Gataraga-Rungu: Ubuyobozi bukomeje gukingira ikibaba abatanga urunguze
Inkuru ku itanga ry’urunguze hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru zikomeje kugezwa ku kinyamakuru Virunga Today ku bwinshi, zikaba zikomeje kugaragaza uburemere bw’iki kibazo n’ukuntu bikigoramye kuyirandura.
None twifuje kongera kugaragaza ukuntu mu murenge wa Gataraga iki kibazo gikomeje gufata indi ntera aho utanga urunguze n’uwagiye kurusaba mu buriganya bwabo , batinyutse bagakora ihererekanya ry’umutungo (ritabereye imbere ya noteri w’ubutaka) utari uwabo,havuka ikibazo mu kubahiriza amasezerano bagiranye, uwatanze urunguze agahitamo kugeza ikibazo cye mu bunzi kikakirwa ndetse kikanaburanishwa kandi nyamara inyuma y’ibyakozwe muri ariya masezerano hihishe ibyaha bihanwa n’amategeko igihugu cyacu kigenderaho.
Bifashishije inyandiko mpimbano bahererekanya umutungo w’umukecuru Nyirabaharara Therese
Amakuru dukesha umwe mu baturage bo mu kagari ka Rungu wakurikiraniye hafi iki kibazo cy’urunguze utarashatse ko amazina ye agagaragazwa mu itangazamakuru, aremeza ko uwitwa Nyirajyambere yahaye urunguze rw’amafranga ibihumbi magana atanu umwe mu bakobwa b’umukecuru witwa Nyirabaharara utuye mu mudugudu wa Gahira, akagari ka Rungu ( tutashoboye kumenya amazina).
Birumvikana uyu wahawe urunguze yatanze ingwate, iyo yatanze ni ubutaka bwa mukecuru we Nyirahababara,ibyagaragajwe na UPI y’ubu butaka yahaye Nyirajyambere.
Gusa nk’uko bisanzwe muri ibi bintu by’urunguze, mu mwanya w’amasezerano y’umwenda yagombaga gusinywa hagati y’impande zombi, hasinywe amasezerano y’ihererekanya rya bwa butaka bwa mukecuru,ihererekanya ryahagarariwe n’abagabo, ariko ntiryakorerwa imbere ya noteri w’ubutaka.
Hagati aho ariko uwagurijwe yageze aho agira ibibazo by’amafranga, ntiyashobora gukomeza kwishyura inguzanyo yahawe uko bikwiye, icyatumye Nyirajyambere yitabaza abunzi b’akagari ka Rungu ngo butegeke uyu wafashe umwenda kumuhinduriza akandikwaho ubu butaka buvugwa mu masezerano mu buryo byemewe n’amategeko.
Iki kirego cyakiriwe n’umwanditsi w’abunzi ariwe Gitifu w’akagari ka Rungu, gihita gihabwa n’italiki y’iburanisha yo mu kwezi kwa Kanama twarangije.
Mu iburanisha ry’uru rubanza, umukecuru Nyirahabarara yaje gutambamira uru rubanza, agaragaza ko atumva ukuntu ubutaka bwe bwaba bwaragurishijwe ntacyo abiziho, yemeza ko ibyo yakorewe ari ubwambuzi yakorewe ku mugaragaro.
Nk’uko bikomeza bivugwa n’uyu wahaye amakuru Virunga Today, ngo abunzi baba barabuze iyo bacira n’ayo bamira, bahitamo gusaba undi mukobwa wa mukecuru kuzagoboka muri uru rubanza, agaragaza ko atemera ibyakozwe na murumuna we.
Uru rubanza rwahise rusubikwa ruhabwa undi munsi w’iburanisha,ibi nabyo bikaba byarakozwe, urubanza rwagobokeshejwemo uyu muvandimwe w’uwahawe urunguze rukaba rugomba gusomwa kuri uyu wa gatatu taliki ya 24/09/2025.
Amakosa akomeye yakozwe na Gitifu wa Rungu
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 13 y’itegeko no 37/2016 ryo kuwa 08/09/2016 rigena imitunganyirize ,ifasi, ububasha n’imikorere bya komite y’abunzi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari
ni we wakira ibibazo bigomba gushyikirizwa Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari.
Uyu munyamabanga kandi, yuzuza impampuro zisobanura mu ncamake imiterere y’ikibazo akazishyikiriza Komite y’Abunzi kugira ngo itumize ufitanye ikibazo n’uwagitanze kandi igene ahantu, umunsi n’isaha ikibazo kizasuzumirwaho.
Ibi bivuze ko Gitifu afite ububasha bwo kuba yakwanga ikibazo yashykirijwe mu gihe yasanga kitujuje ibisabwa ngo kibe cyasuzumirwa muri komite y’abunzi nk’uko bimeze ku banditsi b’inkiko.
Aha ngaha rero umuntu yakwibaza ibisobanuro bivugwa muri ririya tegeko Gitifu wa Rungu yaba yarashyikirije komite y’abunzi mu gihe bigaragara ko ubutaka bwasabirwaga ihererekanya butanditse k’uregwa mu rubanza, hakibazwa ndetse n’ukuntu uru rubanza rwari burangizwe iyo Nyirajyambere aramuka atsinze.
Aha niho abakurikiranira hafi iby’urunguze bibera muri kariya gace bahera bemeza ko inzego z’ibanze zishobora kuba zihishe inyuma y’ibi bikorwa by’abatanga urunguze bakabikingira ikibaba ku nyungu zumvikana baba bafitemo.
Koko rero ngo ntibyumvikana ukuntu nk’ahangaha Gitifu yatinyuka kwakira iki kirego kandi azi neza ko hakoreshejwe inyandiko mpimbano muri iki gikorwa, igikorwa cyahuriwemo n’abarenga icumi, bakabikora kandi bagurisha umutungo w’utagira aho ahuriye n’uru runguze, ibi akaba ari ibyaha bihanwa n’amategeko yo mu gihugu cyacu.
Ibi Gitifu ashobora kuba yarabikoze adatekereza ku buremere bw’igikorwa cyakozwe, ahubwo ashyize imbere inyungu z’uwatanze urunguze,wagombaga kwishyurwa byanze bikunze umwenda afitiwe,abifashijwemo na Gitifu.
Hagati aho hategerejwe umwanzuro w’abunzi kuri iki kibazo,hakaba hibazwa nanone umwanzuro bazafata hejuru y’ikibazo bahawe gusuzuma bisa naho kitari mu nshingano zabo kandi kidafite n’ibimenyetso bifatika baheraho bakiranura abafitanye ibibazo.
Virunga Today ikomeje gukurikiranira hafi ibibazo byatewe n’ubu bucuruzi butemewe, ibona urwego rwa MAJE ku karere rw’akarere ka Musanze ndetse n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, bikwiye gukora inshingano zabo bahawe zo kureberera inteko z’abunzi, maze abunzi bo muri iyi mirenge yugarijwe bikomeye n’iki kibazo cy’urunguze bagahabwa amabwiriza n’amahugurwa ya ngombwa yabafasha kumenya uko bakwitwara imbere y’ibibazo bitavaho bagezwaho bifitanye isano n’urunguze rukomeje kuyogoza turiya duce.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze nabwo kandi, iki kibazo cy’urunguze bwakagombye kugishyira mu bigomba gushakirwa umuti byihutirwa,abarimo abayobozi b’utugari ndetse n’ab’imidugudu bagashishikarizwa gushyira imbere ibikorwa byo kuyirwanya no kuyikumira aho kwishora mu bikorwa biyiha intebe, ari nako ikomeza gutera ibibazo bokomeye mu muryango nyarwanda, ari nako imunga ubukungu bw’igihugu n’ubw’abaturage by’umwihariko.



Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
