TB Gahunga-Urubanza rwa Ntamugabo: Ntamugabo yabeshye inteko iburanisha-Urukiko rwikura mu rubanza- Amatakira ngoyi ayerekeza mu rwisumbuye rwa Musanze
Amakuru agera kuri Virunga Today ajyanye n’urubanza Ntamugabo aburanamo n’uwahoze ari umugore we Zelda Gashirabake asaba ko
urukiko rwabagabanya umutungo bari bahuriyeho nyuma yaho amasezerano y’ishyingirwa bari baragiranye ateshejwe agaciro,aremeza ko uru rubanza rwarangije gushyikirizwa urukiko rwisumbuye rwa Musanze, mu bujurire.
Ni nyuma yaho urukiko rw’ibanze rwa Gahunga rwiyatse ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kubera ingano y’agaciro k’ikiburanwa.
Imitungo yose igomba kugabanwa irengeje agaciro ka miliyoni 20.
Mu nkuru iheruka ya Virunga Today kuri uru rubanza, twababwiye ko umucamanza yasabye ko hagobokeshwa abana ba Ntamugabo na Zelda akaba ari nyuma yaho mu iburanisha ry’uru rubanza mu mizi ryabaye kuwa 10/06/2025 Zelda yagaragaje ko amakuru Ntamugabo yatanze ku mitungo bari barashakanye atari yo kuko hari imitungo igizwe n’imirima n’amazu Ntamugabo atigeze agaragaza, byongeye kandi iminani yahawe abana nayo ikaba yarakomeje kugaragara muyo Ntamugabo asabaho igabana.
Icyo gihe kandi umucamanza yaboneyeho gusaba ababuranyi bose kuzakoresha igenagaciro ku mitungo buri wese asaba ko ryakorerwa igabana.
Mu iburanisha ryo kuwa 22/07/2025, ibyasabwe byose byarakozwe ariko umwunganizi wa Zela aza kugaragaza inzitizi zishingiye ku kuba agaciro k’ikiburanwa karenze miliyoni 20 nk’uko bigaragazwa n’igenagaciro ryakorewe uyu mutungo, inzu y’ubucuruzi iherereye muri centre ya Kidaho yonyine ikaba ifite agaciro ka miliyoni 25, ku bw’ibyo urukiko rw’ibanze rwa Gahunga rukaba nta bubasha rifite rwo kuburanisha uru rubanza.
Iyi nzitizi yaje gutangwaho umwanzuro kuwa 27/08/2025, urukiko rw’ibanze rwemeza ko inzitizi zatanzwe zifite ishingiro, ruhita rwikura muri uru rubanza.
Ntamugabo yajuririye mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze icyemezo cyo kwiyaka ububasha cy’urukiko rwa Gahunga.
Nk’uko bigaragara mu kirego cya Ntamugabo kijurirura icyemezo cyavuzwe hejuru Virunga Today ifitiye kopi, Ntamugabo yasabye urukiko rwisumbuye rwa Musanze gutesha agaciro kiriya cyemezo cy’urikiko rw’ibanze rwa Gahunga kubera impamvu zikurikira:
1. Kuba umucamanza yaranze kwakira ikirego kandi nyamara kiri mu bubasha bwe;
2. Kuba umucamanza yaragiye mubyo ataregewe, akaburanisha indi mitungo itarigeze iregerwa cyane ko abarezwe bari kuzaregera iyi mitungo Ntamugabo iyo babona babaye;
3. Kuba amategeko agenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano atarubahirijwe igihe umucamanza ari we wisabiye abaregwa kuvuga n’indi mitungo bo batigeze baregera.
Inzobere mu mategeko zaganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today ku kibazo cy’ubujurirw bwa Ntamugabo, zayibwiye ko ibyo Ntamugabo yakoze ari amatakirangoyi, ko ari nko kwirindiriza uwo azakora kuko byanze bikunze igihe cyose hazaba hari ibimenyetso simusiga ko iriya mitungo bayishakanye hamwe, nta kabuza bazayigabana ko rero icyiza kuri we ari gufasha urukiko iyi mitungo ikagaragazwa aho gusiragiza umugore we mu nkiko dore ko nabyo bisabirwa indishyi mu nkiko.
Ntamugabo Bernard yashakanye na Gashirabake Zelda mu mwaka wa 1983. Mu mwaka wa 1992 yaje kwishumbusha umugore wa kabiri, ahita amwegurura imwe mu mirima yari yarabonetse abana na Zelda, indi ayigira umwihariko we.
Mu mwaka wa 1998, Ntamugabo Bernard ku bukangurambaga bwa Leta y’ U Rwanda yasezeranye na Zelda imbere y’iyari komini ya Kidaho, abana bahita bandikwa no mu byangombwa byabo byombi.
Ku mpamvu zitegeze zigaragazwa , mu mwaka wa 2024, Ntamugabo yasabye urukiko rwa Gahunga, gutesha agaciro amasezerano y’ishyingirwa rivanze umutungo ku buryo busesuye yagaragaraga mu iranga mimerere ry’aba bombi, umwanzuro w’uru rukiko ukaba waremeje ibyifuzo bya Ntamugabo.
Nyma yo gutsinda uru rubanza, mu mwaka ushize wa 2024, Ntamugabo yatanze ikindi kirego mu rukiko nanone rwa Gahunga gisaba urukiko kumugabanya imitungo bari bahuriyeho na Zelda, igihe amasezerano y’ishyingirwa havanzwe umutungo ku buryo busesuye yari agifite agaciro.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel