Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri- Amanota ya P6 na s3: Hari ibigo bikomeje kuvangira gahunda ya Diyoseze yo gutanga uburezi bufite ireme
Nyuma yaho Ministere y’uburezi itangarije amanota yavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ay’ibisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024-2025 maze akarere ka Musanze ku ncuro ya kabiri kakaza mu myanya ya nyuma, benshi bakomeje kwibaza ku hazaza h’uburezi muri aka karere, akarere kari gasanzwe kazwiho gutsindisha neza mu bihe byo hambere.
Hagati aho abasesenguzi mu by’uburezi nabo bakomeje gucukumbura nyirabayazana y’iri tsindwa, muri bo benshi bakaba babona ko hari icyo Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Leta y’U Rwanda mu burezi, yari ikwiye gukora ngo ibibazo bikomeje kudindiza ireme ry’uburezi mu karere bibonerwe umuti.
Koko rero iyi Diyoseze isanzwe ifite ibigo icunga haba mu bufatanye na Leta ( ecole conventionnee) ndetse n’ayo icunga nk’amashuri yayo bwite yigenga ( ecoles privees).
Muri aya mashuri, hakaba hari asanzwe azwiho mu kuba atsindisha mu buryo bushimishije harimo nka Ecole des Sciences de Musanze, iza mu myanya y’imbere mu gutsindisha mu rwego rw’igihugu ndetse, St Vincent Muhoza y’ababikira b’aba saint Vincent, yombi akaba acungwa na Diyoseze ifatanije na Leta.
Hari kandi n’amashuri abanza nka St Marc na Regina Pacis nayo akomeje kugaragaza umusaruro mwiza, akaba akomeje kuza ku isonga mu mashuri meza yizewe aganwa n’ababyeyi.
Iruhande rw’aya mashuri twavuga y’intyoza acungwa na Diyoseze Gatolika, haza andi yiganjemo ayo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’ubw’imyaka 9 akomeje kugaragaza ibibazo mu micungire yayo, akaba akomeje kuza mu myanya ya nyuma,haba mu bice byayo bya primaire ndetse no muri secondaire.
Aha niho abasesenguzi bahera bibaza niba ubunararibonye Kiliziya Gatolika yakomeje kugaragaza mu micungire y’ibigo by’amashuri twavuze haruguru, itari ikwiye no kubwitabaza ngo ivane mu kimwaro bimwe mu bigo ireberera bikomeje kugaragaza intege nke mu ruhando rwo kugera ku ireme ry’uburezi, ibi bakabihera nko kuba hari ibigo nka GS Busogo ya I bigenda bitera imbere nyuma yo guhabwa umuyobozi w’umupadiri.
Virunga Today muri iyi nkuru yifashishije imibare y’imitsindire y’abana kuri bimwe mu bigo bicumgwa na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri byiganjemo ibibarirwa mu mbago z’umujyi wa Musanze kugira ngo igaragaze uburemere bw’iki kibazo bityo n’abafata ibyemezo bijyanye n’uburezi babe baboneraho nyine gufata ibyemezo bikwiye bizahura uru rwego rufatiye runini muri rusange igihugu na Kiliziya by’umwihariko.
Mu kugaragaza ibibazo bikomeje kugariza ibigo twavuze haruguru, Virunga Today yifashishe ijanisha ry’abana bahawe gucumbikirwa kuri buri kigo mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 hamwe n’icyegeranyo cyakozwe na NESA/MINEDUC ku mitsindire y’ibigo by’amashuri mu mwaka wa 2023-2024.
Tubibutse ko abanyeshuri bazacumbikirwa ku barangije primaire ari abahungu bafite nibura amanota 61.0% n’abakobwa nibura bafite 58.3%.
Naho mubarangije icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, abahungu bazacumbikirwa ni abagize nibura amanota 85.4 % n’abakobwa bafite nibura 81.8%.
Busogo II, Nyakinama I, Nyamge, Muko na Musanze, inyuma mu mutuku haba muri primaire no muri secondaire.
Ibi ni ibigo bisanzwe bizwi mu rwego rwa Diyoseze kuko nka Gs Musanze I, abana bakoze ibizamini birangiza icyiciro cya mbere bangana na 255 naho muri GS Nyange muri primaire hakora 155, iyi ikaba ari imibare iri hejuru ugereranije n’ibindi bigo byo muri Musanze.
Ibyavuye mu byegeranyo biragaragaza ko GS Musanze I ariyo yabaye iya mbere mu banyuma kuko ifite abana 18.4 % bahawe boarding naho muri primaire ihabwa 8.5%. Icyokora nanone icyegeranyo cya NESA nicyo cyakuye mu kimwaro iki kigo kuko kiri hejuru cyane muri primaire 74.56, bivuze ko uyu mwaka bashobora kuzasubira inyuma mu cyegeranyo cya NESA.
Inyuma yayo hazaho GS Muko TSS, yagize 16.4% bemerewe boarding muri secondaire na 2.1% bemerewe boarding muri primaire. Icyegeranyo cy’iki kigo cya Nesa muri iki kigo muri primaire nacyo gipfa gukanyakanya kingana na 53.06 %.
Gs Nyange niyo itaho ifite 13.2% muri boarding ya secondaire ariko 0.8% muri primaire. Iki kigo kandi cyanagaragaje intege nke muri performance NESA 2023-2024 kuko gifite 42.06% na 40.65%, ,ku bw’ibyo kikaba kiri mu bikwiye kwitabwaho by’umwihariko.
Gs Nyakinama yagize 10.8% muri boarding na 5.3% muri primaire. Naho muri performance, primaire yabakuye mu isoni bagira 54.9% mu gihe muri secondaire bagize 41.37%.
Ikigo cya Busogo II nacyo kiri mu biteye impungenge ( kandi nyamara ngo cyarahawe kuva hambere umuyobozi w’umubikira) kuko gifite muri secondaire boarding ya 7.9% naho primaire nta numwe warokotse mu bana 129 mu gihe NESA yo yagihaye 42.92% na 45.08% muri secondaire no muri primaire.
Busogo I, Tero, Kabere, Karwasa, St Michel,na Birira zagerageje muri secondaire muri primaire bihumira ku mirari.
Ikigo cya GS Busogo muri secondaire, cyarakataje cyegera ibindi bigo byo bifite boarding bisanzwe bizwi mu kugira abana benshi bahabwa boarding kuko gifite 64.1% ku bw’ibyo kigakurikira hafi Regina ifite 68.1%, kigakurikirwa kure cyane na Gs Tero ifite 54.4%.
Gusa muri primaire cyaje gutsikira kuko gifite 8.7% bahawe boarding, umubare muto cyane ugereranije na Regina Pacis mugenzi wayo ifite 81%.
Mu bigo byitwaye neza bya Diocese Gatolika hakurikiraho ikigo cya Gs Tero gifite 54.4% muri secondaire bahawe boarding naho muri primaire habonekamo 1.8%, icyegeranyo cya NESA 2024-2025 cyo cyari cyahaye iki kigo 40.67% muri secondaire naho primaire bagira 47.48%, ntabwo byari byiza na mba.
Ibi byo kugerageza muri secondaire muri primaire bikaba ibindi bindi ninako byagendekeye kandi ibigo bya Gs Kabere,Gs St Muchel Gacaca, Gs Karwasa na GS Birira.
Koko rero Umubare w’abana bahawe boarding uri ku ijanisha riri hagati ya 35.5% na 26,2%, iri janisha nubwo riri munsi ya 50% ariko ni ryiza ugereranije n’ ibigo bindi bibigwa mu ntege byabimburiwe na GS Musanze ya 1 twavuze haruguru ifite 18.4%.
Ibintu byaje kuba bibi cyane ariko muri primaire kuko ikigo Gs Birira nta mwana numwe cyabonye muri boarding, GS Karwasa na GS Kabere bibona intica ntikze ( 0.8% na 1.1%) mu gihe GS St Michel Gacaca ipfa kwinyara mu isunzu yikura mu isoni na 3.8%.
Ibibazo bikomeye muri primaire
Ni ibibazo byagaragaye ku bigo bike umunyamakuru wa Virunga yaboneye amakuru yizewe ariko hari amakuru akomeza kuva hirya no hino muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yemeza ko umusaruro muri aya mashuri wabaye mubi no ku bigo byiganjemo ibyo mu karere ka Burera.
Tugarutse ku manota yabonetse i Musanze, ibigo byigenga nibyo byapfuye kugerageza ariko nanone umusaruro wabyo ntiwashimisha nk’uko bimeze kuri mashuri ya secondaire yigenga kuko Sancta Clara school yagize 57.7% naho Mother Elisea igira 44.4%.
Umusaruro udashimishije wabonetse kuri Cs Nyamagumba ifite 9% bahawe boarding nyamara abana bose bakaba baratsinze bafite 50%, hakaza Cs ND de Fatima ifite 2.3% ( iyoborwa n’umubikira), ikagira abatsinze bangana na 81.7% na CS Musanze II ifite 1.1% ( abatsinze bangana na 75%) naho ibigo bya CS Gahondogo (66.1% batsinze)
na CS Ninda ( 62.1%) bitaha amara masa.
Muri rusange haracyakeneye byinshi byo gukorwa kugira ngo uburezi Gatolika bwakomeje gushyira imbere intego yo kugira umwana ushoboye kandi ushobotse butange umusaruro wifuzwa, henshi muri ibi bigo hakaba hakomeje kuvugwa ibibazo by’imiyoborere itari myiza, ari nayo nyirabayazana y’uyu musaruro udashimishije.
Nk’umusanzu wayo mu gikorwa cyo gufatanya n’abandi, hashakishwa umuti urambye kuri iki kibazo, Virunga Today izashyira ku karubanda amakuru yose ifite kuri ibi bikorwa bidindiza ireme ry’uburezi ikomeze no kwegeranya n’andi, amakuru ubundi ubusanzwe byoroshye kubona dore ko bamwe mu bayobozi ndetse n’abarimu badatinya kwihishira muri ibi bikorwa bishoramo buri gihe abashinzwe kubarebera ntihagire nukoma.
Inkuru bifitanye isano:

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel