Politike

Musanze-Mugara: Barashinja Guverneri w’Intara na Meya w’Akarere kutavugisha ukuri ku kibazo cy’ababa barituje mu manegeka n’ahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi

Mu kwezi gushize kwa cumi, mu bitangazamakuru bikurikirwa cyane n’abatuye akarere ka Musanze harimo na radiyo y’abaturage ya Musanze, hakomeje gucicikana inkuru y’abaturage bo mu mudugudu wa Mugara, akagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze, baba barituje mu manegeka abandi bakituza ahagenewe ubuhinzi, baciye murihumye inzego zishinzwe iby’imiturire n’myubakire mu karere none bakaba basabwa kuhimuka vuba na bwangu.

Koko rero, nk’uko izi nkuru zakomezaga zibyemeza, ngo iki kibazo aho kimariye kumenyekana, abayobozi barimo Guverneri w’intara y’amajyaruguru  na Meya w’akarere ka Musanze, bakoresheje inama muri uyu mudugudu, bagaragariza abawutuye amakosa yakozwe,  aho hari abihaye kubaka ahatemewe nta byangombwa bafite, bakaboneraho kubasaba kuzinga utwangushye, bakimuka.

Iki kibazo cyagarutsweho by’umwihariko  n’umunyamakuru wa RC Musanze uzwi ku izina rya Jado Fils, mu kiganiro umuti ukwiye cyahitishijwe mu mpera z’Ukwakira, uyu munyamakuru akaba yaregereye aba baturage bakamusobanurira birambuye imiterere y’iki kibazo.

Iyi nkuru ya Jado niyo yatumye umunyamakuru wa Virunga Today yigira ubwe muri uyu mudugudu, ngo yigenzurire ubwe niba ibyavugiwe mu kiganiro cya RC Musanze ari ukuri kwambaye ubusa.

Guverneri Mugabowagahunde na Meya Nsengimana basabye abaturage kwitegura kwimuka kuko bituje aha hantu mu buryo bunyuranije n’amabwiriza agenga imyubakire mu mujyi wa Musanze

Jado wo kuri RC wiyiziye ubwe kureba imiterere y’iki kibazo nk’uko byemezwa n’abatuye Mugara, muri iki kiganiro  yemeje ko ubwo abatuye umudugudu wa Mugara bari bitabiriye inama y’inteko rusange, Guverneri w’Intara y’amajyaruguru  na Meya wa Musanze babwiye abaturage ko hari abaturage bo muri uyu mudugudu barenze ku mabwiriza areba imyubakire mu mujyi wa Musanze bakituza ahatemewe nyamara ari  mu manegeka ahandi akaba hari hagenewe ibikorwa by’ubuhinzi.

Ibi ninabyo bamwe mu baturage bahamirije umunyamakuru wa Virunga Today bamubwira ko iyi nama yabaye kandi ko koko aba bayobozi bbi bababwiye ko hari abaturage barenze ku mabwiriza y’imyubakire mu mujyi, bakubaka nta ruhushya rwo kubaka babiherewe none bakaba basabwa kwimuka.

Uyu muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa, akabatizwa Mutabazi  yagize ati:” Ni nama yari irimo Guvereneri w’intara na Meya w’akarere, bakaba baratubwiye ko ngo byagaragaye ko hari abaturage barenze ku mabwiriza agenga imyubakire muri uyu mujyi wa Musanze, bituza ahatemewe kandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abandi nabo bashyira inyubako zabo ahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi, ku bw’ibyo rero ngo bagomba kwitegura kwimuka bagashaka ahandi berekeza.’’

Ku kibazo cyo kumenya ingano y’abo iki cyemezo kireba, uyu muturage yabwiye umunyamakuru ko babwiwe ko iki cyemezo kireba ingo zirenga 150 harimo abubatse nyine nta ruhushya bahawe, abandi ngo ni abasabye cyemezo cyo kubaka ibiraro by’ingurube babihinduramo inzu zo guturwamo.

Abaturage ntibemeranya n’aba bayobozi ku kuba barituje nta burenganzira bahawe

Aganira n’aba baturage, umunyamakuru yababajije niba ibyo aba bayobozi bavuga atari ukuri maze uwahawe izina rya Karima asubiza ko ibivugwa n’aba bayobozi atari ukuri ndetse ko babifata nk’ikinyoma kuko ubuyobozi aribwo bwabimuriye muri aka gace.

Karima yagize ati: “Ahagana mu myaka ya 2000, ubwo hari ibibazo by’umutekano muke byakururwaga n’abacengezi, ubuyobozi bw’icyitwaga icyo gihe umujyi wa Ruhengeri, bwasabye abaturage bose bari batuye muri kiriya kibaya cya Mugara, kuhimuka bagashaka ibibanza kuri uyu musozi wa Mugara, hakaba harahise hanashyirwa ibyangombwa byose harimo  ririya shuri ribanza rya Mubona, amazi ndetse n’amashanyarazi, bityo abaturage batangira kuhatura ku bwinshi benshi muri bo babanje kugura ibibanza cyangwa bakaguranirwa n’abari bafite ubutaka hano,  ntabwo rero ari twe twituje hano ahubwo n’ubuyobozi bwabisabye kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’umutekano kandi n’abaturage bature aho abandi bari ku mudugudu bityo  bashobore kugezwaho ibikorwaremezo.’’

Ku kibazo cyo kumenya niba hatarabaye kwitiranya abimuwe muri iriya myaka ya za 2000, n’abandi bagiye bubaka binyuranije n’amategeko, bakubaka nta mpushya batse, abandi bagahindura impushya z’ibiraro by’amatungo mo iz’amazu yo guturwamo, Uwitwa Mudahemuka we  yashubije umunyamakuru ko ntacyo aba bayobozi babivuzeho ko ahubwo bemeje ko bose bagomba kwimuka.

Mudahemuka yagize ati:’’Natwe nicyo kibazo dufite, aba bayobozi twabasobanuriye byose uko byagenze ariko bo bakomeza kwemeza ko twese tugomba kwimuka, icyo none dusaba nuko aba bayobozi bakongera bagasuzuma iki kibazo, hakagaragazwa aba bababa barituje nta ruhushya ndetse n’abo baba barituje ahagenewe ubuhinzi, naho ubundi twe kaba ari akarengane dukorewe ko guhura tuburagizwa tukabuzwa epfo na ruguru, tugasaba kongera kwimurwa kandi mubona ko muri uyu mujyi nta hantu twapfunda imitwe’’.

Nta hantu handi babona bakwerekeza

Umunyamakuru yashatse kumenya uko byagenda abayobozi bakomeje gutsimbarara kuri iki cyemezo, dore ko Guverneri yivugiye ko iki kibazo gikwiye gushyikirizwa njyanama, ikareba ahandi babonerwa ibibanza byo guturamo, uwitwa Salathiel yashwishurije umunyamakuru ko abona ibyavuzwe n’aba bayobozi harimo kwibeshya kuko utakwimura ibyo yise umurenge wose ngo haboneke ahandi wimurirwa.

Salathiel yagize ati : ´’’Ibyo ni ukubeshya ni Guverneri uri kubeshya, urabona wakwimura aba bantu bose witwaje ngo hano ni mu manegeka, umushoramari numvise bavuga se we yaza akagura umurenge wose kuko urabona  kuva ariya hose bahise ngo ni mumanegeka.’’

Umunyamakuru kandi yaganiriye na madame Agnes nawe uri mubasabwe kwimuka. Uyu mudame wagaragaye nk’uwihebye, yabwiye umunyamakuru ko ku kibazo cya site ivugwa ko ari iy’ubuhinzi, basobanuriye akarere ko iyi itari ikwiriye kwitwa site y’ubuhinzi  kuko si ahantu haberanye n’ubuhinzi kandi ko hari n’igice cy’ikibaya basanzwe bakoreramo ibi bikorwa by’ubuhinzi, ko babareka bagatura aho kuko nta handi babona bakwerekeza.

Yagize ati : ‘’Njyanama yari yabaye mu gihe cyashyize,  yari yavuze ko bagiye kudukomorera bakareba ahantu hakwiye kubakwa n’ahadakwiye kubakwa, bityo ibyo kuba ari site y’ubuhinzi bikaba byahindurwa, birangira ariko bavuze bati reka reka da,  mugomba kwimuka, ntituzi n’impamvu aya mashuri yubatswe hano’’.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu habayeho kuvuguruzanya hagati y’ubuyobozi, ubuyobozi bwariho muri iriya myaka bukabimura none magingo aya bakaba basabwa kongera kwimuka, Agnes yashubije ko nabo aribyo bikomeje kubabera urujijo kandi ko babifata nk’ihohotera bakomeje gukorerwa.

Yagize ati : Urumva nawe ko byatubabaje  kubona twari dusanzwe twituriye iriya mu kibaya bakatuzana hano ngo tuze ku mudugudu, none bakaba bongeye kudusaba kwimuka,  uri kumva ko natwe ari ihohoterwa dukorerwa, kandi kugeza ubu turi mu maboko yabo nitubona ahandi twabariza iki kibazo cyacu.’’

Uyu mudame yongeyeho ko bategereje icyemezo cya nyuma cy’ubuyobozi ko ariko uko byagenda kose bitaborohera kubona ahandi batura cyane ko ubutaka bwabo nta gaciro bufite, kubugurisha bakaba babona aho gutura no gushyiramo izindi nyubako bikaba bisa naho bitashoboka.

Ku kibazo cy’abantu baba barahawe uruhushya rwo kubaka ibiraro bakubaka inzu zo guturamo, uyu mudame yavuze ko niba ibyo byarabayeho ataribo bakagombye kuba ibitambo by’abarenze ku mategeko, abatuye umudugudu bose bagahanwa kandi nta ruhare bagizemo.

Uyu mudame kandi yabwiye umunyamakuru ko n’ubwo butaka bwo muri Mugara bimuwemo kugeza ubu bimwe ibipapuro byabwo, UPI, akaba ari ikibazo bamaze iminsi babaza ariko nanubu kikaba kitarakemuka, bikaba byumvikana ko kugeza ubu bisa naho ubu butaka atari ubwabo nk’uko bikunze kumvikana mu mvugo y’uko ubutaka butakwanditseho buba atari ubwawe.

Akarere ka Musanze gakwiye kwigana ibyakozwe n’umujyi wa Kigali

Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe azi neza umujyi wa Musanze, akaba yari asanzwe azi n’ikibazo cy’izi nyubako zakomeje kuzamurwa mu manegeka muri kariya gace ka Mugara, ariko akaba yarakomeje kubwirwa ko abubaka bafite impushya, yongeye kwibonera uburemere bw’iki kibazo kiri muri kariya gace kamwe k’umudugudu wa Mugara maze asanga akarere ariko ka mbere kari gakwiye kubazwa amakosa yakozwe, hagakomeza kuzamurwa aya mazu, abakozi bashinzwe imyubakire mu murenge ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagakomeza  gukingira ikibaba abazamura izi nzu.

Ni ibintu bisanzwe bizwi mu mabwiriza agenga imyubakire, ko ntawe uhabwa uruhushya rwo kubaka aterekanye umuhanda ugera ku kibanza cy’inzu ateganya kubaka.

uretse rero aba bavuga ko bimuwe muri 2000 n’ubuyobozi bwariho kiriya gihe, umunyamakuru yiboneye ko hafi 80% z’amazu aboneka muri kariya gace yubatswe mu gihe cya vuba kandi menshi yubatse ahadashobora kugezwa umuhanda. Iki kibazo kikaba nacyo nanone cyashakirizwa mu kwaguka gukabije k’umujyi wa Musanze, aho benshi byabaye ngombwa kubashaka amacumbi bakoresheje n’uburyo butemewe, akarere bigasa naho bikarenze kuko kubimenya byo kari kabizi.

Aho gutekereza ku bisubizo bigoye byo kuba aba baturage bakwimurwa, bagashakirwa ahantu batuzwa kandi akarere kazi ko aho gutura muri uyu mujyi habaye ingume ( ikibanza cya 300 m2 kiragura arenga miliyoni 10 mu nkengero z’umujyi), ahubwo Akarere ka Musanze kari gakwiriye gutekereza ku buryo ubutaka bwubatseho aya mazu bwo mu mudugdu wa Mugara, bwatunganywa maze hakabonekamo ibibanza byiza byakubakirwamo aba baturage amazu ya rusange asa n’ayo umujyi wa Kigali wagiye wubakira abaturage bawo bari batuye mu bice by’amanegeka bya Nyakabanda, Gitega, Nyakabanda na za Cyahafi.

Kuba ahantu hahanamye ubwaho ntibivuga ko ari mu manegeka kuko tujya tubona mu bihugu by’I Burayi, ahantu hahanamye cyane harashoboye gutunganywa hakubakwa amazu meza y’igitangaza, ikibazo abo muri Mugara bafite ni icy’inyubako zidamomeye zanyanyagijwe hirya no hino  mu kajagari, zikaba zorohereza imivu y’amazi gusenya amazu no gutera ibiza, iki kibazo kikaba kiri hafi kubonerwa umuti mu mjyi wa Kigali, aho amazu yari ashaje kuri ubu agenda asimbuzwa inyubako zigeretse zicumbikira abari basanzwe batuye muri utu tujagari.

Tubabwire ko ikibazo cy’imiturire mu mujyi wa Musanze kigenda gifata intera, amasite yo guturamo arimo gutunganywa  agera kuri 6, bikaba bisa naho amwe muri yo yarangije kuzuzwamo inyubako mu gihe kitageze ku myaka 3 atangiye gutunganywa. Zimwe muri izi sites zikaba zaratunganyijwe ahari hasanzwe hakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi, abakurikiranira hafi iby’imiturire yo muri uyu mujyi baka bemeza ko niba nta gikozwe ngo hashakishwe uburyo bwo gutura buberanye n’ubutaka buto dufite, ngo nta kabuza umusaruro ukomoka ku buhinzi muri aka karere gasanzwe kazwiho kuba ikigega cy’igihugu ( igihingwa cy’ibirayi) uzagabanuka ari nako havuka ikibazo cyo kubonera abaturage ibibatunga.

 

Ubuyobozi bwemeza ko aba baturage bituje barenze ku mabwiriza agenga imyubakire mu karere

 

Nyinshi mu nyubako ziboneka muri aka gace, ni iza vuba aha, ntabwo ari izabimuwe mu mwaka wa 2000, zubatswe akarere karebera

Hari n’abigabije ubutaka bugenewe ubuhinzi, bubakamo inzu zo guturwamo kandi baratse uruhushya rwo kubaka ibiraro by’amatungo
Hari n’uduce tw’icyaro abaho bakomeje kwituza mu buryo bwa gakondo, ku isambu



Abaturage bemeza ko ubuyobozi aribwo bwabavanye mu kibaya cya Mugara, bukabategeka kujya mu mudugudu wa Mugara, ahari umutekano n’ibikorwaremezo by’amashuri,imihanda, amazi n’amashanyarazi

Aba baturage bavuga ko nta handi bo babona bakwerekeza ko akarere ariko gafite umuti w’iki kibazo


Inyubako nziza zubakiwe abari batuye mu manegeka ya Gitega: Akarere ka Musanze kagombye kwigira ku Mujyi wa Kigali!

Hari imigi ibereye ijisho y’i Burayi yubatswe mu mpinga z’imisozi nk’uwa Mugara

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *