Politike

Dosiye ya Ruswa -Cyabagarura: Nta bimenyetso ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko uretse ubuhamya bwanditse bwa ba mudugudu: Abunganira abaregwa.

None kuwa gatatu, ku italiki ya 03/12/2025, mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, niho habaye urubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ( detention provisore) , ubushinjacyaha buregamo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze, ku cyaha bakekwaha cyo kwakira ruswa ngo hubakwe inyubako zidatangiwe uruhushya  muri imwe mu midugudu igize aka kagari ka Cyabagarura.

Uru rubanza rwabanje gusubikwa muri iki gitondo cy’uwa 03/12/2025, rwaje gusubukurwa mu ma saa saba hari abaturage benshi baje gukurikirana iri buranisha higanjemo abaturuka mu kagari ka Cyabagarura.

Umunyamakuru wa Virunga Today wageze ku rukiko iburanisha riri hafi gupfundikirwa yatangarijwe na bamwe mubitabiriye uru rubanza ko abaregwa bose bahakanye icyaha bakurikiranyweho harimo na ba mudugudu babiri ( Rugeyo na Kageyo) bari baratanze  ubuhamya bwanditse imbere ya Gitifu w’umurenge wa Musanze , biyemerera ko bakiriye ruswa ngo hubakwe inzu mu kajagari, ruswa ngo basangiye n’inzego z’akagari ka Cyabagarura, harimo Gitifu, Sedo na Dasso.

Umunyamakuru yashatse kumenya byinshi ku byavugiwe muri uru rubanza maze yegera umwe mu bunganizi w’abaregwa maze nawe amuhamiriza aya makuru, ko nta kimenyetso kindi ubushinjacyaha bwagaragaje uretse inyandiko zirimo ubuhamya bwa ba mudugudu bemeza ko bakiriye iriya ruswa y’amafranga, bakajya bayohereza ku kagari maze abayobozi bakajya bayagabana, bakabagenera nabo make bajyaga bagabana nka  komite  y’umudugudu.

Umunyamakuru utaranyuzwe n’igisubizo yahawe, yongeye lubaza avoka  ngo amubwire niba nibura nta  sms igaragara muri iyi dosiye yaba yarahererekanijwe hagati y’impande zombi, undi amuhakanira muri aya magambo:

“Nta sms yewe, nta n’ubutumwa bwa whatsapp cyangwa se ihererekanya ry’amafranga ryabayeho, twabigaragarije urukiko, tunamugarariza  kandi ko iki kibazo cyakagombye gukurikiranwa mu rwego rw’akazi, ubwo tuzategereza icyemezo kizafatwa n’umucamanza”.

Umunyamakuru wakomeje kugaragaza amatsiko kuri iyi dosiye yabajije avoka imiterere y’ubu buhamya n’agaciro yaba we abuha. Avoka yashubije ko ari ubuhamya burambuye kandi ko umucamanza ari we ufite ububasha n’uburenganzira bwo kubuha agaciro.

Yagize ati:” Ni ubuhamya burambuye, harimo amakuru yose, ba mudugudu bagiye bavuga izina ku rindi ry’abatanze ruswa, ingano y’amafranga yatanzwe ndetse n’ukwezi ibi byakorewemo, twe twakomeje kugerageza  gutesha agaciro ubu buhamya ariko umucamanza niwe uzafata icyemezo kuri ubu buhamya”.

Umunyamakuru wa Virunga Today watinze gato ku rukiko yakomeje no kumva ibitekerezo bya bamwe mubari bitabiriye iri buranisha maze umwe ababaye agaragaza ko nyirabayazana y’ibi byose ari ubuhamya bwa ba Mudugudu.

Yagize ati:” Abantu bacu bararengana, byose byatewe na ba mudugudu batanze ubuhamya barangiza bakanabwihakana, ikibazo cy’abubaka mu kajagari ubuyobozi bw’akarere burakizi, hubakwa inzu mu minsi ibiri ikaba yarangiye, na Gitifu Edouard arabizi kuko ahora asenya amazu hirya no hino muri kariya kagari, ariko bakanga bakubaka, ndetse hari n’umuturage wubatse ahagenewe ishyamba, ashatse kumusenyera amubera ibamba, nubu aratuye, ntabwo Gitifu w’akagari usanzwe afite inshingano nyinshi mu kagari yashobora kugenzura aba baturage kuko n’izi saha hari n’abarimo kubaka kandi bazi ibyabaye”.

Ubwo haburanishwaga uru rubanza kandi , hamenyekanye ko uwitwa Aisha, umwe muri ba mudugudu wari waracitse ubutabera nawe yamaze gutabwa muri yombi, ahakaba hizewe ko azazashobora gutanga andi makuru y’ingenzi ajyanye n’iyi dosiye mk’uko byemezwa n’abari bitabiriye iri buranisha.

Isomwa ry’uru rubanza riteganyijwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 09/12/2025, i saa cyenda.

 

Inkuru bifitanye isano:

Musanze: Dosiye y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bashinjwa ruswa mu myubakire y’akajagari irabarizwa mu bushinjacyaha

Musanze-Cyabagarura: Itunganywa rya za sites zo guturamo ni umuti ku kajagari gakomeje kurangwa mu miturire

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *