Byinshi wa menya kuri “imagerie” uburyo bwifashishwa hafatwa amashusho y’imbere mu mubiri.
Imagerie ni uburyo bwifashishwa hagakorwa amashusho imbere mu mubiri w’umuntu hagamijwe gufasha abaganga gusuzuma indwara, kuyivura cyangwa gukurikirana uko umurwayi amerewe.
Ni uburyo bwatangiye gukoreshwa mu ntangiro z’ikinyejana cya 20, buza gutera imbere cyane igihe hatangijwe ikoreshwa rya mudasobwa.
Impamvu imagerie ari ingenzi mu buvuzi.
Dore impamvu imagerie ari ingenzi mu buvuzi:
1. Isuzuma ryizewe kabdi ryihuse ku ndwara ( diagnostic precis rapide): Imashini nka radiografi, CT scan, na IRM (MRI) zifasha kureba ibibera imbere mu mubiri w’umuntu, zigatahura uburwayi cyangwa ibindi bibazo biri mu mubiri , ibintu bidafite ubundi buryo byakorwamo kugeza ubu.
2.Gutuma abaganga bafata imyanzuro neza ( planification des traitements): Iyo babonye ishusho y’aho ikibazo kiri,batuma bahitamo kubaga cyangwa gutanga imiti kugirango ikibazo kibonerwe umuti
3. Kugenzura uko umurwayi agenda akira ( suivie des traitements) : Iyo umurwayi arimo kuvurwa indwara nka kanseri cyangwa igisebe, imagerie ikoreshwa mu kureba niba ubuvuzi buri gukora cyangwa niba hakenewe impinduka.
4.- Gukora ibizamini bitabangamiye umurwayi ( Réductions des interventions invasives): Nta kubabaza, nta kubaga, igikorwa kiba cyihuse kandi gifite umutekano.
5. Gutahura uburwayi hakiri kare ( Dépistage précoce):
Hakoreshwa programme zabugenewe zitahura indwara nka kanseri hakiri kare zigashobora kuvurwa zigakira.
Ibigomba kwitonderwa mu mikoreshereze ya imagerie
Hari ibintu by’ingenzi abaganga, abarwayi ndetse n’abashinzwe gufata amashusho ya imagerie médicale bagomba kwitaho kugira ngo igikorwa kigende neza mu mutekano:
Ku murwayi:
1. Kumenyesha muganga niba utwite: Bimwe mu bikoresho nk’X-ray cyangwa CT scan bikoresha imirasire yangiza umwana uri mu nda, bityo bisabwa kubimenyesha mbere.
2. Kwirinda kugira ibyuma mu mubiri: Iyo ugiye gukora IRM (MRI), bisaba gukuramo ibikoresho byose bikozwe mu byuma (nk’impeta, utwuma tw’amatwi, ubudodo bw’amaso, n’ibindi), kuko imashini ikoresha imbaraga za magnetisme zishobora kubikurura.
3.Kugenda utariye (niba bisabwe): Ku bice bimwe nko mu gifu cyangwa umwijima, bashobora gusaba umurwayi kutarya mbere y’isuzuma kugira ngo amashusho asohoke neza.
4.Guhagarara neza cyangwa kutimuka: Imashini zifata amashusho zisaba ko umurwayi ahagarara cyangwa aryama atikubagabanya kugira ngo amashusho atangirika.
5. Kwambara imyenda yabugenewe: Mu bizamini bimwe byo muri imagerie hari igihe bisaba kwambara imyenda yabugenewe yo kwa muganga nk’amataburiya mu gihe ufatwa ibizamini.
Ku bakozi b’imagerie:
1. Kugenzura dosiye y’umurwayi: Kugira ngo bamenye niba hari icyo yakwiriye kwitonderwa, nka allergie ku binyabutabire byongerwa mu mubiri (produits de contraste).
2. Gushyira mu bikorwa ingamba z’umutekano: By’umwihariko ku bikoresho bikoresha imirasire (radiation), bagomba gukingira neza umurwayi n’abandi.
-3. Gutegura umurwayi neza: Kumusobanurira icyo agiye gukorerwa kugira ngo agire amahoro yo gutuza no gukorana neza.
Ku bikoresho:
1. Gukoresha ibikoresho bikora neza kandi byagenzuwe: Ibi birinda ko hajyamo amakosa cyangwa amashusho mabi.
2. Gusukura ibikoresho: Kugira isuku ni ingenzi cyane mu kwirinda ko umurwayi yakwanduzwa.
Uburyo bwa imagerie bukunze gukoreshwa
1. Radiographie (X-ray): Ikoreshwa mu kugaragaza amagufwa n’indi myanya ikomeye y’umubiri.
2. Échographie (Ultrasound): Ikoresha ingufu z’ijwi (ultrasons) kugira ngo igaragaze ishusho y’imbere, cyane cyane mu gihe cyo gusuzuma inda cyangwa organes z’imbere.
3. Scanner (CT scan):
CT scan (Computerized Tomography scan), cyangwa scanner nk’uko benshi babyita, ni uburyo bwifashishwa mu buvuzi kugira ngo hafatwe ishusho y’imbere mu mubiri mu buryo burambuye, bufite umwihariko wo gufata amafoto menshi y’umubiri ukoresheje X-rays iva mu mpande zitandukanye.
4. IRM (Imagerie par Résonance Magnétique): Ikoresha imbaraga za maginétique n’amasignal ya radiyo kugira ngo igaragaze imyanya yoroshye nko mu bwonko, uruti rw’umugongo, n’imikaya.
5. TEP scan (PET scan): Ikoreshwa cyane mu gusuzuma ibibazo bya cancer n’ibindi bibazo by’umubiri bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’ingufu.
6. Fluorescence imaging ni ubwoko bwa imagerie bukoreshwa cyane mu bushakashatsi no kwa muganga, cyane cyane mu gusuzuma imiterere n’imikorere y’uturemangingo n’uturemangingo duto (cellules na molécules).
7. Mammography:
Mammography ni uburyo bwo gusuzuma ibere hifashishijwe imirasire ya X-ray kugira ngo hamenyekane impinduka zishobora kuba zigaragaza kanseri y’ibere. Ikoreshwa cyane cyane mu gutahura kanseri hakiri kare, mbere y’uko haboneka ibimenyetso bigaragara.
Icyitonderwa
Kwa muganga bakunze kwifashisha na endoscopie ariko mu miterere no mu mikorere yayo itandukanye na imagerie
Koko rero Endoscopies ni procédure médicale aho muganga akoresha utwuma twitwa endoscope—tugizwe n’akuma gafite camera n’urumuri—akinjira mu mubiri binyuze mu myanya y’inyuma (nk’umunwa, ikibuno, n’ahandi), kugira ngo arebe uko ibice bimwe by’imbere bimeze nk’igifu, urura runini, cyangwa mu bihaha.
Itandukaniro riri hagati ya endoscopie na imagerie nuko itanga amashusho y’ako kanya (live video) aho muganga abasha kureba no gukorera igikorwa ako kanya, ariko ntabwo biba ari amafoto yafashwe binyuze mu mirasire cyangwa imashini nk’uko bimeze muri techniques za imagerie médicale.
Ubutaha tuzarebera hamwe imikorere ya zimwe muri techniques za imagerie zikunze gukoreshwa.
Twifashishije: www.pasderayonssansraisons.be
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel
I