ImiberehomyizaPolitike

Niba guhinga amasaka aribyo bibazanira inyungu kurusha guhinga ibigori, babashakire imbuto nziza nk’iyi iberanye n’ubu butaka: Umunyamakuru wa Virunga abwira umuhinzi wa Cyuve

Iki ni igisubizo umunyamakuru wa Virunga Today yahaye umuhinzi wo mu kagari ka Migeshi umurenge wa Cyuve, mu murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, kugira ngo acubye umujinya we, umujinya uyu muhinzi yatewe nibyo we yise kumubyina ku mubyimba, igihe uyu munyamakuru yarimo ashaka kumwumvisha ukuntu guhinga ibigori byungukira umuhinzi kurusha guhinga amasaka.

Byose byatangiye ubwo uyu munnyamakuru yahuruzwaga n’abatuye muri kariya gace, bakamusaba kuza kureba ikibazo gikomeye bagize muri site yatewemo igihingwa cy’ibigori muri iki gihembww cy’ihinga, none bakaba nta musaruro biteze kubera indwara yibasiye iki gihingwa ndetse no kuba ibi bigori bitaritaweho bikwiye.

Ibyavuye muri uru rugendo umunyamakuru yakoze yitabiriye iyi mpuruza y’aba bahinzi nibyo tugarukaho muri iyi nkuru.

Babategetse guhinga ibigori, byibasirwa n’indwara bari babonye bwa mbere,idahangarwa n’imiti yari isanzwe ikoreshwa

Akigera muri aka kagari ka Migeshi, umunyamakuru yahisemo kwegera umukecuru utuye hafi yaho bita ku ishusho maze amusaba kumuha amakuru ku kibazo cy’indwara ivigwa mu bigori muri aka gace.

Uyu mukecuru yabaye nkuca iruhande ikibazo yari abajijwe maze yihitiramo kubanza kubwira umunyamakuru uko byagenze ngo bahinge ibigori kandi nyamara kuva mu gihe cyashize barahuzaga ubutaka bagatera bose igihingwa cy’amasaka.

Yagize ati:” Iyi site yacu kugeza mu mwaka ushize, kimwe na bagenzi bacu mu gace ko haruguru, twahingaga amasaka akadukundira akera neza, uyu mwaka badutegeka guhinga ibigori ku ngufu, aba dasso nibo birirwaga baduhagarikiye kuko ntabwo twashakaga guhinga ibigori, twaguze rero iyi mbuto yo mu bipaki, none dore uburwayi buri muri ibi bigori, nta kintu tuzasarura kuko na ba gronome batubwiye ko nta muti wo kuvura iyi ndwara bafite”!

Aho yibukiye ikibazo yabajijwe yabwiye umunyamakuru ko ibi bigori bifatwa mu muterero wabyo bikuma, amababi agakurikiraho nayo akuma,akazaho ibibara by’umweru, hanyuma imiheko nayo ikuma ukagira ngo ikigori kireze wagitonora ugasanga nta mpeke nzima kigira.

Ku kibazo cyo kumenya niba impuguke mu by’ubuhinzi ntacyo zabamariye ngo habe haboneka imiti irwanya iyi ndwara, yashubije oya, kandi ko kugeza ubu icyo bakora ari ukurandura ibigori byafashwe bakabiha amatungo.

Indi muturage nawe waganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo kumusaba ko bajyana gutambagira imirima y’ibigori kugira ngo yirebere uburemere bw’iki kibazo.

Yabimubwiye muri aya magambo: “ Ibyo uyu mukecuru akubwiye nibyo, twategetswe gutera ibigori muri iyi site, tugura imbuto twahitiwemo ngo zifite ubuziranenge none byarangiye ibigori mu muheko bijemo indwara, aha ku muhanda ntabwo hagaragaza ubukana bw’iki kibazo,waza nkagutambagiza rwagati mu mirima, nta kintu tuzasarura, twararumbije burundu.

Aba bombi bahise bafata urugendo maze umurima ku wundi, binjira koko rwagati mu murima, bibonera ibigori byazahajwe n’ubu burwayi kandi ubona ko bitoroshye kuba byazanzamuka ngo bibe byatanga umusaruro.

Ibitari ibyo byazahajwe n’ubu burwayi kandi bifite ibimenyetso byo kuba byaribasiwe na nkongwa, bikaba bigaragara ko benebyo batigeze bateramo imiti yica iyi nkonga, bakaba baratereye iyo.

Mu gusoza iri sura, uyu muhinzi yasabye umunyamakuru ko yamwemerera bagasura n’igihingwa cy’amasaka kuri kuri site bahana imbibi kugira ngo nawe yirebere igihombo batewe nuko bategetswe guhinga ibigori,bakabuzwa guhinga amasaka bari basanzwe bahinga akabungukira none aba baturanyi bo bakaba bafite amasaka ateye ubwuzu.

Niko byagenze, maze isura rirangirizwa kuri site irimo amasaka meza,ubona ko abahinzi bazabona umusaruro mwiza bazakesha no kuba barahinze imbuto nziza ubona ko iberanye n’ubutaka bwiza bwa Cyuve.

Impaka hagati y’umunyamakuru n’umuhinzi ku mahitamo yakagombye gukorwa hagati y’ubuhinzi bw’amasaka n’ubw’ibigori

Nyuma y’isura, umunyamakuru yongeye kuganiza uyu muhinzi ku bijyanye n’iki kibazo cy’indwara yadutse muri ibi bigori, maze yongera kugaragariza uyu muhinzi ko uretse iki kibazo cy’uburwayi cyabayeho, ko naho ubundi ubuhinzi bw’ibigori nibwo bugirira inyungu umuhinzi kurusha ubw’amasaka akaba ariyo mpamvu Leta ibagira inama yo kwitabira ubuhinzi bw’ibigori hashyizwe imbere kubonera umuti ikibazo cy’ibiribwa ku baturage.

Uyu muhinzi utarashimishijwe n’icyo kibazo (we ahari akaba yarabonaga ko kimukomeretsa) yahise amusubiza ko igihombo cyonyine bazaterwa n’ubu buhinzi ari kinini kikazabakururira ibibazo bikomeye ku buryo nk’imbuto y’ibirayi bazakenera mu gihembwe gitaha izabona umugabo igasiba undi, kubera ko amafranga yo kugura iyi mbuto yakurwaga mu masaka basaruraga muri iki gihembwe.

Uyu munyamakuru wahisemo kugenza buhoro imbere y’uyu muhinzi, yamusabye noneho kumufasha kugaragariza abakurikira Virunga Today ukuntu amasaka ariyo yungukira umuturage kurusha ibigori, maze abigaragaza atya:

Ubuhinzi bw’ibigori busaba amikoro kandi n’imirimo y’isarura n’ihunika irahenze ku muhinzi.

Uyu muhinzi agaragaza ko ubuhinzi bw’ibigori busaba amikoro abahinzi baciriritse nkabo badafite kandi n’imirimo y’isarura n’ihunika ihenze ku buryo bisaba gukoresha abakozi n’ibikoresho batakwigondera.

Yagize ati: Ariya masaka meza ureba hariya, nubwo ari meza kuriya, nta fumbire mvaruganda yatereshejwe ndetse n’imbuto ntabwo yabahenze kuko amasaka ntihakenerwa nyinshi, imirimo yo kubyitaho ni ukubagara gusa, naho gusarura ku masaka yeze neza, urasarura ugahita uhura, hagakurikiraho kugosora bikarangira. Naho ku bigori byadusabye kugura mu bacuruzi imbuto ari nayo yaturumbiye, badusabye kandi guteresha ifumbire ya DAP ivanze n’imborera nubwo bose batayibonye, kubagara bisaba kubagaza uree, byazamo nkongwa, mugatera umuti;Naho mu isarura ho biba ngombwa guhangana n’abajura, gusarura nyirizina, kwanika kuri ubu nta bwanikiro buriho, guhungira n’imiti no guhungura ibigori, no kubihunika,iyi mirimo yose ikaba ihenze, bikaba bisaba abakozi bishyurwa ndetse n’ibikoresho bigora kubona.

Isoko ry’umusaruro w’amasaka ni ryiza kandi ririzewe kurusha iry’ibigori

Iyi ni indi mpamvu uyu muhinzi yagaragarije umunyamakuru zo guhitamo amasaka ku bigori.

Koko rero uyu muhinzi yavuze ko ku isoko ikilo cy’amasaka kigura hagati y’amafranga 700 mu gihe cy’isarura naho mu bindi bihe akaba yagera no ku 1000, ngo naho ibigori, mu gihe cy’isarura babaha 250 naho nyuma bakaba yagera kuri 400, ikibazo ku bigori akaba ari uko bigorana kubihunika igihe kirekire, bituma bakira ariya babaha mu isarura.

Muru make uyu muhinzi abigaragarije mu mibare yerekana ko ubuso busarurwaho ibilo 800 by’ibigori, bushobora gusarurwaho ibilo 350 by’amasaka bityo mu bihe by’isarura umuhinzi w’ibigori ku isoko ikazahabwa ibihumbi magana abiri, mu gihe uw’ibogori azabona 245 kandi nta byinshi yatanze mu buhinzi nta n’imvune ahuye nazo.

Umunyamakuru akurikije ibi bisobanuro yahawe n’uyu muhinzi yifashishije imibare ifatika, akurikije kandi amakuru yogaiye akura hurya no hino mu turere twa Burera na Musanze k’ukuntu abahinzi bakomeje kwihambira ku gihingwa cy’amasaka kugeza naho bemera kwishyura amande agera ku bihumbi ijana ariko bagakomeza ibyo guhinga amasaka, yashyushye nuwemera ibyo uyu muhinzi amubwiye, maze abwira wa muhinzi aya magambo: Niba guhinga amasaka aribyo bibazanira inyungu kurusha guhinga ibigori, babashakire imbuto nziza nk’iyi iberanye n’ubu butaka maze babone ngo murikura mu bukene.

Koko rero:

  • Muri muri business zose zibaho harimo n’iyo guhinga, , ikiba kigamijwe ni inyungu, ninacyo Leta Ihora isaba abaturage ko baharanira gukora ibikorwa bibateza imbere bibazanira inyungu.
    Niba ubuhinzi bw’amasaka aribwo buzanira inyungu nyinshi umuhinzi kurusha ubw’ibigori, nta mpamvu yuko abaturage bahaitwa guhinga ibi bigori kandi bibazanira ibihombo bikabashora no mu bukene buhoraho.
  • Niba Leta yifuza ko abahinzi bakwitabira ubuhinzi bw’ibigori mu rwego yenda rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, ninoze ubu buhinzi, abahinzi bahabwe cyangwa boroherezwa kubona ibyangombwa by’ingenzi byatuma haboneka umusaruro mwiza, imbuto z’indobanure , amafumbire, ubwanikiro,…., banashakirwe isoko kuri uyu musaruro, ibyatuma abahinzi bazahitamo kwitabira iki gihingwa, atari ibyo bizakomeza guteranya abayobozi n’aba bahainzi bazakomeza guhatirwa guhinga iki gihingwa kibahombya ngo uturere tubone kwesa imihigo tuba twarahize adashyira imbere inyungu z’abaturage.
  • Tubabwire ko ku bijyanye n’iyi ndwara yabonetse muri ibi bigori byo mu Cyuve, umunyamakuru yagerageje kubaza Umuyobozi ufite inshingano ibikorwa by’umuhinzi mu karere ka Musanze, ariko ntiyamuha ibisubizo ku bibazo yari yamubajije bijyanye n’iyi ndwara.

    Icyokora umunyamakuru yashoboye kuvugana n’impuguke mu by’ubuhinzi usanzwe akora ubutubuzi bw’imbuto y’ibigori mu turere twintara y’amajyepfo ,amubwira ko nubwo atigereye mu mirima ifite ibigori birwaye ko iriya ndwara ishobora kuba ari Cyumya/ Kirabiranya y’ibigori ngo akaba ari idwara iterwa na virusi z’ubwoko bubiri ari zo Maize chlorotic mottle virus (Machlomovirus: Tombusviridae) na Sugarcane mosaic virus (Potyvirus: Potyviridae) cyangwa se ubundi bwoko bwa virusi ifata ibinyampeke yo mu bwoko bwitwa Potyviridae.

    Iyi mpuguke nayo yemeza ko iyi ndwara kimwe n’izindi ziterwa na virus nta miti yo kuyirwanya iraboneka ko igikorwa ari kuyikumira hakoreshwa imbuto zujuje ubuziranenge;Gukurikiza amabwiriza y’imihingire myiza atangwa n’abamamaza buhinzi (urugero: guterera ku gihe, guterera rimwe, intera zo gutereraho, igerambuto, gufumbira neza, kubagara, n’ibindi…).
    Bikaba bikekwa rero ko kubireba ibi bigori bya Cyuve, iyi ndwara ishobora kuba ikomoka ku ikoreshwa ry’imbuto itujuje ubuziranenge abahinzi baguze ku bacuruzi b’inyongeramusaruro.

    Yongeyeho ko muri iki gihe hari ibibazo mu ituburwa ry’imbuto, RICA (Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa no kurengera abaguzi) ikaba idakorera igenzura rikwiriye izi mbuto, bituma hari abatubuzi bazana imbuto ku isoko zitujuje ubuziranenge.

    Iyi ndwara yibasiye igihingwa cy’ibigori, icyizere cyo kubona umusaruro ushimishije kirayoyoka

    Hafi y’umuhanda no hafi y’inzira imyaka nta kibazo igaragaza wagera rwagati mu murima ugasanga imyaka yararangiye

    Ibigori birwaye bahitamo kubigaburira amatungo

    Amasaka meza ari muri site baturanye abibutsa ko nabo nta gihe gishize bagize ibihe byiza nk’ibi mu buhinzi bwabo

    Umwanditsi Musengimana Emmanuel

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *