Politike

Musanze-Byangabo: Meya yatangaje imishinga ya rutura y’akarere ntiyakomoza ku kibazo cy’ikoreshwa ry’imihanda gishobora kuzaba ingorabahizi

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 29/10/2025, ubwo yari yitabiriye gahunda ya RBA hafi yawe yari yateguriwe abaturiye centre ya Byangabo,Umuyobozi w’akarere yahawe akanya maze asubiza bimwe mu bibazo by’abari bitabiriye iyi gahunda.
Abajijwe ku kibazo cy’abarimo abasore bakomeje kwiyahura n’icyo akarere karimo gukora kuri iki cyorezo gikomeje kwibasira akarere abereye Umuyobozi, Meya Nsengimana yashubije ahumuriza abarimo urubyiruko, ababwira ko nta mpamvu yo kwiyaka ubuzima kandi igihugu gihora kibazirikana by’umwihariko mu karere ka Musanze hakaba hari imishinga ya rutura yabateganirijwe, ejo habo hakaba ari heza cyane kubera imirimo myinshi izatangwa n’ibi bikorwa bigiye guhangwa higanjemo inganda.
Aha niho Meya yahereye agaragaza iyi mishinga ya rutura ihishiwe abanya musanze.

Kuva ku mushinga wo kuvugurura inyubako z’umujyi wa Musanze, unyuze ku nganda zirimo kubakwa mu cyanya cy’inganda cya kimonyi ukagera no ku bindi bikorwa byo kwagura umijyi wa Musanze harimo n’umujyi uzubakwa ku kiyaga cya Ruhondo.

Muri ibi bikorwa Meya yaratiye ababa bafite umugambi wo kwiyahura, harimo imirimo ikomeje yo kuvugurura inyubako zo mu mujyi wa Musanze, ubu hakaba hagiye gutangizwa phase ya 3, aho ibice bitahiwe ari ibikikije gare ya Musanze ugana groupement, na Gare ya Musanze ikazaboneraho kubakwa ku buryo bugezweho. Bikaba bizwi ko bene ibi bikorwa byo kuvugurura umujyi bitanga akazi ku bantu benshi biganjemo abize iby’ubwubatsi!

Ibindi bikorwa bizatanga akazi kandi ku buryo urebye buhoraho, ni ibikorwa bizakorerwa mu cyanya cy’inganda cya Kimonyi, aho uruganda rwa Prime Cement rugiye gushorwamo arenga miliyari 200, imirimo yo kurwagura ikazarangira n’umwaka utaha wa 2026, rukazaba rushobora guha akazi abarenga ibihumbi 2.

Muri uwo mwaka kandi hazatahwa n’uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd ruzakora ibikoresho byo mu bwubatsi rwashowemo arenga miliyari 20 z’amadolari (hafi miliyari 29 z’amadolari y’abanyamerika) rukazatanga akazi ku bagera ku 1000.

Uruganda rw’imyenda Gorilla Textile rukorera narwo muri iki cyanya narwo ngo ruzongererwa ubushobozi, rukore amanywa n’ijoro, bivuze ko abakozi bazikuba hafi kabiri, bakava kuri 500 bakagera ku 100 imirimo yo kurwagura irangiye.

Naho ku bijyanye no kwagura umujyi wa Musanze usanzwe uzwiho kuba uw’ubukerarugendo, Meya yavuze ko mushinga wo kubaka umujyi muto ku kiyaga cya Ruhondo uzatwara akayabo kagera kuri miliyoni 400 z’amanyarwanda, bikaba byumvikana ko uzahindura byinshi mu buzima bw’abanyamusanze.

Ingorabahizi mu ikoreshwa ry’imihanda mu gihe kiri imbere

Abasanzwe bakurikiranira hafi ariko ibibera mu mujyi wa Musanze bari mu bakiranye ibyishimo amakuru yatangajwe na Meya Nsengimana cyane ko n’imishinga yakomojeho yarangiye gutangizwa bitandukanye n’iyaheze mpapuro harimo nuwo gutunganya pariki mu kibaya cya Mukungwa.

Gusa nanone ikibazo aba babona cyakagombye kuba cyaratangiye gutekerezwaho hakiri kare ni icy’ikoreshwa ry’imihanda mu gihe kiri imbere muri uyu mujyi, bigaragara ko hakenewe guhanga indi mishya kugira ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu bikorwe mu mutekano wuzuye.

Koko rero nk’uko byemezwa n’aba bakurikira hafi ibibera mu mujyi wa Musanze kandi n’umunyamakuru wa Virunga Today akaba yarabyiboneye, hatangiye kugaragara hirya no hino mu mujyi wa Musanze umubyigano w’imodoka ( traffic jam, embouteillage) mu masaha anyuranye y’umunsi nk’igihe abakozi bava cyangwa bajya ku kazi, bitewe n’ubwiyongere bw’ibinyabiziga mu mujyi wa Musanze.

Hamwe mu hakomeje kugaragara uyu mubyigano ni mu duce twa Yaounde, aho nko mu masaha y’umugoroba, ibimodoka bya rukururana biva cyangwa bigana mu cyanya cy’inganda cya Kimonyi, ibikamyo biba byerekeza mu karere ka Rubavu biba binyuranamo n’ibindi binyabiziga birimo ibyikoreye ibirayi n’imboga bigemuwe i Kigali, ibitwara ibikoresho by’ubwubatsi hamwe n’amamodoka asanzwe atwara abantu hakiyongeraho n’urujya n’uruza rwa moto n’amagare aba nayo acaracara mu kivunge cy’abanyamaguru baba bihutira gutaha imuhira.

Ingaruka z’ibi twakwita akavuyo ni impanuka zitabura muri uyu muhanda bisanzwe bizwi ko udafite ubugari buhagije kandi nawo ukomeje gusatirwa n’ibikorwa by’abacuruzi rimwe usanga barimuriye ibikorwa byabo mu mbago z’umuhanda.

Aba bakurikuranira hafi ibibera muri uyu mujyi rero, bemeza ko niba uyu mujyi ukomeje kwaguka ku muvuduko uriho none, inganda zigakomeza kwiyongera mu cyanya cy’inganda cya Kimonyi, ubuhahirane hagati y’uturere ndetse no hagati y’ibihugu bugakomeza kwiyongera muri icyo gihe nanone ntihahangwe imihanda mishya nta kabuza ngo iki kibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga kuzarushaho gukara mu mujyi wa Musanze.

Imihanda mishya yakwifashishwa n’amakamyo

Aba bakurikiranira hafi ibibera mu mujyi wa Musanze, bemeza ko na mbere yuko hatangira ibyo gutunganya icyanya cy’inganda cya Kimonyi, hagombye kuba harabanje gutekerezwa ku mihanda yazakoreshwa n’amakamyo ava cyangwa yerekeza muri iki cyanya avuye mu byerekezo bibiri, icya Cyanika n’icya Kigali ahazwi ko ariho hanyura amakamyo menshi anyura mu mujyi wa Musanze, iyi mihanda ikaba yaragombaga gutuma umujyi wa Musanze ugira ubuhumekero, ibikamyo binini bigakumirwa rwagati mu mujyi wa Musanze.

Iyi mihanda nk’uko byemezwa n’aba bakurikiranira hafi ibibera muri uyu mujyi yakagombye kuba yaragaragaye muri master plan y’uyu mujyi maze hakaboneka umuhanda ufatiye ahitwa Sonrise, ukambikiranya ahitwa ku Ngagi na Wisdom ugahingukira kuri INES unyuze mu kagari ka Cyabagarura ( umurenge wa Musanze) .
Nk’uko bikomeza byemezwa n’aba, ngo uyu muhanda wava kuri INES ugahingukira ahitwa ku Kamakara umaze kwambukiranya umudugudu wa Gakoro wo mu Murenge wa Musanze n’imudugudu ya Nyamugali na Musezero yo muri Kimonyi.

Nk’uko twabivuze ariko haruguru, nuko kubera uyu muhanda utigeze utekerezwa ngo ushyirwe muri master plan, byagorana kuwukora kubera umubare utabarika w’abo byaba ngombwa kwimura.

Naho ku bijyanye n’inzira yerekeza i Kigali, abakurikiranira hafi iby’uyu mujyi bemeza ko nta kindi gisubizo cyo guha ubuhumekero umujyi wa Musanze aretse guhanga umuhanda wa Kaburimbo uvuye hafi yaho bita Konkaseri, bakambukiranya umudugudu wose wa Kavumu unyuze ahigeze gutunganywa irimbi, ugahingukira ahitwa ku Kirabo mu mu mudugudu wa Nduma hose ni mu kagari ka Kigombe! Ngo uvuye aho uyu muhanda waca munsi ya Groupement na Nyamagumba ukazava aho werekeza mu cyanya cy’inganda unyuze mu midugudu ya Susa na Muhe.
Aba bemeza ko ibi byashoboka nubwo bihenze cyane kubera imiterere y’aka gace ka Kivumu gahanamye ariko ngo byazoroshywa nuko muri aka gace hatangiye kugezwa imishinga ikomeye irimo nk’iy’uruganda rw’amazi rurimo gutunganywa muri uyu mudugudu.

Aba none bongeraho ko uyu mujyi wa Musanze wazarushaho kugira ubuhumekero igihe hazaba hashoboye gutunganywa n’indi mihanda minini mu ntanzi z’uyu mujyi, nkuva ahitwa ku Kamakara hafi ya Prime, ukerekeza mu Muko ku muhanda Musanze-Vunga unyuze ahitwa Kabere na Biririra n’undi wazazengurutswa inkengero za pariki y’ibirunga uva Cyanika mpaka za Butaka.

Hagati aho mu gihe ibi byose bikiri mu nzozi, abakurikiranira hafi imitunganyirize y’uyu mujyi, bakomeje kugira impungenge zikomeye ku buryo igishushanyo cy’uyu mujyi gikomeje gushyirwa mu bikorwa aho byemezwa ko mu midugudu mishya irimo gutunganywa, sites zose zari zigenewe ibikorwaremezo harimo amashuri, amavuriro ndetse n’ibijyanye n’imyidagaduro zose zarangije gukatwaho ibibanza byo guturwaho hakaba hibazwa ishusho y’iyi midugudu mu myaka 50 iri mbere cyane ko imwe muri iyo yahanzwe bundi bushya ibi bikorwa bikaba batarngwagamo.

Niba rero igenamigambi ry’akarere rutareba kure rigakomeza kungikanya ibikorwa by’iterambere nkenerwa mu mibereho myiza y’abaturage ariko rikiyibagiza ibindi by’ingenzi bigomba kujyana n’ibi bikorwa harimo imihanda, amashuri n’amavuriro, hagomba kwitegwa ibibazo bikomeye bizugariza abatuye uyu mujyi n’abazawutura, ibibazo byakagombye kuba byarakumiriwe hakiri kare cyane ko kuri ibu igihugu ubu gifite impuguke zihagije mu bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *