Nyabihu: Gitifu yatutse anabwira nabi umupapa ufite umudame wibarutse impanga 3 wari uje kumusaba ubufasha
Amakuru Virunga Today ikesha Radiyo ya Musanze, ni ay’umugabo wo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu waba wariyambaje urwego rw’umurenge ngo rube rwamuha ubufasha bwo kwita ku mudame we n’abana b’impanga batatu, aherutse kwibarukira mu bitaro bya Ruhengeri ariko Gitifu w’umurenge akamusubiza amutuka anamubwira na nabi.
Uyu muturage wihamagariye kuri Radio Musanze mu kiganiro umuti ukwiye gushima no kunenga yagize ati:” Njye ntabwo ndi gushima no kunenga ahubwo ndagira ngo munkorere ubuvugizi kuko umudame wanjye aheruka kubyarira impanga 3 mu bitaro bya Ruhengeri kandi nanubu umudame n’abana bakomeje kwitabwaho n’abaganga , ariko njyewe ubushobozi bwo kubitaho ntabwo mfite, mwankorera ubuvugizi”.
Umunyamakuru yahise amubaza niba ntaho yatakambiye cyane mu nzego z’ibanze, undi amusubiza ko ntacyo byatanze kuko Gitifu wa Rugera w’umurenge atuyemo yamuhakaniye, akanamubwira nabi.
Uyu muturage yagize ati:” Niyambaje ubuyobozi bw’umurenge wa Rugera ariko Gitifu ambaza impamvu nkomeje kwiha kubyara buri gihe kandi nta bushobozi mfite ahita anampakanira ko nta nkunga Leta yaha abakomeje kwiha kubyara abana badashoboye kwitaho”.
Umunyamakuru nawe wababajwe n’imyitwarire ya Gitifu yahumurije uwamuhamagaye amubwira ko abayobozi b’akarere ka Nyabihu barimo gukurikira icyo kiganiro kandi ko nawe yazafata inzira akigira kureba Meya wa Nyabihu.
Mu Rwanda nta gahunda ihamye yihariye igenerwa buri mubyeyi wibarutse abana batatu icyarimwe, ariko hari aho ubuyobozi bwagiye butanga ubufasha ku babyeyi babyaye impanga nyinshi cyane cyane mu gihe baba batishoboye.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel