Musanze-Amanota ya P6 & S3: Ese kubyutsa abana iya rubika muri za coaching zidateguwe neza hari umusaruro byatanze ? Oya ntawo.
Umwaka w’amashuri wa 2024-2025 waranzwe n’inkundura yakomeje kurwanywa na Virunga Today, igaragaza ibibazo biri muri coaching zakomeje gutegurwa mu buryo bw’akajagari na bimwe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Musanzwe.
Mu nkuru zinyuranye zakozww n’umunyamakuru wa Virunga Today, yagaragaje ukuntu bamwe mu banyeshuri bo ku bigo by’amashuri bya Bukane n’abo kuri GS Cyabagarura bihereza imihanda ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo, mu bihe bimwe by’umwaka, hari umwijima utatuma ureba ibiri imbere yawe, bakerekeza kuri ibi bigo, aho bamwe barimo abangavu basabwa gukora urugendo hafi rw’isaha muri iri curaburindi.
Virunga Today yakomeje kugaragaza ko iri byuka ry’iya rubika ryashoboraga gushyira mu kaga aba bana, bagahururira muri izi nzira n’inyamaswa z’inkazi zirimo imbwa zidakingiye indwara y’ibisazi zishobora kubagirira nabi cyangwa se abandi bagizi ba nabi baba bakiri muri izi nzira muri ariya masaha harimo n’abasinzi.
Virunga kandi yagaragaje ko iyi mikorere inyuranije n’ibivugwa mu ngingo ya 8 y’itegeko rirengera umwana mu Rwanda ( itegeko no 71/2018 ryo kuwa 31/08/2028 ) muri iyi ngingo bakaba bemeza ko umwana afite uburenganzira ku kiruhuko gikwiye no ku mwanya wo kwidagadura.
Umunyamakuru kandi yagaragaje ko imikorere nk’iyi inaniza abana ndetse ikaba igira n’izindi ngaruka ku buzima bw’abana nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.
Ibi Virunga yakoze kwabaye nko guta inyuma ya Huye kuko uretse ibigo byashyizwe mu majwi bitigeze biva ku izima, hari n’ibindi bigo bitari bike byafashe uyu murongo, maze abana bakomeza kuba ibitambo by’abayobozi b’ibigo babonaga ko iyi mikorere izatuma bivana mu kimwaro bakabona umusaruro urushije uwo babonye mu mwaka wabanjirije uyu, bakabona amanota ashimishije ku banyeshuri babo babikesha izi coaching, ariko ntabwo ari uko byaje kugenda.
St Marc, Regina pacis na Shalom new vision zataburiye Bukane, Nyamugumba, Kabaya na Nyakinama zombi, ziyiza imbere gato.
Kubera ingufu ishuri EP Bukane ryakomeje gushyira muri coaching z’igicuku, izo ku mugoroba, ndetse hakaba n’abanyeshuri bemerewe kwiga umunsi wose ( bari mu biga igice cy’umunsi) nyuma yo kwishyura aya coaching, hari benshi bemezaga ko iki kigo kizagira umwanya mwiza mu rwego rw’akarere ndetse no mu rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza uyu mwaka w’amashuri.
Gusa ntabwo ari uko byaje kugenda kuko imbonerahamwe y’ibyavuye mu bizamini by’uyu mwaka yagaragaje ko abanyeshuri ba Bukane babonye pass (50%) ari 99%, naho ku bijyanye no kubona boarding ibona 25%,
Ibi byatumye iki kigo kiza ku mwanya wa 29 mu rwego rw’akarere inyuma y’ibigo bya Nyamagumba, Kabaya, Nyakinama ya I, n’iya II zagize 100%.
Icyokora ku bijyanye na boarding Bukane yabonye 25% bityo iza ku mwanya wa 22 mu rwego rw’akarere inyuma kure y’ibigo nka St Marc iri ku mwanya wa 6 n’amanota 90.9%, Shalom new vision yaje ku mwanya wa munane n’abahawe boarding bari ku kigero cya 81.1%, Regina yaje ku mwanya wa 9, boarding ya 81.1%,
Igitangaje muri ibi byose, nuko yaba ibi bigo bya Nyamagumba, Kabaya na Nyakinama byaje imbere ya Ep Bukane muri pass, haba n’ibi bigo bya St Marc, Regina na Shalom, byaje imbere ya Bukane muri boarding, nta na hamwe bafite programm za coaching ziraza abana amajoro.
Bivuze ko ku bijyanye na Bukane, uku kubyutsa abana iya rubika nta kintu kidasanzwe byunguye ababyeyi nyuma yo kugirwaho ahubwo n’ingaruka twavuze haruguru.
Cyabagarura inyuma ya Kivumu, n’inyuma kure ya Tero
Ku bijyanye na S3, mu mashuri Virunga Today yashyize mu majwi mu gukabya mu mitegurire ya coaching, harimo Gs Cyabagarura, abangavu bo kuri iki kigo bakaba bari mu bakunze gutema ijoro bitabiriye ahari, ibyo bita etdude, isubira mu masomo, riba ryategetswe n’ubuyobozi bw’ikigo.
Iri byuka ry’iya rubika risa nabo nta kintu ryabagejejeho kuko iki kigo kujo mu bijyanye na pass cyabonye 54 kiza ku mwanya wa 23 mu gihe mugenzi wacyo, Kivumu yagize 56.1% iza ku mwanya wa 21.
Iki kigo cya Kivumu ( Kimonyi) niba mwibuka neza, akaba aricyo Virunga Today yatanzeho urugero ndetse akanakora n’inkuru k’ukuntu coaching kuri iki kigo iteguye neza, ibyishimiwe cyane n’ababyeyi batavunishwa no mu kwishyura amafranga ya coaching.
No muri Boarding, ntabwo byahiriye Cyabagarura kuko yaje ku mwanya wa 16 na boarding ya 30.7% inyuma y’ibigo nka Busogo ifite 64.1% na Tero ifite 54.4%.
Nta kintu kidasanzwe rero cyasaruwe ku mikorere ihunganya uburenganzira bw’abana cyasaruwe n’ubuyobozi bw’iki kigo kuko cyarushijwe n’ibi bigo bizwi ku kudakabya mu mitegurire ya coaching ngo baraze abana amajoro.
Uretse kandi uyu musaruro w’ibi bigo twagarutseho utaragaraje imbaraga z’umurengera zashyizwe muri coaching, Virunga Today ifite n’andi makuru yemeza ko no ku bigo byiganjemo ibyigenga, umusaruro utabaye shasha, ababyeyi bamwe bagannye ibi bigo bizera kuzabona boarding bamaze kwishyura urebye ku ngufu aya coaching, byarangiye abana babo batabonye boarding, none ubu barimo kurwanira kubona imyanya mu bigo bidacumbikira abana.
Virunga Today irizera ko mu ngamba zafashwe n’akarere zo kuzahura urwego rw’uburezi nyuma yo gutsindwa bikabije kwagaragaye mu mwaka twarangije, hazanatekerezwa k’ukuntu hanozwa n’iki gikorwa cya coaching, hirindwa ku burenganzira bw’umwana bwakomeza kubangamirwa, ingufu nyinshi zigashyirwa muri Remedial program nkuko ari icyifuzo cya ministere y’uburezi.
Kubyutsa amajoro nta musaruro byatanze ku bigo bya Bukane na Cyabagarura.


Inkuru bifitanye isano:
Twifashishije urubuga: www.educap.io
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel