Kwiyahuza umugozi: Bumwe mu buryo bwo kwiyahura, bubi bubabaza cyane abahitamo kwiyaka ubuzima
Kwiyahura wimanitse—cyangwa suicide par pendaison mu Gifaransa ni bumwe mu buryo bukoreshwa cyane mu kwiyahura, ariko ni bwo bubabaje kandi buteye inkeke.
Ubushakashatsi bugaragaza ko hejuru ya 40% y’abiyahura bakoresha ubu buryo bwo kwimanika mu mugozi
Nubwo kwiyahuza umugozi bishobora kugaragara nk’uburyo bwihuse nyamara burimo ingaruka nyinshi z’ububabare harimo kudapfa ako kanya, ndetse no gusigara ufite ubumuga bukomeye igihe utapfuye.
Muri iyi nkuru turagaruka ku biranga igikorwa cyo kwiyahuza umugozi ariko cyane cyane tugaruke ku ngaruka zikomoka kuri iki gikorwa ari nako tugira inama zigamije gukumira iki gikorwa gikomeje kwibasira by’umwihariko umuryango nyarwanda.
Iminota iri hagati y’ itatu n’icumi, igihe cy’ububare n’ibisare bikomeye ku mubiri biganisha ku rupfu ku wahisemo kwiyaka ubuzima
Iki ni igihe kibi cyane cy’umuntu uri mu minota ya nyuma y’ubuzima bwe,akaba ari n’ikimenyetso kigaragaza ko kwiyahura wimanitse atari inzira yihuse cyangwa yoroshye, ahubwo ari ububare bukabije kuri we.
Kwimanika kuzuye, kwimanika kutuzuye
Bavuga ko habayeho kwimanikwa kuzuye ,Pendaison complète, igihe Umubiri wose werera ku mugozi, nta gice na kimwe kiri ku butaka cyangwa ku kindi kintu.
Ibi bituma Ibice byose by’umubiri bimanikwa, biba biri mu kirere, bikaba ari byo bitera uburemere bukomeye ku ijosi.
Bene ubu bwiyahuzi bukunze gutera ibikomere bikomeye ku gahanga, ijosi, ndetse n’uruti rw’umugongo.
Pendaison complete ishobora gutera urupfu rutunguranye mu segonda 30–60 bitewe n’imvune y’urutirigongo.
Bavuga ko habayeho Pendaison incomplète iyo umubiri wose uterera ku mugozi, hari igice cyawo kiba gishyigikiwe n’ubutaka, intebe, cyangwa ikindi kintu.
Icyo gihe uwiyahuye aba yicaye , yicaye igice, cyangwa ahagaze ariko ijosi rimanitse.
Bene ubu bwiiyahuzi butera uburemere buke ku ijosi, ariko bushobora gutera ibibazo by’imyakura n’imitsi y’amaraso.
Ibi bikaba bibaho igihe uwiyahuye atashoboye kwimanika neza.
Nyuma gato yo kwinjira mu gikorwa cyo kwiyahura, ibintu birihuta ku buryo bukurikira:
1. Kubura umwuka (Asphyxie)
– Umugozi ufunga umuhogo (trachée) n’imitsi y’amaraso ijyana amaraso mu bwonko (carotides na jugulaires).
Ibyo bigatuma:
-Ubwonko bubura umwuka, bikaba intandaro y’ihungabana ry’imyakura.
– Umuntu atangira guhindura ibara (uruhu ruba rwijimye, cyane cyane ku maso no ku munwa).
2. Ihungabana ry’ubwonko (Hypoxia cérébrale)
– Ubwonko bubura umwuka mu minota mike, bituma umuntu atangira:
– Guta ubwenge no gusambagurika (convulsions)
– Kugira isura ihindanye (visage convulsé)
3. Ububabare bw’umubiri
. Igitsina gifata umurego (erection post-mortem). Ibibiterwa n’uko imitsi y’ijosi ifunganye, bigatera kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso mu myanya ndangagitsina.
Bishobora kandi guterwa n’ihungabana ry’imikorere y’imyakura (reflex neurogenic response).
Guhindana k’amaso n’isura (facial convulsion)
Isura ishobora guhinduka bitewe n’imyakura y’umutwe ihungabanye.
Amaso y’umuntu wiyahuye yo ashobora kugaragara gutya:
Ashobora kuba afunguye cyangwa afunze:
Ashobora kwirabura cyangwa kugaragaeamo amaraso: Iyo imitsi y’ijosi ikandamijwe, amaraso ntatembera neza, bigatera kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso mu mutwe, bikaba byatera amaso kwirabura cyangwa kugaragara nk’afite amaraso imbere.
Ibara ry’amaso rishobora guhinduka: Rishobora kuba risa n’irirabura cyangwa risa n’iririmo icyatsi, bitewe n’uko umwuka utagera mu bwonko uko bikwiye.
Amaso ashobora kugaragaza ihungabana: Nko kuba yagaragaza uburibwe cyangwa ubwoba mu isura y’umuntu, nubwo aba yapfuye.
Ururimi rushobora kurambuka cyangwa gusohoka mu kanwa: Ibi biterwa n’uko imitsi y’ijosi ikandamizwa, amaraso ntatembera neza, bigatera kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso mu mutwe, bikaba byatera ururimi kurambuka.
Rushobora kandi guhindura ibara: Rukaba umukara cyangwa rwerurutse cyane, bitewe n’uko umwuka utagera mu bwonko no mu bice by’umubiri uko bikwiye.
Rushobora kuba rufite ibimenyetso by’ihungabana: Nko kuba rufite ibisebe rwakomeretse kubera imbaraga z’umugozi.
.-Kwituma (incontinence): Nyuma y’urupfu, imikaya ifata inkari n’amara ireka gukora, bigatuma umuntu yitumaho.
– Amatembabuzi mu myanya ndangagitsina:Ashobora kuba ari amaraso cyangwa ururebda rwaturutse mu mitsi yaturitse.
–Kuvunika kw’urutirigongo (spinal cord injury)
Iyo umuntu yimanitse ahantu harehare cyane, ashobora kugwa ku buryo urutirigongo rwivunika, bigatera urupfu ako kanya.
Benshi mu baba bari mu gikorwa cyo kwiyahuza umugozi bagaragara bashaka kwisubiraho, kwikura mu mugozi
Dore impamvu zituma benshi mu baba bari muri iki gikorwa bageraho bakisubiraho
1. Impinduka y’amarangamutima y’ako kanya ( choc emotionnel)
Kwiyahura kenshi biterwa n’amarangamutima akabije: agahinda, kwiheba, umujinya cyangwa kwumva nta cyizere. Ariko iyo umuntu amaze gufata icyemezo, hari ubwo ubwonko butangira kwibaza ku ngaruka: “Ese koko ndashaka gupfa?” Ibi bishobora gutuma yisubiraho.
2. Kwikanga urupfu nyarwo ( le regret immediat)
Nubwo umuntu aba yaratekereje kwiyahura, igihe ageze ku rupfu nyirizina, ashobora kwikanga. Ubwonko bushobora gutanga impuruza y’ubuzima: gutinya kubabara, gutinya gupfa, cyangwa gutekereza ku bo asize.
3. Imikorere y’ubwonko ( l’instinct de survie , brainstem reflex)
Mu gihe umugozi utangiye gukandamiza imitsi y’ijosi, ubwonko bushobora gutanga impuruza yo kurwana n’urupfu: umuntu agashaka kwikuramo umugozi, muri icyo gihe siwe uba ugenzura iki gikorwa . Ni nk’uko umuntu ashobora kwikuramo amazi igihe arimo kurohama.
4. Kwisubiraho kw’amarangamutima ( ambivalence suicidaire)
Hari ubwo umuntu aba yifitemo icyifuzo cyo kubabara ariko atari ugupfa. Iyo amaze kumva ububabare bw’umugozi, ashobora kumva ko ibyo yifuzaga abigezeho, bityo agashaka kwisubiraho.
5. Kwibuka impamvu z’ubuzima ( la pendaison n’est pas toujours instantanee)
Mu kanya gato mbere y’urupfu, umuntu ashobora kwibuka abana be, inshuti, cyangwa icyizere cyari cyarazimye. Ibyo bishobora gutuma ashaka gusubira inyuma, nubwo rimwe na rimwe biba byararenze igihe.
Ibi byose byerekana ko kwiyahura atari icyemezo gihamye, ahubwo kenshi kiba gishingiye ku amarangamutima y’ako kanya, kandi umuntu ashobora kwisubiraho iyo abonye ko urupfu rutari igisubizo.
Icya kane y’abagerageza kwiyahura bimanitse ntibapfa, ahubwo basigara bafite ubumuga bukomeye cyangwa ububabare bw’igihe kirekire.
Impamvu zituma bamwe mu bagerageza kwiyahura bitabahira ni ukubera:
1. Uburyo bimanikamo bushobora kudakora neza: umugozi ushobora kudafunga imitsi y’ijosi uko bikenewe ngo uhagarike guhumeka vuba.
2. Kugwa nabi: aho umuntu yimanikira hashobora kuba hatari hejuru bihagije ngo bitere kuvunika kw’urutirigongo.
3- Gutabarwa hakiri kare: hari abagerageza kwiyahura ariko bakaboneka vuba, bagatabarwa n’abantu cyangwa serivisi z’ubutabazi.
Ingaruka zikomeye zishobora kwibasira udahiriwe no kwiyahura
1. Ibikomere mu gice cy’umuhogo (Blessures au pharynx)
2. Ingaruka z’igihe kirekire ku bwonko no ku mikorere y’imitsi (Séquelles neurologiques permanentes)
3. Gutakaza ubushobozi bwo gutekereza, kwibuka no gufata ibyemezo (Perte de facultés Cognitives)
4. Kuba mu buzima bwo kudatekereza no kudakora ku bushake, ku buryo umuntu aba nk’utariho (État neurovégétatif / coma)
5. Kutabasha kwifata ku bijyanye no kwihagarika cyangwa kwituma ( Incontinence)
6. Ibibazo byo guhumeka neza (Troubles respiratoires)
7.Kwangirika kw’urutirigongo biganisha no ku kwangirika k’umusokoro(Lésions vertébrales avec atteinte de la moelle épinière)
8. Ibikomere ku gice cy’umuhogo cyitwa larynx (Lésions du larynx)
9. Kugagara amaguru yombi ni ukuvuga ubumuga bwo kutagenda (Paraplégie)
10. Kugagara amaboko n’amaguru uko ari ane (Quadriplégie).
11-Ihangayiko ry’imiryango n’abakunzi
Abadahiriye kwiyahura bakunze guhura n’ipfunwe, gutereranwa, cyangwa gucibwa n’imiryango.
Ibi bishobora gutuma ubwigunge burushaho kwiyongera, bikaba intandaro y’ibindi bibazo byo mu mutwe.
Hashobora kandi kubaho k’uwarokotse igikorwa cy’ubwiyahuzi,ihinduka ry’imibereho y’ubuzima, Umuntu agasigara atabasha gukora imirimo ye isanzwe, bikamuviramo ubukene, gutakaza akazi, cyangwa kwirukanwa mu muryango.
Hari n’abasigara bakeneye kwitabwaho burundu, bikaba umutwaro ku bo babana.
Icyo wakora igihe usanze umuntu yiyahura
Kubona umuntu urimo kwiyahura n’umugozi ni ibintu bitera ubwoba cyane kandi bisaba kugira icyo uhita ukora vuba. Iyo usanze umuntu yimanitse (yagerageje kwiyahura akoresheje umugozi), ntugomba gutinda. Dore uko wakwitwara:
1. Banza urebe umutekano aho uri
Reba niba aho hantu hatari ibintu bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga (nk’amashanyarazi, umuriro, amazi menshi).Niba hameze neza, wegera witonze.
2.Mukure mu mugozi vuba bishoboka
Gira ubutwari uhite umufasha
– Gerageza kumukura umugozi cyangwa umuterure ugabanye igitutu ku ijosi ubone umukure mu mugozi.
-Niba ibyo bikugoye, shaka uko wamukuraho vuba, ukoresheje igikoresho cyose gifite ubushobozi bwo gutema cyangwa gufungura umugozi, wirinde ko yagwa hasi agakomereka.
3. Shyira umuntu ku ruhande (position latérale de sécurité), maze ukore ibi bikurikira.
Reba niba ahumeka
Tegera amatwi ku mazuru no ku munwa, witegereze igituza niba kiri kuzamuka.
– Niba adahumeka, tangira massage cardiaque (CPR) niba uzi uko ikorwa.
-Niba agihumeka, mushyire ahantu hatekanye
Muganirize buhoro, umwereke ko hari icyizere.Ntumucire urubanza. Vuga amagambo amwubaka nka: “Ndahari, nturi wenyine “Hari abantu bagukunda kandi bashaka kugufasha.”
4. Nyuma y’ibyo
– Jyana uwo muntu kwa muganga cyangwa ku kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe.
– Ushobora no kumufasha kugera kuri Isange One Stop Center cyangwa kumushakira umujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
Kwiyahura si igisubizo. Abantu benshi babigerageza baba bashaka kugabanya ububabare aho gushaka gupfa.
Iyo umuntu abikoze, aba akeneye ubufasha, urukundo, n’ukwemera ko hari icyizere.
Ni ngombwa ko tuganira, tugashaka ubufasha, kandi tugashyigikirana.
Inkuru bifitanye isano:
Sobanukirwa n’iby’ingenzi ku gikorwa cyo kwiyaka ubuzima, kwiyahura, ikibazo gikomereye abatuye Isi
https://inyarwanda.com/rw/amakuru/tariki-10-nzeli-buri-mwaka-isi-izirikana-umunsi-wo-kurwanya-kwiyahura-92458#
Twifashishije: www.suicide.info na
www.moh.gov.rw
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel