Politike

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Yubile y’imyaka 75 ya Paruwase ya Kinoni ishobora kuzasanga nta muhanda nyabagendwa ugera kuri paruwase, nta shuri rizima ribarizwa muri paruwase, hari n’ibibazo bikomeye mu micungire y’umutungo wa Paruwase

Niba nta gihindutse, umwaka utaha wa 2026, Paruwae Gatolika ya Kinoni izahimbaza Yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe, ni Yubile bita iya diyama (jubilé de diamant).

Koko rero, ishingwa ry’iyi paruwase ryatangajwe mu cyemezo cya Mgr Laurent Deprimoz, Vicaire apostolique wa Ruanda cyo kuwa 15/9/1951, kuri iriya taliki rero umwaka utaha imyaka ikazaba ibaye 75 umunsi ku wundi hashinzwe iyi paruwase yari iya mbere mu gace k’Umulera, iza ari ya 4 muri Diyoseze y’ubu ya Ruhengeri, nyuma ya Rwaza (1903), Janja (1935) na Nemba (1938).

Kuri ubu imbago za Paruawse ya Kinoni zibarizwa mu gice kinini cy’imirenge ya Rugarama na Kinoni mu karere ka Burera, ikaba icungwa n’abapadiri ba St Vincent Palloti, imibare dukesha urubuga rwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ikaba igaragaza ko mu mwaka wa 2021 iyi paruwase yari ifite abakristu bagera kuri 25 927 ku buso bwa 115 km2.

Mu gihe ariko iby’iyi Yubile bitaratangira kuvugwa n’ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Virunga Today yo yakomeje gutabazwa n’abatuye mu mbibi z’iyi paruwase, binubira bikomeye imicungire y’iyi paruwase,bakaba babona ko nta rwibutso iyi myaka 75 izasigira abakristu mu gihe izindi paruwase zashingiwe mu bihe bimwe zakomeje kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa biteza imbere abaturage, by’umwihariko bakaba baragaragaje impungenge ku miterere y’umuhanda werekeza kuri iyi paruwase ubu bisa naho utakiri nyabagendwa.

Padiri w’umuzungu yaragiye umuhanda uhinduka igisoro

Ubusanzwe Paruwase ya Kinoni yitiriwe Mutagatifu Yozefu, ihuzwa n’umuhanda mpuzamahanga Musanze-Cyanika n’umuhanda w’igitaka w’ibilometero 2, abaganayo bakaba bakatira ahitwa Rutamba muurenge wa Rugarama.
Uyu muhanda unyura kuri iyi paruwase ukomeza ugana ku kiyaga cya Ruhondo ku rugimero rwa Ntaruka, aha ariko kuri paruwase hashamikiraho n’undi muhanda ugana aho bita ku Kabaguma, kuri Seminari nto ya Nkumba, hazanafungurwa paruwase nshya ya Nkumba.

Muri iki gihe rero uyu muhanda usanzwe ubarizwa mu mihanda y’akarere ufashwe nabi ku buryo abaheruka guhamagara kuri Virunga Today, bayisabye kuba yabakorera ubuvugizi bwihuse kugira ngo uyu muhanda ube wakomgera kuba nyabagendwa.

Umwe muri bo yagize ati:” Nagiraga ngo uzatubarize ubuyobozi bw’akarere ka Burera impamvu uyu muhanda wari usanzwe ukoreshwa n’abatabarika ubu wahindutse igisoro ku buryo batarebye neza uyu muhanda wazasiba burundu ntube ukibasha gukoreshwa?”

Uyu mugabo wabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko asanzwe atuye i Kigali akaba akunze kuza gusura ababyeyi be batuye muri akagace, yongeyeho ko ubusanzwe yakoreshaga iminota nk’icumi ngo ashobore kugera aho abavandimwe batuye avuye ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika, ko ariko kuri ubu asigaye akoresha isaha yose kandi n’imodoka ye ikahangirikira bikomeye ngo ibi bikaba bigaragaza ukuntu uyu umuhanda wanguritse bikomeye.

Undi muturage we utuye mu mujyi wa Musanze ariko akaba afite ishoramari riciritse ku ivuko hafi na paruwase ya Kinoni, yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko yahisemo guca indi nzira kuko iyo yakoreshaga mbere iyi iciye mu Rutamba, umuhanda warangije gusiba burundu.

Yagize ati:” Ntabwo njye nkinyura iyo mu Rutamba ngana Kinoni kuko igihe cyose nagiye mbigerageza imodoka yanjye yagiye ihangirikira, mpitamo kunyura iyo Ku Kabaguma nkatiye Gahunga, nubwo ari kure bwose ariko ho umuhanda uracyakanyakanya, harimo ka gravier gake, ntabwo ari kimwe na hariya”

Umunyamakuru yashatse kumenya byinshi ku kibazo cy’uyu muhanda ushobora kuzashyira mu bwigunge abaturiye Paruwase ya Kinoni maze yegera umwe mubakurikiranira hafi ibibera muri iyi paruwase, ubu yakagombye kuba yararangije kwinjira mu biroli bya Yubile.

Ku kibazo cyo kumenya niba nta cyizere cy’uko uyu muhanda usanzwe uri mu mihanda y’akarere wazatumganywa n’akarere, uyu mukristu yashubije ko bisa naho bigoranye kubera ko kuri ubu imihanda akarere kitaho ari iyo bita Feeder road ( ifasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko) n’indi irimo nk’uwerekeza aho bita kwa Momani, ikoreshwa mu bukerarugendo.

Uyu yongeyeho ko mu myaka yashize, kubera akamaro uyu muhanda ufitiye abagana kuri paruwase, yaba abakristu bahasengera, abanyeshuri biga ku bigo binyuranye ndetse n’abakoresha centre de sante ya Kinoni, umupadiri w’umuzungu wayoboraga iyi paruwase yari yarashyizeho ikigega gihoraho cyita ku gice cy’uyu muhanda, kuva Rutamba kugeza kuri Paruwase, gusa ngo kuva aho asoreje ubutumwa bwe muri iyi paruwase, ibyo kwita kuri uyu muhanda byahise bihagarara, akaba ariyo mpamvu wagiye wangurika kugeza naho magingo bitoroshye kunyuzamo ikinyabiziga ku buryo nk’imodoka ya coaster itwara abana biga ku ishuri ryigenga rya Paruwase yararangije kwangirika itamaze kabiri.

Haribazwa rero uko bizagenda ku munsi wa Yubile kuko nk’uko byemezwa n’abakoresha uriya muhanda, niba ukomeje kwangirika ku muvuduko uriho none, ntakabuza nyuma y’umwaka ibyo kugera muri kariya gace wifashishije ikinyabiziga bizaba bitagishoboka, bivuze ko byazasaba kwimurira ahandi ibirori byo kwihiza iyi Yubile cyangwa ibyo birori bikaba byasubikwa hategerejwe ko ikibazo cy’umuhanda cyakemurwa.

Ku munsi wa Yubile nta kintu cyo kwiratana keretse Centre de sante icyiriritse

Umunyamakuru wa Virunga Today ntiyaretse umutumirwa we batandukana batavuganye n’ibya Yubile nyirizina cyane bibanda ku byo kwishimirwa byagezweho muri iyi myaka 75.

Nko ku bijyanye n’iyogezabutumwa, basanze paruwase ya Kinoni yarakoze akazi gakomeye cyane cyane ubwo yacungwaga n’abapadiri b’abaspanyolo mu myaka ya za 70-80, akaba ariho habaye ibihe byiza ku baturiye iyi paruwase.

Koko rero, burazwi ko iyi paruwase yakoze akazi gakomeye muri iki gice , habatizwa ibihumbi by’abakristu, ibyara paruwase zinyuranye uhereye kuya Runaba muri 1956 hakurikiraho paruwase za Gahunga, Mwange, Butete na Nkumba, ibi bikaba byarakomeje kuzamura umubare w’abakrustu muri iki gice cyari cyugarijwe n’ubuyobe, benshi mubahatuye bakaba bari abayoboke ba Nyabingi.

Iri yogezabutumwa ryo mu rwego rwo hejuru ubanza ariryo ryatumye haboneka abiyeguriye Imana nu gihe gito harimo abasaserdote n’ababikira.
Nk’ubwo umusaserdoti wa mbere muri iyi paruwase ,Nyakwigendera Padiri Sarto Bagambiki, yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1976, nyuma y’imyaka 25 gusa paruwase ishinzwe mu gihe paruwase ya Janja, imfura mu bupadiri yabonetse mu mwaka wa 1982, hahabwa ubupadiri Andre Nzitabakuze, nyuma y’imyaka 47 paruwase ya Janja ivutse.

Tubabwire ko Padiri Sarto yaje gukurikirwa n’izindi ntore z’Imana harimo Nyakwigendera Padiri Jerome Sembagare (1978) na Padiri Rutumbu Yuvenali (1981).

Ku rundi ruhande ariko abarimo baganira batangajwe no kubona ko ku munsi wa Yubile bizagora ubuyobozi bwa Diyiseze Gatolika ya Ruhengeri kugaragaza ibyagezweho hitabwa ku mibereho y’abaturage.

Ibi babihereye ku kuba nta bikorwa bihambaye iyi paruwase yakoze ugereranije n’izi paruwase zo mu gihe cyayo arizo Rwaza, Janja, Nemba,Ruhengeri ndetse na Runaba.

Koko rero nko ku bijyanye n’amashuri, paruwase ya Rwaza ifite ibigo bicumbikira abanyeshuri kandi byiza mu rwego rw’igihugu, Janja na Ruhengeri bikagira ibigo nabyo byiza byamamaye mu rwego rw’igihugu kuko bihora biza mu bya mbere bitsindisha neza,hakaza na Nemba ubu ifite ibitaro byo mu rwego rwa district. Runaba nayo ubu yamaze kwiyubakira ishuri ryisumbuye ifatanya na Leta.

Kuri ubu rero Kinoni nta shuri ricumbikira abana, igira, habe n’ishuri ry’imyuga yemwe ngo habe hari n’ikigo cy’urubyiruko ifite cyo kwita ku bana batashoboye kurangiza amashuri yisumbuye.

Abarimo baganira ntibumva ukuntu Diyoseze itashoboye gufungura ishuri rikomeye ricumbikira abana rya Kinoni cyane cyane ko nyuma yaho Genocide yakorewe abatutsi ihagarikiwe, habonetse uburyo bworoshye bwo gufungura amashuri abanyamadini bafatanya na Leta.
Ikibabaje nuko n’iki kigo cya Gs ya Kinoni ndetse n’ikindi giherereye mu murenge wa Rugarama, Gs Burera, kuri ubu byaba bicungwa nabi, byombi bikaba bikomeje kuza mu bya nyuma mu rwego rw’akarere nk’uko bigaragazwa n’ibyegeranyo biheruka bya ministere y’uburezi.

Naho ku bijyanye n’ubuvuzi, ngo centre de sante ya Kinoni, icungwa n’ababikira b’aba Saint Vincent , kuva aho hafunguriwe centre de sante hirya no hino hayikikije ( Rugarama, Gahunga,Ntaruka) , ngo uruhare rwayo rwagiye rugabanuka, bikaba bikeneww ko yakongererwa ubushobozi ikaba mu gihe kiri mbere yazashyirwa ku rwego rw’ibitaro bya District.

Muri Paruwase ubukene buranuma

Dutegura iyi nkuru twamenye ko kuri ubu paruwase ya Kinoni ifite ibibazo bikomeye mu mikoro. Ngo ibi byaba byaratewe nuko ishingwa rya za paruwase nshya zagiye zibyarwa na Kinoni, ryagiye riyivutsa aho bakuraga amikoro cyane cyane aho hafunguriwe paruwase ya Butete.

Byongeye kandi ngo imicungire y’imitungo ya paruwase harimo n’ubutaka byagiye bibamo ibibazo bikomeye ku buryo ubuyobozi bwa Paruwase mu rwego rwo gushaka umuti iki kibazo bwagiye bugaragara mu bikorwa byo gusarura amashyamba ataragera igihe cyo gusarurwa.

Umwe mu bakrustu baherutse guhamagara kuri Virunga Today nawe yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko n’imicungire ikorwa n’aba bapadiri b’aba palotti atari shyashya kuko ngo nkubwo Padiri ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC nta gihe gishize asezeye ku buyobozi bwa paruwase yisubirira mu guhugu cye, maze igenzura ryakozwe nyuma yaho rugaragaza ko isanduku yasize ayejeje, nta n’urupfusha rurimo.

Yongeyeho ko kuri ubu cure wamusimbuye byabaye ngombwa ko atangira bundi bushya kandi bari no mu bikorwa byo kubaka Kiliziya nshya ya centrale ya Kabaya.

Mu myaka 75 ishize, Paruwase ya Kinoni yabaye isoko y’ubutumwa bwiza, yohereza abavugabutumwa, yubaka Roho z’abakristu, kandi igira uruhare rukomeye mu gukomeza ukwemera mu karere igira n’uruhare mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere ry’imibereho yabo.

Gusa hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo Roho nziza ibe mu mubiri muzima

Bityo igenamugambi ry’imyaka iri mbere ry’iyi hazashyirwa imberegahunda zifatika z’iterambere ry’abakristu mu mibereho ya buri munsi. Ibi byagerwaho binyuze mu:

– Gufungura amashuri meza y’ubumenyi n’ubumenyi ngiro, afasha abana n’urubyiruko kwiga neza kandi bakarererwa mu mico ya gikirisitu.
– Kubaka ibitaro bigezweho, bifasha abakristu n’abaturage muri rusange kubona ubuvuzi bufite ireme, bubakira ku ndangagaciro z’ubuntu n’urukundo.
– Gushyiraho gahunda z’imibereho myiza, zirimo kwihangira imirimo, kwigisha ubuhinzi n’ubworozi bujyanye n’igihe, no guteza imbere ubukungu bushingiye ku muryango.


Gs ya Burera na Gs Kinoni zifite ibibazo bikomeye mu micungire yabyo

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *