TB Muhoza-Urubanza rwa Rujugiro: Urukiko rwibagiwe gutumiza uregwa uri mu Igororero rya Musanze, urubanza rwimurirwa kuwa 17 utaha, Uregwa akomeza kubabarira mu buroko
None kuwa 24/06/2025 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Muhoza byari biteganijwe ko ruburanisha urubanza mu mizi ubushinjacyaha buregamo Neretsabagabo Alias Rujugiro icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ku bw’uburiganya.
Ni icyaha ubushinjacyaha buvugwa ko Rujugiro yakoze ubwo yafatiraga amafranga yose yari yishyuwe Uwitwa Ndayambaje Eric wari wagiranye amasezerano y’ubugure bw’inzu na Rujugiro, inzu y’ubucuruzi iherereye mu mujyi wa Musanze, ariko Eric nawe akaza guhitamo kuyigurisha, ubwishyu bukanyuzwa muri konti ya Rujugiro kubera ko atari yakarangije kumwishyura ngo umutungo umwandikweho.
Haburanwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, abunganzi mu by’amategeko ba Rujugiro bari basabye urukiko ko rwasesengura ariya masezerano y’ubugure yakozwe hagati ya Rujugiro na Eric, kugira ngo habe hahindurwa inyito y’ibyo Rujugiro aregwa bityo urubanza rube rwaburanishwa mu mbonezamubano aho kuba mu nshinjabyaha, umucamanza arabyanga agaragaza ko ibyo bazabisaba mu bujurire.
iki cyemezo nticyishimiwe n’abasanzwe bamenyereye iby’imanza, bemeza ko ubwo ikibazo cyakomozaga ku kutubahiriza amasezerano hagati y’impande zombi, ikirego cyagombaga gushyirwa mu manza mbonezamubano.
Kuri uyu munsi w’iburanisha mu mizi, umufasha wa Rujugiro, abunganizi be babiri ndetse n’abantu bake bari bitabiriye iburanisha, babanje gutegereza ko uregwa agezwa ku rukiko avanywe ku Igororero rya Musanze, maze ahagana mu ma sayine umucamanza atangira iburanisha Rujugiro ataragezwa nu rukiko.
Atangiza urubanza, uyu mucamanza wari wahawe kuburanisha uru rubanza yabanje kubwira ababurana ko habaye ikibazo urukiko rukibagirwa gusaba Igorero rya Musanze uburana ariwe Rujugiro kandi ko kugeza ubwo yinjiraga mu cyumba cy’iburanisha, ikimenyetso blcyasabwe ubushinjacyaha kitari cyagashyizwe muri systeme ya IECMS ikoreshwa mu iburanisha, asaba ababurana kugira icyo babivugaho.
Ahawe ijambo, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko ikimenyetso yasabwe yagishyize muri systeme mu ma saa kumi n’imwe ya mugitondo cy’uwo munsi kandi ko nawe atabonye akanya ko kugisesengura nyuma yo kugihabwa n’uruhande rwa Eric, ko yumva rero urubanza rwasubikwa rugashakirwa iƱdi taliki y’iburanisha.
Umwunganzi wa Rujugiro ahawe ijambo, we yagaragaje ko umukiriya we akomeje kuba mu buzima bubi bwo mu Igororero kandi ko n’ubutabera butinze aba atari ubutabera, ko rero bishobotse urubanza rwakwimurirwa mu masaha ya nyuma ya saa sita, hamaze kuboneka akanya ko gusesengura icyo kimenyetso.
Mu kubasubiza, Umucamanza w’iburanisha yavuze ko ibyo kwimurira urubanza nyuma ya saa sita bidashoboka kuko hari izindi gahunda zihutirwa ziri mu rukiko ko kandi nubwo Rujugiro akomeje kubabarira mu Igororero, ko nanone bitaba byiza na gato guca urubanza rwa huti huti hatabanje gusesengurwa ibimenyetso byose byatanzwe n’impande zose bireba.
Aha niho uyu mucamanza yahereye, amaze kugisha inama impande zombi, yemeza ko uru rubanza rusubutswe rukazaburanishwa kuwa 17/07/2025.
Ikemenyetso cyategerejwe anezi n’amezi kikaboneka muri iki gitondo ni historique igaragaza ko Eric yishyuraga neza umwenda yaguze na Rujugiro muri Unguka bank.
Ibyo kuba urukiko rwakwibagirwa gusaba umugororwa Igororero kandi bwaratanze ihamagara ku baburanyi ni ibintu byatunguranye muri uru rubanza cyane ko uyu Rujugiro usaba ubutabera agiye kumara hafi amezi atanu afunzwe, ategereje kuburana, hakaba hibazwa niba nta buryo buhari ku rukiko rwo gukurikirana abagororwa baba bagomba kuza mu iburanisha, bitabaye ibyo hakwibazwa impamvu urukiko rufatira ibihano abarimo abavoka bakererwa cyangwa bagasiba nta mpamvu mu gihe abacamanza bo bakora ikosa nk’iri rikomeye bo ntibafatirwe ibihano.
Naho ku bijyanye n’ikimenyetso kitabonekeye ku gihe, bigasaba gusibya urubanza, umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya amakuru kuri iki kimenyetso abaza abunganizi ba Rujugiro, bamuvwira ko icyo kimenyetso kigizwe gusa na historique igaragaza uko Eric yagiye yishyura umwenda Rujugiro yari yarafashe muri Unguka, akaza kuwugursha Eric hamwe na ya nzu.
Umunyamakuru wa Virunga Today yabajije aba b’avoka niba historique umuntu ashobora kwaka nyuma y’isaha imwe ikaba yabonetse ariyo yategerezwa mu mezi atatu arenga, anababaza ndetse n’icyo iyo historique yari bumare mu rubanza nshinjabyaha aho uregwa akurkuranyweho kwiha ikintu cy’undi ku bw’ubutiganya kandi bizwi ko uyu mutungo wari ukimubarurwaho, aba b’avoka basubiza ko nta kintu batangariza umunyamakuru mu gihe urubanza rugitegereje iburanisha mu mizi.
Tubabwire kandi ko Virunga Today yamenye ko na mbere yuko iri buranisha riba ku munsi wa none, umufasha wa Rujugiro yari yandikiye ubuyobozi bw’inkiko ndetse Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu, yishinganisha umugabo we kubera akarengane yakorewe akamburwa ibyo yari yemerewe mu masezerano y’ubugure twavuze haruguru, bikarangira ari nawe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha icy’undi ku bw’uburiganye, ibyatumye ajyanwa mu Igororero amezi atanu yararangiye.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel