Politike

Ruhengeri-Nomination des pretres: Mbonimpa yagaruwe kuri Paruwse Katedrale, Hamenyekana aho ukekwaho ubujura aherereye, hitegwa impinduka zikomeye mu gihe kiri imbere, hategerezwa amakuru ku bujura bwaba bwarakozwe

Ku munsi w’ejo hashize niho umwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yongoreye umunyamakuru wa Virunga Today amubwira ko rya shyirwa mu myanya ry’abapadiri ryari ritegerejwe riza kuba bitarenze uwo munsi, maze ahagana saa munane z’ijoro zo kuwa 08/07/2025, uyu mukunzi wa Virunga Today yoherereza umunyamakuru urwo rutonde hasi ahashyira ubutumwa bugira buti:” Nta kirimo, Mgr akomeje ya gahunda“, icyatumye uyu munyamakuru atangira gusesengura ibikubiye muri iyi nomination ya 2025-2026, maze mu gihe agutegereje icyo abantu banyuranye bayivugaho, ahitamo kugaragaza uko we yayibonye nk’umukristu ndetse n’umunyamakuru usengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri.

Inkuru nziza: Padiri Mponimpa Jean Claude yagaruwe mu butumwa muri Diyoseze ashingwa ikigega cya Diyoseze, abakristu basubizwa Padiri bakunze bihebuje.

Ishyirwa ku mwanya wa Econome General rya Padiri Jean Claude Mbonimpa wari usanzwe akorera ubutumwa hanze, aho yari yaragiye kuminuza. ni nkaho ari cyo kintu cyonyine cyagaragaye nk’impinduka ikomeye kandi izishimirwa na abakristu ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri muri iyi nomination.

Ni padiri wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga ikigo cy’amashuri cya Ecole des Sciences de Musanze, ubuhanga yagaragaje mu nyigisho yagezaga ku bakristu mu Misa yahimbazaga kuri Paruwase Katedrale ndetse no mu mujyi wa Kigali zikaba zaratumye aba icyamamare ndetse no ku rutonde rw’abapadiri bakunzwe muri Diyoseze Gatolika rwakozwe n’ikinyamakuru Virunga Today umwaka ushize akaba yaraje ku mwanya wa mbere.

Hitezwe rero ko uyu mupadiri wigaragaje mu micungire myiza y’ikigo cya Musanze kugeza naho igenda rye ava kuri iki kigo ritera abana banwe guhungabana, yazagira byinshi ahindura mu micungire y’umutungo wa Diyoseze, imicungire ikomeje kuvugwamo ibibazo muri iki gihe, keretse ahari bibaye ibya ya hene nziza itakagombye kuzirikwa iruhande….

Padiri Twizeyumukiza Jean Claude arimo kuminuza i Bruxelles mu Bubiligi

Nibyo, muri nomination y’uyu mwaka, padiri Twizeyumukiza Jean Claude wahoze ari Econome wa Diyoseze, akaza no gushyirwa mu majwi mu idosiye ikiri urujijo y’amafranga angana na miliyoni 400 yabuze muyari agenewe inyubako ya Diyoseze iherereye mu mujyi wa Musanze, yagaragaye ku rutonde rw’abari mu masomo, aho byagaragajwe ko akomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Louvain i Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi, akaba ari kaminuza ifite izina rikomeye ku mugabane w’ i Burayi.

Ibi bikaba bishyize akadomo k’urujijo rwakomeje kubaho rw’uko yaba afatanya aya masomo no kugenzura ibikorwa by’inyubako yavuzwe haruguru.
Aya makuru kandi agaragaje ahantu nyakuri uyu mupadiri aherereye ku buryo urwego rwose rwamukenera ku bikomeje kumuvugwaho, rwamubona bitagoranye.

Imbehe zabo zarabungabunzwe

Kimwe mu bibazo Virunga Today yari yagarutseho mu nkuru iheruka ni icy’imyanya ikomeye myiza yaba yiharirwa n’abapadiri bamwe kandi ibyo bigakorwa mu gihe kirekire, igituma aba bapadiri baba bacunga imitunga itubutse, babona n’umwanya wo kwigwizaho umutungo mu gihe bagenzi babo baba bicira isazi mu jisho.

Nk’uko bigaragara muri iyi nomination, benshi mu bari bafite iyo myanya bayigumanye icyatuma hakekwa ko Mgr yahisemo kwitondera gukora impinduka zikomeye zatuma habaho ibibazo bikomeye mu icungwa ry’umutungo wa Diyoseze, naho ubundi byari byitezwe ko nyuma yaho hashyiriwe ahagaragara ubujura bukomeje kuyogoza Diyoseze, hagombaga kuba impinduka zikomeye kuri iyi myanya yashyizwe mu majwi.

Koko rero imyanya y’ubuyobozi bw’ibigo nka Hotel ya Fatiima, Centre Pastorale, Dern, Etefop, Lycee de Janja, Ecoles des Sciences de Musanze, Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri, iyo myanya yose yagumishijwemo abari basanzwe bayirimo.

Ibi bikaba bishobora kutishimirwa na bamwe mu bakristu, barimo nk’uyu wohereje ubutumwa kuri Virunga Today washyushye nugaragaza ko atishimiye iyi nomination bikaba byumvikana ko hari n’abandi bashobora kuzatera hejuru bavuga bati :” trop c’est trop!”.

Virunga Today izakmeza umurongo wo kugaragaza ibitagenda ku nyungu z’abakristu

Iyi nomonation ije mu gihe hari abakomeje kwibasira ubuyobozi bw’ikinyamakuru Virunga Today babushinja kwibasira bikomeye abihayimana, banaburira ndetse umunyamakuru wayo usanzwe yandika inkuru ku iyobokamana, ko ashobora kuba yicukururira mu gihe akomeje gushyira imbere inkuru zibasira intore z’Imana.
Ibintu byageze aho birakomera haba ubushyamurane ku mugaragaro hagati y’uyu munyamakuru na bamwe mu bihayimana batinyutse kumushinja kuba akorana na satani.

Ni ibintu byababaje uyu munyamakuru ku buryo yshisemo kuregera aba bapadiri Umwepiskopi, amwereka ko yahohotewe mu gihe yari mu kazi ke kugeza ibyufuzo by’abari bamutumye kubo byari bigenewe.

Virunga Today irongera kandi gushimangira intego yihaye yo gukora ubuvugizi ku bibazo binyuranye bibangamiye abantu bose harimo n’abakristu ndetse no kugaragaza ahantu hose hari ibibazo byabangamira gahunda y’igihugu cyacu yo guha service nziza abaturage hagamijwe imibereho myiza y’umuturage ku mubiri ndetse no kuri Roho.

Tubabwire kandi ko nk’uko bigaragara mu butumwa bwaherekeje iyi nomination yashyizweho umukono n’Umwepiskopi, abahawe imyanya mishya bagomba kuba bageze mu nshingano zabo bitarenze kuwa 27/07/2025.

Byarangiye abapadiri bashyizwe mu myanya
Ishuri rya Regina Pacis ryahawe Umuyobozi mushya, uwari asanzwe ariyobora yoherezwa kwiga

Inkuru bifitanye isano:

Paruwase Katedrale Ruhengeri: Dore batatu ba mbere mu bapadiri b’ibihe byose bakunzwe n’abakristu

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *