RMC yakebuye Virunga Today ku bwo gutangaza inkuru iyobya abanyarwanda
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura ruheruka gutumiza umuyobozi w’ikinyamakuru Virunga Today rumugaragariza ikosa rikomeye ryakozwe ubwo iki kinyamakuru cyatangazaga inkuru iyobya abanyarwanda, inkuru yagarutse ku bikubiye mu itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, iboneraho no gusaba ubuyobozi bw’iki kinyamakuru kuzuza ibisabwa ngo gikore bunyamwuga.
Koko rero, nyuma yaho RIB irekuye umunyamakuru wa Virunga wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru imaze kumugira inama yo kuzuza ibisabwa ngo akore itangazamakuru ry’umwuga, mu nkuru yasohotse muri iki gitangazamakuru, mu mutwe ugira uti: “Habonetse itegeko rirengera abanyamakuru nka ba Virunga Today bari mu rugendo rwo kuzuza ibisabwa na RMC”, umunyamakuru yemeje ko icyaha yari akurikiranyweho mu butabera cyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru kitari gifite ishingiro kubera ko ingingo ya 19 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda riha buri muntu wese uburenganzira bwo gukora urubuga rwa interneti anyuzaho amakuru ashaka ko agera ku bantu benshi.
Ibyavuzwe muri iyi nkuru bikaba bigaragaza ko uyu munyamakuru yumvise nabi ibikubiye muri iyi ngingo ndetse ko n’itegeko ryose uko ryakabaye rigenga itangazamakuru atarisobanukiwe akaba aryo mpamvu akomeje gukora amakosa mu nyandiko anyuza muri iki gitangazamakuru nk’uko byagaragajwe n’ubuyobozi bwa RMC.
Umunyamakuru w’umunyarwanda wese ahabwa uburenganzira n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura
Basobanurira ubuyobozi bwa Virunga ikosa rikomeye ryakozwe mu nkuru yavuzwe haruguru, abayobozi muri RMC bifashishije ingingo ya 3 y’itegeko no 02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 igenga itangazamakuru mu Rwanda, maze bagaragaza ko uyu wiyita umunyamakuru wa Virunga Today yiyitirira umwuga w’itangazamakuru, icyaha kivugwa mu ngingo ya 281 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo igira iti:
Umunyamakuru w’umunyarwanda, yaba ukora mu kigo cy’itangazamakuru cyemewe cyangwa
uwigenga cyangwa uhagarariye igitangazamakuru cy’amahanga mu Rwanda, ahabwa uburenganzira n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura.
Ku bijyanye n’uyu mukozi wa Viringa Today, akaba nawe yiyemerera ko ubu uburenganzira buvugwa muri iyi ngingo atigeze abuhabwa ko rero atari umunyamakuru w’umwuga.
Ibivugwa mu ngingo ya 19 y’iri tegeko kandi nabyo birumvikana, kuba wagira urubuga unyuzaho amakuru utangariza abantu benshi, ntibiguha uburenganzira bwo kuba umunyamakuru w’umwuga, ibyo kuba umunyamakuru w’umwuga, ufite uburenganzira n’inshingano bivugwa muri ririya tegeko akaba ari uwabihereww uruhushya na RMC.
Virunga Today yashinzwe hatubahirijwe ibikubiye mu itegeko rigenga itangazamakuru n’andi mategeko
Ingingo ya 11 y’itegeko ryavuzse haruguru igira iti:”Uburenganzira bwo gushinga ikigo
cy’itangazamakuru bwemerewe buri muntu wese
cyangwa umuryango ufite ubuzimagatozi, mu gihe hubahirijwe ibikubiye muri iri tegeko n’andimategeko.
Koko reo Itegeko no 02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 niryo rigenga itangazamakuru rikaba rigizwe n’ingingo 26 zikubiye mu mitwe itandatu ivuga ku birimo umwuga w’ubunyamakuru, ku burenganzira bw’abanyamakuru, imikorere y’ibitangazamakuru n’ibindi.
Ibivugwa n’ibisabwa muri izi ngingo byose, bikaba bitarigeze byubahirizwa n’uwashinze iki kinyamakuru, wakomeje kwutwaza ingingo ya 19 y’iri tegeko nyamara bigaragara ko Virunga Today ikora nk’ikinyamakuru cyakagombye kubahiriza ibisabwa muri iri tegeko aho gucungwa nk’urubuga rwa interneti rusangiza abakunzi barwo amakuru yo hirya no hino mu gihugu.
Basabye Virunga Today kuzuza ibisabwa ngo ikore kinyamwuga.
Mu kwanzura ikiganiro cyari cyahuje impande zombi, ubuyobozi bwa RMC bwasabye ubuyobozi bwa Virunga Today kwihutira kuzuza ibisabwa, igashaka ibyangombwa bisabwa harimo inyandiko ( documents), abakozi ndetse n’ibikoresho bya ngombwa ngo ikinyamakuru cyemererwe gukora kinyamwuga, kugira ngo hirindwe ko abanyamakuru basanzwe bakorera ikinyamakuru bazaryozwa ibyaha birimo ibyo kwiyitira umwuga w’itangazamakuru bakomeje kwishoramo,
Ibi kandi byazatuma iki kinyamakuru kizashobore gutanga umusanzu wacyo mu iterambere ry’igihugu mu bwisanzure no mu mutekano cyazakesha kuba kizwi n’urwego rwashyirieeho kugenzura itangazamakuru mu gihugu, ibi bikazagerwaho cyujuje nanone ibisabwa n’uru rwego rw’abanyamakuru bigenzura.
Ku ruhande rwayo Virunga Today yashimye inama yahawe, igaragaza ko kuva ibisabwa ngo ibe ikinyamakuru gikora kinyamwuga byumvikana kandi ko bishoboka ko byaboneka mu gihe hashyizweho umuhate n’umwete wo kubishaka, igiye kwiha igihe kitarenze ukwezi ngo ibe ibarirwa mu binyamakuru bikora kinyamwuga.
Virunga Today ni ikinyamakuru gikorera mu Rwanda, gifite intego yo gutanga ubumenyi hagamijwe iterambere ry’umuturage.
Muri uyu mwaka kimaze gikora cyagaragaye mu nkuru nyinshi zinyuranye harimo izikangurira abaturage gahunda za leta harimo izo kwirinda kunywa ibiyonyabwenge, kurwanya indwara zinturanye, izivuga ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, ariko cyane yibanda ku nkuru z’ubuvugizi ku bibazo binyuranye yagejejweho n’abaturage hirya no hino mu gihugu higanjemo abo mu ntara y’amajyaruguru.
Gusa kinwe n’ibindi binyamakuru bitari bike bikorera mu gihugu cyacu, Virunga Today yatangazaga inkuru itanditswe muri RMC, kuri ubu ariko nk’uko yabitangarije abayikurikira kuri internet ikaba yarabaye ihagaritse zimwe mu nkuru yahitishaga itegeteje ko yabanza kuzuza ibisabwa ngo yemerwe na RMC bityo ishobore gukora kinyamwuga.

Zmwe mu nkuru zakunzwe cyane za Virunga Today
Ingaruka z’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’Isi n’imihindagurikire y’ibihe
Iby’ingenzi wamenya ku iyoba ry’ibiryo rishobora kuganisha ku urupfu mu gihe gito
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel