Burera-Kagitega : Musabeyezu Donatila yabwiye Guverneri ko amaranye umurwayi imyaka ine mu bitaro bya Ruhengeri, ibintu byose bikaba byaramushyizeho n’ aho yakomanze hose akaba nta bufasha yigeze ahabwa.
Muri ya nama y’inteko rusange iherutse guteranira mu murenge wa Cyanika, akagari ka Kagitega, ikitabirwa n’abarimo Guverneri w’Intara y’Amajyaraguru Bwana Mugabowagahunde Maurice, abaturage bahawe akanya maze bamwe muri bo baganyira Guverneri ku bw’ibibazo bahuye nabyo bikomeye bikeneye ubufasha bwihariye.
Ni muri urwo rwego, uwitwa Musabeyezu Donatila utuye muri aka kagari kuri centre ya Sirwa yateraniyeho iyi nteko, yatse ijambo maze abwira Guverneri ko amaze imyaka 4 yita ku mukobwa we aho arwariye mu bitaro bya Ruhengeri none aho bigeze akaba nta bushobozi asigaranye afite bwo kumwitaho, aboneraho kumusaba ubufasha.
Yagize ati: ‘’ Nyakubahwa Guvernerimfite ikibazo nkikomereye, mfite umwana w’umukobwa wafashwe n’uburwayi biba ngombwa ko bamushyira ku mwuka, imyaka ine irashize ari mu bitaro bya Ruhengeri, nagerageje kumwitaho mu bushobozi nari mfite ariko aho bigeze nta bushobozi ngifite kuko udusambu twose nari mfite narangije kutugurisha ngo mbone ayo kugura imiti no kwishyura ibitaro, byongeye kandi ngomba kwita no ku mwana we, usigara hano mu rugo igihe ndi ku bitaro, nkeneye ubufasha kuko sinzi igihe bazadusezera muri bitaro bya Ruhengeri.”
Guverneri bigaragara ko hari icyo yari asanzwe azi kuri iki kibazo, yabajije uyu mudame niba akarere ka Burera nta bufasha karamugenera, amusubiza amutsembera ko kamuhakaniye ko ntacyo kamumarira kuri iki kibazo.
Uburwayi bwe bwitwa fibrosis, ni uburwayi bwa twibanire
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe ugira amtsiko ku bijyanye n’indwara zibasira umubiri, amaze kumva iby’iki kibazo yahisemo kwegera umuganga ukorera ku bitaro bya Ruhengeri utarashatse ko amazina ye atangazwa maze amubaza niba azi iki kibazo cy’umurwayi witwa Mukamana Solange, umaze imyaka ine acumbikiwe mu bitaro bya Ruhengeri maze amusubiza muri aya magambo.
‘Nibyo koko uyu murwayi arahari ndabizi, afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu buhumekero bwitwa fibrosis, ntabwo ibihaha bye bishobora kwakira umwuka mwiza wa oxygene ngo ugere mu maraso, hasohoke gaz crabonique, niyo mpamvu agomba guhora ku cyuma gitanga umwuka, ngo gisimbure ibihaha byari bisanzwe bikora uyu murimo”.
Ku kibazo cyo kumenya niba ubu burwayi bushobora kuzakira bityo agashobora gusubira imuhira, yamushubije muri aya magambo;
”Ntabwo byashoboka kuko udufuka bita alveoles tuberamo ihererekanya ry’umwuka mwiza wa oxygene n’uba uvuye mu maraso wanduye , gaz carbonique twarangije kwangirika burundu, mu bihugu byateye imbere mu buvuzi byashoboka ko ibihaha bye byasimbuzwa ( transplantation) ariko ino aha birasaba ko aguma kuri iyi mashini cyangwa yabona ubushobozi akigurira k’appareils kagendanwa kamufasha guhumeka.”
Ku kibazo cy’icyo ibitaro birimo gukora kuri iki kibazo, ngo yenda habe hashakishwa abagiraneza bafasha ngo haboneke aka k’appareils aho kugira ngo ahere mu bitaro kandi nta n’amikoro yo kumwitaho, uyu yashubije ko iki ari ikibazo umunyamakuru yabaza ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri.
Uyu munyamakuru kandi yananyarukiye no kuri murandasi ngo amenye amakuru arambuye kuri ubu burwayi maze ku rubuga www.elsan.care ahasoma ibi.
”Fibrosis y’ibihaha ni indwara aho imyanya y’ibihaha yitwa alveoles yangirika igasimburwa n’uduce tw’inkovu (fibres), bigatuma ibihaha bikomera, bikagabanuka mu bushobozi bwo guhumeka neza. Ifata umuntu buhoro buhoro, ikaba ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imyuka mibi, itabi, indwara z’ubuhumekero cyangwa imiterere y’umubiri’.
Mu bijyanye n’uburyo bwo kuyivura kuri uru rubuga bagira bati :
‘Fibrosis y’ibihaha (Pulmonary Fibrosis) ntabwo ivurwa ngo ikire burundu, ariko hari uburyo bwo gufasha abarwayi kugabanya ibimenyetso no gutinda gukura kwayo.
-Gufata imiti Imiti igabanya gukura kw’inkovu mu bihaha
– Oxygenothérapie (gukoresha ogisijeni y’inyongera),ifasha abarwayi bafite ikibazo cyo guhumeka neza, ikongera umwuka mu maraso.
– Kwitoza umubiri (pulmonary rehabilitation), Ni gahunda y’imyitozo n’ubumenyi ifasha abarwayi kongera ubushobozi bwo guhumeka no kugabanya umunaniro.
– Transplantation y’ibihaha, Mu gihe indwara ikomeye cyane, hari aho bagerageza guhindura ibihaha (transplant), ariko ni uburyo bukomeye kandi budakunda kuboneka hose.
Tubabwire ko ku murongo wa telephone, umunyamakuru yashoboye kuvugana na madame Musabeyezu Donatila bakaganira ku miterere y’iki kibazo n’aho yaba ageze yitabaza abagiraneza, maze uyu amusubiza ko kuva ku karere bamuhakanira yacitse intege gusa ngo itorero ry’Anglikani asengeramo paruwase ya Kagitega ryigeze kumugenera ubufasha buvuye mu bakristu basengana.
Uyu mudame yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko kuri ubu yizeye ko ubwo ikibazo cyamaze kumenywa na Guverneri hazaboneka ubufasha cyane ko umuyobozi w’akarere wungirije yasabwe na Guverneri kwita ku kibazo cye.
Virunga Today iracyashakisha uko yavugana n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri ngo ibubaze niba nta gisubizo cyoroshye cyaboneka kuri uyu murwayi, iyi oxygenotherapie ikaba yakorerwa mu rugo, uyu murwayi amaze kugurirwa kariya k’appreil nk’uko byemejwe na wa muganga twavuze haruguru.






Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
