Musanze: Abakoresha umuhanda baburiwe ku makosa ateza impanuka, Virunga Today ikomoza no kuri parking zishyirwa hagati mu mihanda n’ibikorwaremezo by’imihanda bikomeje kwibasirwa
Amakuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe cyashotse kuri uyu wa 28/11/2025 aremeza ko kuri uyu wa kane taliki ya 27/11/2025, mu kigo bategeramo imodoka mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze habereye
ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bwa “Turindane tugereyo amahoro”, bukaba bwarateguwe na Polisi y’igihugu, abasaga igihumbi bo mu byiciro byose by’abakoresha umuhanda bakaba bibukijwe gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda bagenzi babo basangiye umuhanda, amakosa yateza impanuka.
Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru, bwana Maurice Mugabowagahunde wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko kwiyongera kw’ibikorwaremezo bigezweho mu Karere ka Musanze biha umukoro abakoresha umuhanda wo kurushaho gutekereza ku ruhare rwabo mu kubibungabunga no kurengera ubuzima birinda impanuka nk’uko tubisanga muri iyi nkuru yo ku Igihe.
Nk’uko bikomeza byemezwa n’umunyamakuru w’Igihe, ngo Guverneri Mugabowagahunde yaboneyeho gusaba buri wese kugira ibi bikorwaremezo ibye kugira ngo ajye ava iwe yizeye gusubirayo amahoro, arangwa no kwitwararika haba k’utwaye igare, imodoka, moto cyangwa ugenda n’amaguru buri wese yirinda, arinda na mugenzi we.
Mu kinyamakuru Igihe bakomeza bavuga ko Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi nawe yafashe ijambo akavuga ko impanuka nyinshi ziba mu muhanda zituruka ku burangare bw’abakoresha umuhanda bityo ko bisaba uruhare rwa buri wese mu kuzirwanya no gukumira ingaruka ziteza.
Yagize ati ” Imibare igaragaza ko hafi 90% by’impanuka zibaho, zituruka ku myitwarire mibi cyangwa uburangare bw’abakoresha umuhanda. Polisi n’izindi nzego z’umutekano zonyine ntizishobora kuzihagarika niyo mpamvu twateraniye hamwe kugira ngo buri wese yumve uruhare rwe mu kuzikumira.”
Ngo CP Rumanzi yasabye kandi abatwara ibinyabiziga kwirinda amakosa arimo; umuvuduko ukabije, gutwara banyoye inzoga, kunyuraniraho ahatemewe n’ayandi, bakubahiriza amabwiriza y’umuhanda uko bisabwa, yibutsa n’abanyamaguru kwambukira umuhanda ahagenwe, babanje kureba iburyo n’ibumoso no kwirinda kurangara cyangwa kuvugira kuri telefone mu gihe bambuka.
Parking z’abamotari n’iz’abanyonzi mu nzira zagenewe abagenzi, andi makosa ashobora guteza impanuka zo mu muhanda
Umunyamakuru wa Virunga Today wemerekanya na CP Rumanzi ku mubare wa 90% w’impanuka zituruka ku myitwarire mibi cyangwa uburangare bw’abakoresha umuhanda, abona ko muri iyi myitwarire mibi hakongerwamo n’iy’ abamotari n’abanyonzi bahitamo kwigarurira inzira zagenewe abagenzi ku mihanda migari iboneka mu mujyi wa Musanze.
Koko rero mu gihe cy’umugoroba cyangwa se mu gitondo, hari urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bajya ku kazi, mu duce twa Yaounde,Kimonyi ndetse na Kalismbi, aba ba motari n’abanyonzi bahitamo guparika igihe kirekire kandi basimburana, mu nzira zagenewe abagenzi, aba bagenzi nabo kubera kubura andi mahitamo, bagakoresha igice cy’umuhanda cyagenewe ibinyabiziga.
Ibi ni ibintu bishobora kubakururira impanuka dore ko n’uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’amakamyo manini menshi yerekeza mu cyanya cy’inganda andi akaba yerekeza mu karere ka Rubavu.
Ibi babikora nyamara hafi aho, hitaruye umuhanda wa kaburimbo, hari imyanya byoroshye gushyiramo parking, igisabwa akaba ari ugukora ubukangurambaga, aba bakoresha umuhanda bagakangurirwa gukoresha izi parking zitaruye umuhanda, akaba ari inshingano z’abashinzwe umutekano harimo na polisi y’igihugu.
Uretse izi parking z’abanyonzi n’abamotari zimuriwe mu mihanda, muri biriya bice by’umujyi wa Musanze hasanzwe havugwa ikibazo cy’amakamyo aparikwa nayo mu nkengero z’imihanda bikabangamira abanyamaguru. Ni ikibazo kimaze igihe, hakaba hibazwa impamvu polisi n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze batarakibonera umuti urambye.
Ibikorwa bitemewe bisatira umuhanda nyabagendwa nabyo mu bishobora gutera impanuka
Iki ni ikibazo umunyamakuru wa Virunga Today yakomeje kugaragariza inzego z’akarere zishinzwe kubungabunga ibikorwaremezo, akazereka ku nkengero zimwe z’umuhanda Musanze-Rubavu, imiyoboro y’amazi iri kuri iyi mihanda irengererwa n’abubaka inzira zigana ku nyubako zabo, maze hagafungwa izi nzira z’amazi ndetse no kuzikorera isuku bikagorana.
Uretse kandi iyi miyoboro yangizwa, hari nubwo aba bafite inyubako, bahitamo gufata igice kimwe cy’umuhanda nyabagendwa, ahagenewe nanone inzira z’abagenzi bakaguriramo parking z’imodoka zabo cyngwa bagakoramo za nzira zigana ku nyubako zabo.
Birumvikana, izi nzira z’abagenzi zirengerwa, zituma abanyamaguru nabo bahitamo gukoresha igice kimwe cy’uyu muhanda nk’uko twabivuze haruguru.
Ibindi bikorwa byashyirwa mu bitera impanuka mu mihanda ya Musanze, ni iy’ibyapa bikomeje guterwa mu kajagari mu nkengero y’imihanda cyane cyane uwa Musanze-Rubavu, hakaba hibazwa niba nta tegeko rihari rigaragaza intera ntarengwa ibi byapa bigomba gushyirwamo uvuye ku muhanda nyabagendwa.
Ibi kubera ko abashoferi basanzwe bakoresha uyu muhanda, babwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko ibi byapa bishobora kubatera impanuka kubera bishobora kubakingiriza ntibarebe imbere cyangwa nanone bigakumira urujya n’uruza rw’abagenzi basanzwe bakoresha imbuga ziri imbere y’amaduka, ibyatuma nanone bahitamo gusatira inzira z’ibinyabiziga.
Tubabwire ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, mu Ntara y’Amajyaruguru habereye impanuka zigera kuri 32, zirimo 9 zabereye mu Karere ka Gakenke, uturere twa Musanze na Rulindo tuza ku mwanya wa Kabiri n’impanuka 7, mu Karere ka Gicumbi hagaragaye impanuka 6 mu gihe mu Karere ka Burera habereye impanuka 3.







Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
