Breaking news: Musanze:RIB itaye muri yombi abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakekwaho uburangare na ruswa mu myubakire
Ni amakuru amenyekanye mu kanya gashize,kuri uyu mugoroba w’uwa 12/11/2025, ikinyamakuru Greatlakesharald kikaba kiri mubatangaje iyi nkuru bwa mbere.
Nk’uko byemezwa n’iku kinyamakuru, ngo abatawe muri yombi ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura gaherereye mu murenge wa Musanze, ushinzwe iterambere ry’abaturage , Sedo, Dasso n’abayobozi b’imidugudu batatu bose bo muri aka kagari. Ba mudugudu batawe muri yombi akaba ari uwa Kageyo, uwa Rugeyo n’uwa Kiroha.
Iki kinyamakuru gikomeza cyemeza ko iby’iri hagarikwa ry’aba bayobozi ryemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, akaba yavuze ko hari amakosa y’uburangare aba bakoze mu myubakire, ariko ko bari no gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba nta byaha bindi byakozwe.
Meya yabwiye umunyamakuru wa Greatlakesharald ati “Ayo makuru niyo, hari abayobozi bakurikiranyweho imikorere idahwitse, aho bagize uburangare abaturage bakubaka mu buryo bw’akajagari nta byangombwa, bakubaka ahataragenewe inyubako cyangwa se ahagenewe ubuhinzi n’amashyamba, ariko inzego zibishinzwe zikaba ziri gukurikirana kugira ngo harebwe uruhare rwa buri wese.”
Mu nama y’inteko y’abaturage iherutse kubera mu mudugudu wa Mugara wo mu mujyi wa Musanze, Guverneri w’Intara y’amajyaruguru ari kumwe na Meya w’akarere, bamenyesheje abaturage ko nyuma yaho bigaragariye ko hari abaturage bituje muri uyu mudugudu baciye ukubiri n’amabwiriza agenga imiturire, hafashwe icyemezo cyo kwimura abo bose bishoye muri ibi bikorwa bitemewe,iki cyemezo kikaba kireba imiryango igera ku 150
Abakurikiranira hafi ibibera muujyi wa Musanze bakaba bemeza ko ibi byose byakozwe inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe imyubakire ku murenge babizi, bakaba barakingiye ikibaba abubakaga bamaze kubatera akantu: ruswa.
Turacyabakurikiranira iyi nkuru.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
