Politike

INES-Ruhengeri: ku ncuro ya 17 hatanzwe impamyabumenyi, zihabwa abagera ku 1479

Kuri uyu wa 5 tariki ya 31/10/2025, nibwo ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro: INES- RUHENGERI ryahaye abanyeshuri impamya bumenyi, aba bakaba bagera ku gihumbi na magana ane mirongo irindwi n’icyenda (1479). Muri bo, abanyamahanga bakaba ari ijana na cumi na babiri (112), harimo abahawe masters degree bagera kuri 64 mu mashami atandukanye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa INES RUHENGERI Fr. Dr BARIBESHYA J. Bosco, yishimiye uburyo abanyeshuri batsinze bishimishije, anasaba abatsinze kuzaba intanga rugero aho bazanyura hose, haba mu Rwanda cyangwa mu bihugu byabo, Kandi bakazagaragaza indanga gaciro batojwe n’abayobozi bari bashinzwe kubaha amasomo.

Yagize ati: ” Banyeshuri bacu beza, turabasaba ko izi mpamya bumenyi muhawe zizababera urumuri rwiza aho muzanyura hose, haba mu Rwanda cyangwa mu bihugu byanyu ndetse no ku isi hose, muzigishe barumuna banyu uyu muco mwiza ufite indanga gaciro nyarwanda zuzuye mwahawe n’Ikigo gikomeye cya INES RUHENGERI”.

Dr BARIBESHYA yashoje ashima abafatanya bikorwa bafatanije kurera, cyane ko ari nabo bishyuriraga bamww mu barangije barangije amasomo, anashimira ababyeyi babo muri rusange kubera uruhare rukomeye bagize ngo babone izi mpamyabumenyi.

Padiri Dr J.Bosco Baribeshya, Recteur wa Ines Ruhengeri

Intumwa ya Minisiteri y’uburezi Bwana NDIKUBWIMANA Theoneste, yabwiye ababonye umpamya bumenyi ko ubushobozi bahawe bwo kujya ahagaragara bwazatuma batera ikirenge mu cya bagenzi babo babanjirije ku ruhando rw’umurimo ko rero batagomba kugera hanze ngo birare, ahubwo urufunguzo babonye uyu munsi rugomba kubabera inzira ibaganisha mu iterambere ritajegajega rizabageza ku bukungu burambye mu buzima bwa buri wese.

Yagize ati: * Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi ngiro INES RUHENGERI, twese hamwe tunejejwe n’uyu musaruro ushimishije, tukaba tumaze iki gIhe cyose mumaze hano tuwuharanira none iherezo tukaba tuwugezeho neza Kandi bikaba mu buryo bushimishije.

Iyi ntumwa ya minustere y’uburezi ikaba yarongeyeho ko ibi babikesha uguhozaho, umurava n’ubushake bya Minisiteri y’Uburezi, mu gushyigikira no kuzamura amashuri Makuru na za Kamininuza ni mu guhanga uburezi bifite ireme.

Dr Theoneste Ndikubwimana intumwa ya ministeri y’uburezi

Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HARERIMANA, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, akaba n’Umuyobozi w’ikirenga ( Representant Kegal) wa Ines Ruhengeri nawe yafashe ijambo ashimira abanyeshuri kuko batsinze ari benshi, ashimira n”abafatanya bikorwa babaye hafi abanyeshuri mu buryo no mu bihe byose.

Yagize ati: “Birashimishije ko mwatsinze muri benshi nk’uko twabyifuzaga, by’akarusho bikaba bibaye ubwa mbere haboneka umubare ungana utya wabahawe impamyabumenyi kuva iki kigo cyashingwa, ariko icyo twese dutegereze kuri mwe ni umusaruro muzatwereka nimumara kugera mu buzima bwo hanze”.

Uhagarariye Ines imbere y’amategeko yakomeje abwira abanyeshuri ko indanga gaciro batojwe mu gihe cyose bamaze mu Kigo, bafite inshingano zo kuzazifashisha no kuzazikwiza aho bazanyura hose, atari mu Rwanda gusa, ahubwo bikazazigaragaza no ku isi hose, bityo bikazababera urumuri ruzabamurikira mu mirimo itandukanye bazaba bagiyemo.

Musenyeri Vincent HARERIMANA yashoje ashimira abafatanya bikorwa ubwitange bagaragaje Kandi bahorana mu murimo yabo ya buri munsi, ashimira ababyeyi b’ababonye mpamya Blumenyi mu buryo bushimishije Kandi bwahesheje ishema ikigo cyabo, abivuga muri Aya magambo:

Turashimira abafatanya bikorwa badufashije mu buryo bwo kwigisha aba bahawe impamyabumenyi , bikaba bitanze uyu musaruro ku buryo bushimishije, turashimira kandi n’ababyeyi batahwemye guterekeza no gukurikirana imyitwarire ya buri buri wese mu barangije, kandi dufite icyizere ko kuba abatsinze ari benshi, bizatuma Ines irushaho kuba kimenyabose, ikaganwa n’abatabarika.

Nyiricyubahiro Mgr Harolimana Visenti, uhagarariye Ines Ruhengeri imbere y’amategeko

Ishuri rikuru rya INES-Rihemgeri ricungwa na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ifatanije n’abandi bafatanyabikorwa, ryatangiye mu mwaka wa 2003, ubu rikaba aribwo bwa mbere ritanze impamyabumenyi ku banyeshuri benshi (1479) mu bihUmbi bitandatu na magana atanu (6.500) ryari rifite kugeza ubu.

Byateguwe Kandi byandikwa na Theogene HABUMUREMYI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *