Politike

Rc-Musanze: Ari abaturage ba Nyange bemeza ko bahagaritse ibikorwa by’ubuhinzi kubera abashumba ari na Meya Nsengimana wemeza ko ari ikibazo cy’inka 5, 3 gusa zirenga ku mabwiriza, uvugisha ukuri ni nde ?

Ni inkuru ibabaje y’ibikorwa by’abashumba bakomeje kwigabiza imyaka y’abaturage mu karere ka Musanze, inkuru yahise none kuwa 12/08/2025 mu kiganiro umuti ukwiye cya RC Musanze.abanyamakuru bakaba bavuye imuzi ibikorwa by’aba bashumba mu kagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyange, aho kuri ubu abaturage bemeza ko bahisemo guhagarika ibikorwa by’ubuhinzi kubera aba bashumba bakomeje kuboneshereza ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

Nk’uko bamwe mu baturage bo muri aka kagari babitangarije RC Musanze, ngo aba bashumba bibasiye imirima yabo bari barahinzemo ibigori, babiragira inka zabo bikiri iminyogoto kandi abashatse kwitambika ibi bikorwa byabo bamugira nabi bikomeye
Bagize bati: ” Ino aha iwacu, nta kintu tuzasarura, tugiye guhura n’ikibazo gikomeye kubera ibikorwa by’abashumba bakomeje kutwanguriza imyaka, bazana inka mu bikumba, bagaturira ibigori byacu bikiri iminyogoto, bitarera, ibi babikora ku manywa y’ihangu ndetse na nijoro, kandi igihe cyose twashatse kuburizamo ibikorwa byabo twagiye tuhahurira n’ingorane zikomeye kuko bakubita bikomeye uwashaka kwutambika ibikorwa byabo, arengera imyaka ye”

Aba bongeyeho ko kubera ibyo bikorwa bibatera ibihombo bikomeye bahisemo kuraza imirima yabo
Bagize bati: “Bisa naho nta kintu tugikura muri ubu buhinzi bwacu kubera abashumba, dushora amafranga atabarika dutegura iyi mirima, tunateramo ibi bigori bisaba amafumbire n’imirimo yo kubyitaho, hanyuma ntihagire icyo dusarura, ku buryo nk’ubu byanze bikunze tuzahura n’ikibazo cy’inzara, akaba ariyo mpamvu bennshi mu bahinzi niba atari twese twahisemo kuraza guhagarika ubuhinzi, imirima tuzayiraza””

Gitufu wa Nyange ntiyumva ukuntu abaturage be birirwa bashoreye inka bazizanye ku murenge mu gihe bananiwe kuriha mitweli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *