Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Hongeye kumvikana inyigisho iteye urujijo mu bakristu
Bamwe mu banenga imikorere y’ikinyamakuru Virunga Today bayishinja kuba yibasira abarimo abihayimana, ikandika inkuru bizwi ko kuva na kera zari kizira kuzitangaza, ibyo bamwe beneza ko zashoboraga gukururira uwatinyuka kuzivuga umuvumo!
Mu kubasubiza, ubuyobozi bwa Virunga Today buvuga ko urwego itangazamakuru rugezeho rutuma nta gice na kimwe kireba imibereho y’abaturage kigomba kwibagirana harimo n’ibijyanye na servise zijyanye n’iyobokamana zihabwa abaturage, ngo itangazamakuru rirenzeho ingohe kandi ibibazo bivukamo bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’aba baturage.
Ingero, imvugo, imyitwarire mu nyigisho za padiri byateye urujijo