Breaking news-Cyanika: Undi muturage ariyahuye ashiramo umwuka nyuma yo kugwa gitumo umugore we asambanira n’umugabo mu itumba ry’amasaka
Mu gihe muri Virunga Today twarimo dutunganya inkuru irambuye ku mahano yaranze week end ishize mu karere ka Burera, aho abantu batatu biyahuye babiri bakahasiga ubuzima, inkomoko ari amakimbirane yo mu ngo, muri iki gitondo, hamenyekanye indi nkuru y’umugabo wo mu murenge nanone wa Cyanika, akagari ka Kabyiniro, umudugudu wa Zindiro waraye nawe yiyahuje umuti, agashiramo umwuka ataragezwa ku kigo nderabuzima aturiye.
Aya makuru Virunga Today yahawe n’abaturanyi, yemeza ko ejo hashize ku italiki ya 17/11/2025, ahagana mu ma saa kumi y’umugoroba, uwitwa Nsengiyumva Gilbert yagiranye ubushyamirane bukomeye n’umugore we yisangiye asambanira n’undi umugabo mu matumba y’amasaka, noneho abaturanyi bakaza kubakiza, uyu mugore agashobora kumucika akirukira mu baturanyi.
Nk’uko bikomeza bivugwa n’aba baturanyi, ngo uyu mugabo yahise ajya iwe yikingiranya mu nzu, hanyuma nyuma y’iminota mike abana bari hafi aho, bumva ikintu gihorota, baratabaza, abatabaye basanga umuntu yarangije kuvamo umwuka.
Aya makuru akaba yemeza mo uyu waari wahoranye n’umugore akamusigira n’umwana agiye muri ubwo bukozi bw’ibibi,yiyahuje umuti wica udukoko ukoreshwa mu buhinzi bw’ibirayi.
Virunga Today ikomeje gushakisha uko yavugana n’Ubuyobozi bw’akarere ka Burera ngo hamenyekane ku buryo bwimbitse imiterere y’iki kibazo n’ingamba zigomba gufatwa zo guhangana n’ibi bikorwa bimaze kuba icyorezo mu karere dore ko nko mu murenge wa Cyanika, kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka abagera 7 bamaze kuburira ubuzima muri ibi bikorwa byo kwiyahura kandi bikaba byaragaragaye ko nyirabayazana yabyo uko ari birindwi ari amakimbirane yo mu ngo.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel
