Politike

Gakenke-Uburezi: Ministeri y’uburezi yateye utwatsi ibyifuzo by’akarere imaze kugashinja kurenga nkana ku iteka rya Ministre w’intebe

Mu karere ka Gakenke muri iri tangira ry’umwaka w’amashuri, hongeye kuvugwa ibibazo mu micungire y’abakozi b’amashuri b’uburezi bw’ibanze; Ni nyuma yaho Ministere y’uburezi itereye utwatsi ubusabe bw’ubuyobozi bw’akarere bwo kwimura bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri kuko byagaragaye ko kasabye ibi nyamara kararangije kubimura katabisabiye uburenganzira ministere y’uburezi nk’uko biteganywa n’iteka rya Ministre w’Intebe rishyiraho stati yihariye igenga abakozi bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze.

Ministere yatesheje agaciro iyimurwa ritubahirije amategeko.

Iby’ubu busabe bw’akarere ka Gakenke byavuzwe mu ibaruwa ministere y’uburezi yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Virunga Today ifitiye kopi.

Muri iyi baruwa yo kuwa 29/08/2025 yasubizaga iyo akarere ka Gakenke kandikiye Mineduc kuwa 08/08/2025 kayisaba kwimura abakozi bakora mu burezi mu karere ka Gakenke, Mineduc yemereye akarere kwimura abayobozi b’amashuri nk’uko kari kabisabye ariko kanga ko hakorwa iryo yimura ku bayobozi b’amashuri bamaze kwimurwa n’akarere bityo iyi ministere isaba akarere kwisubiraho kakabarekera ku bigo bakoragaho kuko bimuwe binyuranije n’amategeko.

Ibaruwa ya Mineduc ikomeza igira inama akarere, ko kubireba abandi bakozi bo mu burezi bw’ibanze batari abayobozi cyangwa abarimu kubimura hakurikijwe ibikubiye mu itegeko rishyiraho stati rusange igenga abakozi ba Leta.

Ibaruwa ya Mineduc yashyizweho umukono n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi ministere, irangiza yibutsa ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke ko kizira kikazirirzwa kwimura abarimu cyangwa abayobozi b’ibigo butabanje kubisabira uburenganzira muri iyi ministere.

Ibibazo bikwiye gusubizwa ni ibi:

Ku buyobozi bw’Akarere: Haba harabayeho kutamenya ibikubiye mu iteka rya Ministre w’intebe cyangwa habayeho gusa kurica amazi.

Mu nkuru Virunga Today yakomojeho mu karere ka Gakenke zijyanye n’uburezi mu mwaka w’amashuri twarangije, nyinshi zakomeje kugaruka ku mikorere y’ubuyobozi bw’akarere bwakomeje gufata ibyemezo binyuranije n’amategeko mu micungire y’abakozi, bimwe muri byo bakaba byarahutaje bikomeye uburenganzira bw’abakozi bo mu burezi bw’ibanze.

Muri izo nkuru twavuga nk’iyagarutse ku byabereye ku kigo cy’amashuri cya Murambi II no ku kigo cy’amashuri cya Rukura.

Nko ku kigo cy’amashuri cya Murambi I, abarimu ndetse n’Umuyibozi w’ikigo bimuwe shiishi itabona n’Ubuyobozi bw’akarere , ibi kandi bubikora rwagati mu mwaka w’amashuri ibi byose bikaba binyuranije n’ingingo ya 43 y’iteka rya Ministre w’intebe ryavuzwe haruguru.

Si aho gusa byabaye kuko no ku kigo cya Munyana, ikipe yayoboraga ikigo yose yarirukanywe bitera ibibazo bikomeye kuri iri shuri ricungwa ku bufatanye bwa Arkidiyosezw ya Kigali na Leta y’U Rwanda

Abantu bakomeje kwibaza rero impamvu akarere ka Gakenke kakomeje kurenga ku bikubiye mu mabwiriza ya Ministre w’intebe, kakishora muri ibi bikorwa byagiye bihohotera abakozi.

Ese mama igazeti ya Leta Leta ntijya isomwa n’abakozi b’akarere ngo babe baramenye kizira ziboneka muri ririya teka rya ministre bityo bibe byarabakumiriye ntibakore bene ariya mahano cyangwa n’uburangare bwaranze abashinzwe gucunga amadosiye y’abakozi.

Koko rero abakurikiranira hafi ibebera mu karere ka Gakenke bakeka ko abashinzwe gucunga amadosiye y’abakozi bo mu burezi, baba baragize ubushishozi buke bakitiranya gusaba uburenganzira bwo kwimura umukozi no gusaba kwemeza iyimurwa ry’umukozi; Ibya mbere bikaba bikorwa mu bigo by’amashuri bya Leta, ibya kabiri bikaba bikorerwa mu bigo bicungwa ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa.

Abandi bo basanga ibyakozwe n’akarere ka Gakenke, byarakozwe bigambiriwe, ababigizemo uruhare bakaba nta ngaruka babonaga muri iki gikorwa bamwe muribo bakaba barabyishoyemo bashyize imbere inyungu zinyuranye zabo.

NESA mu izina rya Mineduc yakomeje kurebera amakosa yaganishije ku kajagari mu burezi bw’akarere ka Gakenke.

Iki kigo cya Leta mu nshingano gifite harimo no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, ‘amabwiriza n’amahame agenga uburezi mu Rwanda.

Ntibyumvika rero ukuntu iki kigo gifite n’umukozi ugihagarariye muri buri karere cyakomeje kureberera ibikorerwa mu karere ka Gakenke, kugeza naho giha umugisha iyimurwa ry’abarimu bo ku kigo cya Murambi bimuwe huti huti rwagati mu mwaka w’amashuri, nta bisobanuro iri yimurwa rihawe none ubu aba barimu bakaba bakomeje kubaho mu buzima bugoranye aho bakora ingendo z’ibirometero n’ibirometero buri munsi bihembye amafunguro y’umunsi, abandi bakaba barahisemo guta imiryango yabo bari basanzwe babana nayo, nta nyungu zigaragara iri yimura ryakorewe.

Ikindi kibabaje nuko ibaruwa ya Mineduc yagarutsweho muri iyi nkutu itigeze ikomoza kuri aba barimu nabo bimuwe binyuranije n’amategeko ahubwo ikaba yaravuze gusa ku bayobozi nk’uko bigaragara mu gika kibanziriza icya nyuma cy’iyi baruwa.

Hari ababona ko ibi byabereye mu karere ka Gakenke, akarere kagakomeza gukora amakosa abashinzwe ubugenzuzi ntibakome kandi nyamara itangazamakuru ritarasibye gutabariza abarengana ari ikimenyetso cy’imikorere ikenewe kunozwa iri kuri ubu mu kigo NESA, hakaba hari n’ impungenge ko hashobora kuba hari ahandi hirya no hino aya makosa ashobora kuba akorwa no kuri iyi saha ariko hakaba nta buryo buraboneka bwo gushyira ahagaragara iyi mikorere.

Abavuga ibi bahera nko ku kibazo cy’abana bahabwa programme ziruhanyije zo gusubiramo amasomo ( coaching), ariko NESA ntikome cyangwa ku kibazo cy’amashuri yigenga agifungurwa mu kajagari hatubahirijwe ibisabwa n’ibindi.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Mineduc bagaragaza ko iyi mikorere iri mu bikomeje kudindiza ireme ry’uburezi ibi bikaba bihabanye n’inshingano NESA yahawe yo kuzamura ireme ry’uburezi.

Tubabwire ko kandi icyemezo cyo Mineduc cyo kuburazamo iyimurwa ritubahirije amategeko ry’abayozi bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze mu karere ka Gakemke, kizatuma hari abayobozi bamwe bazasubira ku bigo bari barakoreye amarorerwa, gusubizwa kuri biriya bigo bikaba bishobora gutuma hari abahura n’ihungabana.

Madame Uwamahoro Marie Therese, Vice meya ufite mu nshingano uburezi mu karere ka Gakenke

Mineduc yashinje akarere ka Gakenke kurenga ku bikuye mu iteka rya Ministre w’intebe.

Haribazwa niba igazeti ya Leta ya Repubulika y’ U Rwanda itagera mu karere ka Gakenke

Inkuru bifitanye isano:

Gakenke -Gs Nyundo II : Mwarimu Habanabakize nawe arahohotewe, ahagarikwa ku kazi na Meya, arenze ku biteganywa n’iteka rya Ministre w’Intebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *