umutungo uguzwe, inshingano z’ugurisha n’iz’ugura, uko byagenda umwenda utishyuriwe igihe, ibyerekeranye n’ihererekanya ry’umutungo waguzwe ndetse nuko byagenda haramutse habaye amakimbirane.
Muri izi ngingo nk’uko nabigarutseho akaba ari ntaho ariko bakomoza kubyo gusesa aya masezerano, ikivugwa gusa akaba ari uko bashobora guhindura ingingo zigize amasezerano.
Igitangaje nuko hejuru y’ibyo, uyu Eric nta soni bimuteye yatinyutse guhimba andi masezerano atazwi maze akifashisha zimwe mu ngingo z’aya masezerano baringa atarabayeho asobanura ibyabaye!
Aganira n’umunyamakuru wa Mama urwa Gasabo yagize ati:
Nkuko umugore wa Rujugiro yabibabwiye, bananiwe kwishyura umwenda wa Banki ngurisha imodoka yanjye TXL yanjye kugira ngo mukure mu kibazo gusa nyimara kumwishingira nanjye byageze hagati binanira kwishyura iryo deni mbwira Rujugiro ko twayishyira ku isoko ariko yari yambwiye ko ifite agaciro ka Miliyoni 200 , ubwo twabonye umukiriye aduha Miliyoni 150 turazemera zijya kuri konte ya Rujugiro ankorera uburuganya gutyo”.
Icya mbere cyo amasezerano bagiranye ntabwo ari ayo kumwishingira ku mwenda yatse, ahubwo ni ay’ubugure nk’uko byumvikana mu ntangiriro z’ariya masezerano yashyiriweho umukono imbere ya Noteri Izere Iradukunda Germain hari ndetse n’abagabo bo kubihamya.
Icya kabiri, kuba Eric yarahombye, ntabwo ari ibintu bireba Rujugiro kuko nk’uko twabivuze, mu masezerano ntaho bigeze bateganya ko aya masezerano yaseswa ku mpamvu iyo ariyo yose.
Kuba yaramufashije kubona umukiriya ni ibintu bisanzwe ku bantu bari basanzwe ari incuti.
Ikindi Eric yiyibagiza nuko nk’uko amasezerano abiteganya, nta hererekanya ryashoboraga kuba, Eric atarishyura umwenda wose, kuba amafranga yaranyujijwe kuri konti ya Rujugiro ni ibintu byumvikana kuko ninawe wasinye ku masezerano y’ihererekanya mutungo ninawe nyirumutungo.
Kuba Rujugiro yariyishyuye amafranga ye avugwa mu masezerano, ni ibintu nabyo byumvikana cyane ko Eric na mbere hose atigeze ashaka kubahiriza ibivugwa mu masezerano ngo yishyure umwenda ku gihe,Rujugiro akaba nta bundi buryo yari asigaranye bwo kuba yabona amafranga ye uretse gufatira ayari amaze kwishyurwa Eric.
Ibisobanuro bidafashije by’impamvu y’ifumgwa rya Rujugiro nk’uko byatanzwe na Eric.
Asobanura impamvu y’ifumgwa rya Rujugiro, Eric yagize ati:
Amafaranga bamaze kuyashyira kuri konte ye hanyuma Banki iriyishyura amafaranga yasigaye yahise ayabikuza ajya Kigali avuga ko urubanza ari sivile yaburana adafunze, nibwo namureze muri RIB baramufata bagiye kuri konte ye basanga nta faranga na rimwe rihari sinzi aho yayahishe, Njyewe yagombaga gushyira kuri konte yanjye Miliyoni 84 ngahita mwishyiramo Miliyoni 20 kuko izindi nagiye nzimwishyurira abantu yarafitiye amadeni”
Ibi byo bikaba bigaragaza ko Eric atazi gutandukanya imanza mboneza mubano n’imanza nshinjabyaha. Niba hari ibitarubahirijwe mu masezerano yagiranye na Rujugiro, ntabwo yagombaga kubijyana muri RIB kuko nk’uko amahame yo mu butabera abiteganya, ibibazo byerekeranye no kutubahiriza amasezerano bijyanwa mu manza mbonezamubano. Ibi ndetse akaba ari nabyo aba bombi bumvikanyeho mu ngimgo ya 13 y’aya masezerano aho bagira bati:
” Amakimbirane yose akomoka ku iyubahirizwa ry’aya masezerano,agomba kubanza gukemurwa ku bwumvikane bw’impande zombi mbere yo gushyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha., bikaba byumvikana ko urukiko tuvugwa aha ari urukiko rugenewe kwakira ibibazo mbonezamubano.
Bishoboke rero ko ahari uyu Ndayambaje Eric ashobora kuba yarashyize umukono ku masezerano atazi ibiyakubiyemo cyangwa akaba ayirengagiza nkana zimwe mu ngingo ziyagize.
Tubabwire ko abantu benshi bategereje n’amatsiko imigendekere y’uru rubanza ruteganyijwe kuzaburishwa mu mizi ku italiki ya 24/06/2025 mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, abatazi imikorere y’ubutabera bakaba baranababajwe n’ibyabaye kuri Rujugiro, bakaba barifuje ko Eric yazabazwa impamvu yo kunyuranya n’amategeko igihugu kigenderaho, igihe yatangaga sheki itazigamiwe nanubu ikaba itarishyurwa.
Koko rero ibi Eric yakoze ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 126 y’itegeko No 060/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa igira iti:
”
Umuntu wese ugaragaweho kimwe mu
bikorwa bikurikira:
1° gutanga sheki itazigamiwe
abizi;
2° kubikuza ku bw’uburiganya
amafaranga ye yose cyangwa
igice cyayo cyangwa kubuza
umufitiye amafaranga
kwishyura, nyuma yo gutanga
sheki, atarayitambamiye bitewe
n’uko yatakaye, cyangwa
yibwe cyangwa uwahawe sheki
atarahombye cyangwa
atarambuwe ububasha bwo
kwakira amafaranga;
3° gutanga sheki yahawe n’undi
azi ko itazigamiwe cyangwa azi
ko amafaranga arimo
atakwishyura umwenda;
aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2)
ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro
zitari munsi y’eshanu (5) ariko zitarengeje
inshuro icumi (10) z’agaciro k’amafaranga
ari kuri iyo sheki.

Inkuru y’akarengane ka Rujugiro mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ry’umufasha wa Rujugiro.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel