Politike

Musanze: Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwemeje gatanya hagati ya INES na Musanganya

Abanyarwanda ni bo bakoresheje imvugo “nta nduru isiga ubusa” bashaka kuvuga ko igihe cyose habaye ikibazo mu muryango, mu baturanyi, mu kazi, nubwo byashoboka ko gikemuka, hari icyo gisiga:kwangirika kw’icyizere, gutandukana cyangwa ibikomere.

Ibivugwa muri uyu mugani bihuje neza n’ibyabaye mu bibazo byaranzwe n’imanza z’urudaca zakomeje guhanganisha INES n’umwe mu bayishinze Musanganya Faustin, kuva mu mwaka wa 2020 none bikaba birangiye Musanganya yirukanywe burundu mu nama y’inteko rusange rw’uyu muryango uharanira inyungu rusange, bityo akaba anatakaje uburenganzira yemererwaga we n’abazamukomokaho bari bafite ku bikorwa bya INES kuri ubu bibarirwa mu majana y’amamiliyari y’amafranga y’amanyarwanda.

Byose byatangiye ahagana mu mwaka wa 2020 ubwo Musanganya Faustin yasabaga ubuyobozi bwa INES Ruhengeri ko yasubizwa uburenganzira bwo kuba umwe mu bagize inteko rusange y’umuryango wa INES, nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe n’inkiko, ariko Ubuyobozi bwa INES bukaza kugarama iki cyifuzo bwemeza ko uyu Musanganya afite imiziririzo itamwemerera kongera kuba umwe mu bagize inteko Rusange ya INES harimo kuba yarahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda icyaha cy’ingengabitekerezo ya Genocide.

Impande zombi zakomeje kutavuga rumwe kuri ubu burenganzira Musanganya yifuzaga gusubizwa, bituma Musanganya ahitamo kwitabaza ubutabera ngo bukemure iki kibazo cyo kuba yarahagaritswe n’ubuyobozi bwa INES binyuranije n’amategeko agenga uyu muryango uharanira inyungu rusange.

Ni ku bw’ibyo Musanganya yahise ashyikiriza ikirego cye urukiko rwisumbuye rwa Musanze, maze mu myanzuro yarwo yemeza ko Musanganya Faustin yirukanywe binyuranije n’amategeko agenga INES ruhita rutegeka ko asubizwa uburenganzira bwe mu nama y’inteko rusange runategeka ko ahabwa miliyoni zirenga 40 nk’indishyi z’akababaro zo kuba yaravukijwe uburenganzira bwe.

Iki cyemezo cyaje kujuririrwa na INES mu rukiko rukuru urugereko rwa Musanze, maze narwo rwemeza ibyari byavuzwe mu mwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze.

Ibi nibyo byatumye iki cyemezo gitangira gushyirwa mu bikorwa, Musanganya yishyurwa miliyoni ze 40 atangira no gutumirwa mu nama z’inteko rusange za INES.

Ibi ariko ntibyamaze kabiri kuko Musanganya yinubiye kuba atumirwa gusa mu nama zidasanzwe za INES ( ziga gusa ku kibazo runaka cyonyine), ibi bikaba bisobanura kumwima amakuru yimbitse ku buzima bwa INES we yemezaga ko bwakomeje kurangwa n’imicungire mibi y’umutungo wayo.

Ibi ninabyo byatumye asaba ku mugaragaro ubuyobozi bwa INES ko bwamugaragariza ibitabo bigaragaza imicungire y’umutungo wa INES igihe cyose atari ahari.

Hari hatangiye irindi hangana hagati y’impande zombi maze kuwa 07/12/2022, Ubuyobozi bwa INES bufata nanone icyemezo cyo guhagarika burundu Musanganya mu nama y’inteko Rusange bumushinja imyitwarire mibi no gusuzugura abarimo Umuyobozi w’Ikirenga wa INES, Nyiricyubahiro Mgr Harolimana Visenti, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Nyuma y’agahenge kangana hafi n’umwaka, Musanganya yongeye kugana inkiko arega ubugira kabiri ubuyobozi bwa INES kongera kumwirukana mu nama y’inteko rusange ya INES binyuranije n’itegeko rigenga INES.

Binyuranije no ku ncuro ya mbere aho Musanganya yasabaga gusubizwa uburenganzira bwe mu nama y’inteko rusange, kuri iyi ncuro ya kabiri ho Musanganya yasabye urukiko kumuha gatanya na INES ngo kuko ndakwanze itavamo ndagukunze, incuro 2 zose bafata icyemezo cyo kumwiruka bikaba bigaragaza ko bitashoboka ko bakomeza gukorana, ku bw’ibyo akaba yarifuzaga ko ukurikije ibyo azatakaza amaze guhabwa gatanya, urukiko rwazamugenera impozamarira zingana na miliyari 1.5 z’amafranga y’amanyarwanda.

Ibi byamaganiwe kure n’ababuranira INES bemeza ko icyemezo cy’inteko cyo kuwa 07/12/2022 cyakurikije itegeko kandi ko bitumvikana ukuntu Musanganya ubwe yakwisabira gusezererwa mu muryango uharanira inyungu rusange, yarangiza agahindukira akemeza ko yirukanywe binyuranije n’itegeko ,ibyo akanabisabira n’indishyi.

Ntibyatinze umwanzuro w’urukiko rwisumbuye urasohoka, maze abacamanza 3 baburanishije uru rubanza bemeza ko Musanganya yirukanywe binyuranije n’itegeko maze bemeza n’ubusabe bwe bwo kumuha gatanya bumaze kumugenera indishyi z’arenga miliyoni 20.

Iki cyemezo nticyanyuze na gato uruhande rwa Musanganya rwahise rujururira iki cyemezo mu rukiko rukuru urugereko rwa Musanze, uru ruhande rugaragaza ko rwahawe indishyi z’intica ntikize kandi rwari rwagaragaje ingano y’ibyo ruzatakaza kubera kwirukanwa mu nama y’inteko rusange ya INES Ruhengeri.

Muri icyo gihe ariko INES nayo yuririye kuri ubu bujurire maze nayo isaba urukiko rukuru ko rwatesha agaciro umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze, rwemeje ko Musanganya yirukanywe binyuranije n’amategeko agenga INES.

Imyanzuro y’urukiko rukuru yatangajwe kuri uyu wa 15/07/2025,uko yakabaye mukaba muyibonera hasi.

Umwe mu bakurikiraniye hafi iby’izi manza z’urudaca zakomeje guhanganisha Musanganya na INES yabwiye Virunga Today ko bisa naho amahirwe ya Musanganya yarangiriye mu rukiko rukuru, kujuririra iki cyemezo bikaba bisa naho bidashoboka ukurikije uko urubanza rwagenze mu rukiko rukuru.

Uyu yongeyeho ko Musanganya agomba kwitonda kuko hari imvugo uruhande rwe rwakoresheje zateye urujijo mu rukiko harimo kuvuga ko hari ibyo atasabwaga nk’ugize inama y’inteko rusange kandi nyamara bisabwa buri munyarwanda wese.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *