Politike

Rubavu: Mayor Mulindwa yimye igisubizo umunyamakuru wa Virunga Today wamusabye ikintu cyoroshye ku bijyanye n’ikibazo cy’abana bakorewe ihohoterwa

Umwe mu myihariko y’ubuvugizi ku bibazo binyuranye bukorwa n’ikinyamakuru Virunga Today nuko na nyuma yo gutangaza inkuru uko yakabaye, abanyamakuru bayo bakurikiza ho umurimo ukomeye wo gukurikirana ibyo gushakira umuti ibibazo biba byagaragajwe.

Uretse kandi no kuri ibi bibazo berebana n’ubuvugizi biba bigomba gukurikiranwa by’umwihariko, n’ibibazo bisanzwe biba bireba iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ntabwo Virunga Today iheruka isohora inkuru, ahubwo ikomeza gukurikirana ikibazo mu mizi kugeza impaka inzego bireba zigaragaje umuti ku bibazo bihari. Abibwira rero ko nko ku bibazo binyuranye yagiye yandikaho magingo aya bigasa n’ibyibagiranye, baribeshya kuko amadosiye nk’ay’abakuwe mu nkengero za Pariki y’ibirunga cyangwa ay’ibidukikije bikomeje kwangizwa mu karere ka Musanze, yose ari mu kabati, isaha n’isaha azabyutswa hongere hagaragazwe ko ibibazo bihari bitigeze bibonerwa umuti.

Ihohoterwa ry’abana ryakoze ku mutima abafite bose umutima wa kibyeyi

Ikibazo cy’abana batatu bavuka mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze ariko ubu bakaba bacumbitse mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, nicyo kiza ku mwanya wa mbere mu kugira ubukana mu bibazo byose Virunga Today imaze kwakira kuva yafungura imiryango.

Koko rero, ni inkuru ishobora kuba yarakoze ku mutima benshi mu bafite umutima wa kibyeyi, aho abana bajugunywa na se, akabihakana, bakitabwaho na sekuru, imitungo yakagombye kubafasha mu burere bwabo ikigarurirwa n’inshoreke za se ubabyara, byose bikaza kurangira nabi,abana bakabura ubitaho, bakaba ubu babungera ari nako bavutswa uburenganzira bwabo bw’ibanze harimo kubona ibibatunga no gushobora kwiga.

Kimwe mu cyateye imbamutima umunyamakuru wa Virunga Today, ni amagambo umwe muri bariya bana w’umukobwa muto yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today kuri telephone, ubwo yari amaze gukora urugendo rw’isaha n’igice azaniye umukozi w’irembo amafoto ngo ayoherereze umunyamakuru, amafoto yagombaga gukoreshwa mu nkuru y’ubuvugizi

Uyu mwangavu yagize ati: Papa yaratwanze tubura amafaranga y’ishuri, batwirukana mu ishuri imyaka itatu irashize, njye nari ngiye gukora ikizamini cya sixieme, mukuru wanjye ari muwa mbere muri nine, Mama ambwiye ko mushobora kudukorera ubuvugizi tukaba nibura twasubira mu ishuri, mukuru wanjye we ubu yamaze kubyarira mu rugo muri iki cyumweru”.

Mukumusubiza uyu munyamakuru yamushubije amuhumuriza, amubwira ko agiye gukora ibishoboka byose ikibazo cyabo kikumvikana kandi ko niba bashaka gusubira mu ishuri, nta kabuza bazabona aho kongera kwiga.

Umunyamakuru yagize ati:” Ugende urebe ko wambonera agafoto ka mukuru wawe wabyaye ndetse na ka mama wawe, kugira ngo nshobore gukora inkuru y’ubuvugizi, kwiga ho niba mubishaka ntabwo bigoranye, kandi ndizera ko n’ubuzima bwanyu nabwo bishoboka ko buzahinduka, mukabaho neza.”

Gitifu wa Rungu yemereye nyina w’abana gukurikirana ikibazo cye Meya wa Rubavu yanga gusubiza ubutumwa bw’umunyamakuru wari utangiye igikorwa cy’ubuvugizi

Nk’ibisanzwe mu nkuru z’ubuvugizi, ikintu cya mbere umunyamakuru yihutiye gukora, ni ukwandika inkuru igaruka ku byabaye, ivuga ku miterere y’ikibazo.

Ahereye ku buhamya yiherewe na Sekuru w’abana, ubwa nyina w’abana, ndetse n’ubwa wa mukobwa twavuze haruguru, umunyamakuru yakoze inkuru iva imuzi ibibazo by’aba bana, kuva nyina yasezererwa na se, kugeza birukanywe ku ishuri bakabura kirengera, unyuze ku iyimukira mu Mutara rya sekuru wari usanzwe abarera no ku rupfu rwa nyirakuru ubyara nyina bari barasanze mu karere ka Rubavu.

Iyi nkuru irangiye yaje kuyisanguza abari ku rubuga rwa X ( ex twitter) ruzwi ko rukurikirwa n’abayobozi benshi ndetse n’abari mu nzego zinyuranye zirimo n’imiryango iharanira inyungu rusange harimo n’iyita ku burenganzira bw’umwana by’umwihariko.

By’umwihariko ariko yashatse uburyo yakwihuza n’abayobozi b’ibanze b’aho aba bana baherereye kugira ngo bazafatanye mu gikorwa cy’ububigizi kuri uyu muryango cyane ko no mu buvugizi Virunga Today yari yashatse gukora ku bana mu gihe cyashize, yari yasabwe n’abaterankunga kugaragaza inyandiko yo mu nzego z’ibanze ivuga imiterere y’ikibazo n’icyaba cyarakozwe kugeza ubwo ku bana basabirwa ubufasha.

Ku bw’amahirwe make ariko nomero za Gitifu wa Kanzenze, ntizahise ziboneka dore ko no ku rubuga, website y’akarere, nta nimero z’aba gitifu b’imirenge ya Rubavu yashoboye kubona.

Iki nicyo cyayumye uyu munyamakuru yarahisemo kwifashisha nimero za Meya wa Rubavu yari abonye kuri uru rubuga maze ahita amusaba ubufasha bwatuma hakaboneka amakuru yuzuye kuri aba bana, amakuru akenewe ngo bakorerwe ubuvugizi.

Ubwo bufasha umunyamakuru yifuje bukaba bwari bushingiye ku kuba Meya w’akarere yaha amabwiriza Gitifu w’umurenge wa Kanzenze, yo kuba yafasha umubyeyi w’aba bana ibyangombwa byagaragaza ubuzima babayemo bukeneye inkunga.

Ubu butumwa bwoherejwe Meya ariko ntibwigeze busubizwa dore ko n’ubugira kabiri, umunyamakuru yongeye kwinginga Meya amwibutsa iki kibazo ariko ntiyigere ahabwa igisubizo kugeza hakorwa iyi nkuru, bikaba bishoboka ko kubera ahari akazi kenshi ka ba Mayor, kugeza ubu atarabona akanya ko gusubiza ubu butumwa dore ko kubusoma byo yabusomye nk’uko bigaragazwa n’ikorana buhanga rya Whatsapp.

Hagati aho ariko ku murongo wa telphone sekuru w’abana yahamagaye mu buyobozi bwa Virunga Today abaha inkuru nziza y’uko Gitifu w’akagari ka Rungu/Gataraga yihamagariye uriya mudame, amusaba ko igihe cyose yazabona akanya, yazaza bakaganira ku bibazo bye, uyu musaza usigaye atuye mu karere ka Nyagatare akaba yaraboneyeho gushima umurimo wakozwe na Virunga Today.

Ku ruhande rwayo ariko Virunga Today ibona kuba uriya muryango wasubizwa iriya sambu byonyine bidahagije, kuko ise w’aba bana agomba kubazwa aho yarengereje umutungo yari yarashakanye n’umugore we, hanyuma n’abana bagashobora gusubizwa mu buzima busanzwe, bagashobora kwiga no kubona ibibatunga nk’iburenganzira bw’ibanze ku mwana wese.

Tubabwire ko mu gikorwa cy’ubuvugizi Virunga Today irimo gukorera aba bana, yamaze kubona amakuru ahagije ku miryango iharanira inyumgu rusange yita ku bana, harimo NCDA, Umwana ku Isonga, Plan Rwanda, igisigaye akaba ari ugushaka ibisabwa nk’uko twabivuze haruguru, kugira ngo aba bana babe babona ubufasha bwatuma babaho neza nk’uko ubuyobozi bw’igihugu cyacu budasiba kubiharanira.

Meya Mulindwa kugeza n’ubu ntarasubiza ubutumwa bwa Virunga bumusaba ubufasha ngo hashobore gukorwa ubuvugizi ku bana
Imiryango irengera uburenganzira hari ibyo isaba k’uwaba wese yifuza gukora ubuvugizi

Inkuru bifitanye isano:

Affaire Urunguze Gataraga: Inkuru iteye agahinda y’abana bangajwe na papa ubabyara bagasongwa na Norbert Kabuhariwe mu runguze

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *