Politike

Affaire-Rujugiro: Rujugiro yarekuwe amaze gusubikirwa igihano, abavoka be biyemeza kujuririra icyemezo cy’urukiko no gukurikirana Eric muri civil

Mu gihe Virunga Today ihugiye kuri ubu mubyo kuzuza ibyangombwa bizayifasha gukora itangazamakuru kinyamwuga, ikomeje no kugezwaho n’amakuru anyuranye avuga ku madosiye abanyamakuru bayo bagiye bagaragaramo hambere mu bikorwa by’ubuvugizi.

Muri iki cyumweru niho Virunga Today yamenye inkuru y’uko uwitwa Rujugiro wari umaze hafi amezi 6 afungiwe mu Igororero rya Musanze, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ku bw’uburiganya, yarekuwe muri iki cyumweru nyine, kuri uyu wa kabiri taliki ya 29/07/2025, nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Musanze cyo kumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitswe.

Asobanurira umunyamakuru wa Virunga Today iby’iki cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, uwitwa Mbanjimbere incuti ya hafi ya Rujugiro wakomeje gukurikiranira hafi iby’uru rubanza yagize ati:” Ni byo koko kuri uyu mugoroba w’italiki ya 29/07/2025 niho Rujugiro yasohotse mu Igororero rya Musanze, ubu ari hamwe n’umuryango, urukiko rw’ibanze rwa Musanze rwamuhamije icyaha cyo gutwara ibikoresho byose bya Ndayambaje Eric byari muri ya nzu yo kuri controle yakomeje gutera ibibazo, bumuhanisha igihano cy’umwaka umwe usubitswe, niyo mpamvu yahise arekurwa arataha”.

Umunyamakuru yahise amubaza niba uruhande rwa Rujugiro rwishimiye umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, Mbanjimbere asubiza atsemba ko batemera na gato ibikubiye muuri uwo mwanzuro kandi ko barahita bajuririra iki cyemezo.

Mbanjimbere yagize ati: “Ni ibintu byatubereye amayobera, urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwahamije icyaha Rujugiro cyo gutwara ibikoresho bya Eric, kandi mu kirego cy’ubushinjacyaha nta na hamwe hagaragara iyibwa ry’ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 34 ngo ryaba ryarakozwe na Rujugiro, iyi akaba ariyo mpamvu Rujugiro n’abunganizi be bahise bafata icyemezo cyo kujurira.”

Mbanjimbere yongeyeho kandi ko uretse n’iri jurira bahise bemeranyaho, Rujugiro n’abunganizi be babiri bari buhite batanga ikirego mu mbonezamubano barega Eric kuba atarubahirije amasezerano bombi bagiranye y’ubugure bw’iriya nzu yo kuri controle, kugeza ubu akaba yaranze kubahiriza zimwe mu ngingo zigize aya masezerano ndetse akaba yaramuhaye sheki itazigamiwe yishyura igice kimwe cy’ikiguzi bari bemerekanije nk’uko byavugwaga muri ayo masezerano.

Yagize ati:”Ibikubiye mu masezerano yakozwe hagati yabo bombi birumvikana, Eric yagombaga kwishyura mu byiciro bitatu, yabirangiza akabona kwegukana iriya nzu, ntabyo yigeze akora rero kuko na sheki yatanze nanubu iracyagaragara ko itazigamiwe, niyo mpamvu b’avoka be bahisemo gutanga ikirego mbonezamubano kubera ku kuba Eric atarubahirije ibyo yiyemereye imbere ya noteri.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, Rujugiro na Eric Ndayambaje bagiranye amasezerano y’ubugure bw’inzu ya Rujugiro iherereye mu mujyi wa Musanze aho bita kuri controle, Eric yemera kwishyura miliyoni 200 zagombaga kwishyurwa mu byiciro 3, akabona kuyegukana burundu. Gusa ariko Eric ntiyashoboye kubahiriza aya masezerano ngo yishyure nk’uko bari babyumvikanyeho icyatumye asaba Rijugiro kumufasha kugurisha bundi bushya iyi nzu.

Ibi byarakozwe ariko ikiguzi cy’iyi nzu kinyuzwa kuri konti ya Rujugiro, ibyatumye Eric ahitamo kwitabaza ubutabera ngo bubaze Rujugiro impamvu yihaye aya mafranga ku nzu yari yaragurishije, icyafatwa nk’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ku bw’uburiganya.

Musanze: Uwitwa Rujugiro amaze iminsi irenga 150 afungiwe mu Igororero rya Musanze, kubera ibibazo byavutse mu masezerano y’ubugure yagiranye n’uwitwa Ndayambaje Eric

Affaire Rujugiro: Madame Rujugiro akomeje kurwana inkundura ngo agaragaze akarengane kakorewe umufasha we

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *