Politike

Affaire Urunguze Gataraga: Inkuru iteye agahinda y’abana bangajwe na papa ubabyara bagasongwa na Norbert Kabuhariwe mu runguze

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 06/07/2025 ,ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, niho uwavuze ko yutwa Musekura Martin yahamagaye mu buyobozi bwa Virunga Today maze abwira umunyamakuru wa Virunga Today ko atuye mu murenge wa Gataraga, akagari ka Rungu, umudugudu wa Gahira, ko kandi yabwiwe n’abaturanyi ko ikinyamakuru akorera gishobora kumufasha kugaragaza ihohotera uwitwa Norbert umaze kuba kimenyabose mu nkuru za Virunga Today, yakoreye abuzukuru be akabanyaga umurima inteko y’abunzi b’akagari ka Rungu yari yategetse ise w’aba bana witwa Ndayambaje Emmanuel, kubaha uwo umurima ngo haboneke ibibatunga.

Ndayambaje ntiyishimiye uyu mwanzuro, awujuririra mu bunzi b’umurenge wa Gataraga, maze mu myanzuro yabo bemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, uyu mwanzuro uza kuba n’itegeko nk’uko bigaragazwa na kashe mpuruza igaragara ku myanzuro y’uru rubanza.

Icyaje gutangaza ariko nuko Ndayambaje yanze kubahiriza imyanzuro yabaye itegeko y’abunzi b’akagari, Hategekimana Norbert wawundi wakunze kuvugwa mu bucuruzi bw’urunguze muri Gataraga, akaza kugaragara ariwe uhinga uyu murima, akemeza ko yawuguze na Ndayambaje, abana babuzwa batyo uburenganzira kuri ubu butaka bari bahawe n’urwego rw’ubutabera.

Ni inkuru y’abana yagoye umunyamakuru kumva kubera ibivugwamo bibabaje bitari bikwiye kurebererwa n’inzego zizwi ko zirengera abaturage ariko by’umwihariko zizwi ko ziharanira uburenganzira bw’umwana.

Virunga Today yahisemo kubagezaho inkuru yose uko yakabaye nk’uko yayibariwe na Musekura Martin sekuru w’abana, nyina ubabyara, Nyiramagambo Vestine hamwe n’umwe mu bana batatu Nyiramgambo yabyaranye na Ndayambaje Emmanuel, mbere yuko bombi batandukana.

Yatandukanye n’umugore we, amusigira abana batatu bitabwaho na Sekuru, imitungo yose ayimarira mu nshoreke, hasigara umurima umwe, abunzi bategeka ko uhabwa aba bana,yigomeka ku myanzuro y’abunzi.

Inkuru itangira ivuga ko uwitwa Ndayambaje Emmanuel,mwene Musekura yashakanye na Nyiramgambo Vestine mu mwaka wa 2007, bakabyarana abana batatu, umuhungu umwe n’abakobwa babiri,bombi bakaba bari batuye mu mudugudu wa Gahira, akagari ka Rungu, umurenge wa Gataraga, akarere ka Musanze.

Nyuma ariko umubano wabo waje kuzamo igihu, bahitamo gutandukana mu mwaka wa 2017, bityo amusigira umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 10, umukurikiye nawe w’umukobwa wari ufite imyaka 8 n’umuhungu w’imyaka 5, umugore asubira iwabo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Nyabihu, naho Ndayambaje yishakira undi mugore abana abajugunyira se Musekura aba ariwe ubitaho.

Hagati aho mama wabo nawe yaje gushakira aho iwabo Kanzenze, naho Ndayambaje n’umugore we mushya batangira kuryoha mu mitungo umugore yasize bashakanye, habe no kugira icyo agenera se Musekura ngo abe yashobora kwita kuri aba bana.

Iyi mitungo Ndayambaje n’umugore bayiririye kuyimara maze Musekura abonye ibibazo bikomeje gukomera ahitamo kujya kurega umuhungu we mu bunzi b’akagari ka Rungu ku kuba atamufasha kwita ku bana be yibyariye, maze urukiko mu mwanzuro warwo rwemeza ko Ndayambaje atsinzwe kandi ko agomba kwita kuri aba bana, akabishyurira mitweli, akabashyira mu ishuri ndetse akabaha n’isambu imwe muzo nyina yasize, igafasha sekuru kwita kuri aba bana.

Norbert yugabije isambu yabo, Sekuru yimukiye Nyagatare, abana bahitano kujya kubana na nyirakuru, nyirakuru apfuye bareka ishuri,ubuzima burushaho kubasharirira

Inkuru kuri aba bana zakomeje kuba mbi kuko Ise ubabyara yanze kubahiriza imyanzuro y’rukiko, yanga kubishyurira amafranga y’ishuri, ntibarihirwa mitweli, ikirushijeho, ya sambu bahawe ngo ifashe Sekuru kubarera, iza kwigarurirwa na Norbert wemeje ko yayiguze na papa wabo kandi nyamara imyanzuro y’inteko y’abunzi iha aba bana iyi sambu yararangije kuba itegeko.

Ibintu byarushijeho kuba bibi kuri aba bana, ubwo mu mwaka wa 2022 sekuru yafataga icyemezo cyo kwimukira Nyagatare, akabasaba ko bajyana ariko abana bakanga, bagahitamo gusanga nyirakuru wari utuye mu murenge wa Kanzeze, Sekuru arabyemera ahita abashakira imyanya mu kigo cya Kanzenze na Kabana aba ariho bakomereza amashuri.

Umusaraba w’aba bana warakomeje kuko umukecuru nyirakuru bamaranye igihe kitageze ku mwaka, maze ku bw’uburwayi arapfa mu mwaka wa 2022, abana ntibongera kubona uburyo bwo gukomeza amashuri bahita bose uko ari batatu bahagarika ibyo kwiga bakomeza ubuzima bugoranye bwo gushaka gusa icyabatunga. Bahagarika, umukobwa yari muwa mbere muri nine, ukurikiyeho ari mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza naho musaza wabo ari mu wa 3 w’amashuri abanza.

Ubu buzima bugoranye aba bana babayemo, nibwo bwatumye nyina ubabyara ahitamo kureka rwa rushako, ahitamo kuza kubana nabo muri rya tongo rya mukecuru, aho bagerageza we n’abana be kwirwanaho uko bashoboye ariko mu buryo bugiranye.

Hagati aho ariko umukobwa mukuru ubu ufite imyaka 18, yaje gutwara inda idateganijwe aza kubyara mu kwezi kwa gatandatu twarangije.

Ndayambaje yemeje ko abana atari abe ko ndetse na nyina ubabyara atamuzi, ko ariyo mpamvu yahagarikishije umwanzuro wahaga abana bwa butaka,

Ku murongo wa telephone umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kuvugana na Ndayambaje Emmanuel, ise w’aba bana maze yemera gusubiza ibibazo bye nubwo bigaragara ko yari yasinze.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu yahunze inshingano afite ku bana akaziharira ise umubyara ariwe sekuru w’abana, Ndayambaje yashubije ko abo bana atari abe, ko n’ikimenyimenyi kugeza ubu batamwanditseho mu irangamimerere ko ndetse n’umugore uvugwa ko ari uwe mu rubanza rw’abunzi witwa Uwimana atamuzi.

Ku kibazo cyo kumenya uko byagenda ibipimo by’ADN bigaragaje ko ariwe se w’abana, uyu mugabo yemeje ko yuteguye kuzemera ibivuye muri ibyo bipimo ko ndetse azahita yita kuri aba bana niharamuka habonetse gihamya ko aba bana ari abe.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu yanze kubahiriza imyanzuro y’abunzi bari bategetse ko yaha abana umurimo wafasha sekuru kubitaho,Ndayambaje yashubije ko yatambamiye uyu mwanzuro ( ibintu bidashoboka iyo wamaze gutezwaho kashe mpuruza) kubera ko muri uyu mwanzuro harimo ibintu bitumvikana nk’aho bavuga ko umugore we yitwa Uwimana kandi nyamara uwo azi ari Nyiramagambo Vestine.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze harimo n’ubuyobozi bw’uturere twa Musanze na Rubavu mu kimwaro cyo kuba ntacyo bwakoze ku karengane kakorewe aba bana.

Nyuma y’iyi nkuru Virunga Today isanga ibyabaye kuri aba bana ari amahano, agahomamunwa kandi ko byari bikwiye kubera ikimwaro ku nzego zose zashoboraga kugira icyo zikora ku kibazo cy’aba bana ariko zikececekera.

Nk’ubwo ntibyumvikana ukuntu abakozi b’umurenge wa Gataraga barimo Gitifu w’akagari ka Rungu ndetse n’ushinzwe imibereho ku murenge batamenye ihohotera rikorerwa aba bana, kuva ise yatandukana na nyina, ise akivanaho inshingano zo kurera abana yibyariye zigashyirwa kuri ise umubyara, byarangira n’umutungo nyina yabasigiye ise akawumarira mu nshoreke.

Virunga Today ikaba inona ko iyaba atari uburangare bw’aba bakozi, hagombaga kwifashishwa urwego rwa MAJE y’akarere ka Musanze maze uyu mubyeyi agahatirwa gukora inshingano ze, atabikora hakitabazwa inkiko dore ko na Mama ubabyara yari afite uburenganzira ku mutungo yashakanye n’umugabo bakibana.

Ubundi burangare bwagaragaye mu bakozi b’akarere ka Musanze, ni ku bijyanye n’uyu mugabo Hategekimana Norbert ukomeje kwigira ruvumwa akaba akomeje kuvuna umuseke akongezwa undi, kugeza naho yigarurira umutungo abunzi bageneye aba bana ntihagire ukoma.

Hari abakeka ko kuri iki kibazo cya Norbert hashobora kuba hari uwihishe inyuma y’iyi mikorere idatinya amategeko n’ubuyobozi kuko no kuva aho ikinyamakuru Virunga Today gihagurukiye gushyira ahagararagara ibikorwa bye bihohotera abaturage, nta numwe uramutunga urutoki, abaturage icyokora bakaba babona ko icyemezo bafashe cyo kwandikira umukuru w’igihugu ari cyo kizaba kamara.

Naho ku bijyanye n’akarere ka Rubavu, haribazwa ukuntu abana bahura n’ibyago byo kubura uwari ushinzwe kubitaho, ntibigaragare muri raporo ngo bashakirwe ubufasha, bikarangira bahagaritse kwiga, ubuyobozi bw’ibigo bigaho ntiburabukwe kandi hari uburyo buzwi bwagennwe bwo gukurikirana abana bataye ishuri ku mpamvu zinyuranye.

Umunyamakuru kandi yabajije nyina w’abana niba nta gakuru k’uwaba yarateye inda uyu mwana wari utaragera ku myaka y’ubukure, asubiza atsemba ko ntabyo yamenya bishatse kuvuga ko ntacyo inzego z’ibanze zakoze ngo haboneke amakuru y’uwaba yarahohoteye uyu mwana.

Tubabwire ko mu ngengo y’imari igenerwa buri karere, haba harimo amafranga ahagije yagenewe ibyo bita social protection, yakagombye kuba yarifashishijwe kugira ngo aba bana babone uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho, bafite ikibatunga ndetse bagashobora no gukomeza kwiga.

Haro kandi n’imiryango myinshi mu gihugu cyacu yita kuri bene ibibazo bibangamira uburenganzira bw’abana, bikaba bigaragara ko icyabuze kuri aba bana ari ubuvugizi.

Madame Uwimana Consolée, Ministre w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF

Bwana Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Bwana Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu

Abana bihakanywe na se, na mukuru wabo wageragezaga kubitaho birangira atwaye inda idateganijwe nta myaka y’ubukure aragira

Hari abakomeje kwibaza uyu Norbert ari umuntu ki, uteza imitungo ya rubanda cyamunara nta manza bafite mu nkiko, akambura imfubyi n’abapfakazi, agasenya ingo, nta nakozwe ibikiubiye no muri bene iyi myanzuro iba yafashwe n’inzego z’ubutabera.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *