Politike

Dosiye ya Ruswa -Cyabagarura: Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zatuma Dasso aburana afunze.

Ni imyanzuro imenyekanye bigoranye kuri iki gicamunsi cyo ku italiki ya 9/12/2025 kuko urubanza ubwarwo rutasomewe mu ruhame, abifuje kumenya imyanzuro bakaba bagiye kubaza umwe ku wundi imyanzuro yafashwe n’umucamanza mu bwanditsi bw’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

Urukiko rero rukaba rwemeje ko abaregwa muri iri iyi dosiye uretse Dasso, bafungwa iminsi 30 kugira ngo byorohereze iperereza ku byaha bakurikiranyweho, urukiko rukaba nta mpamvu zikomeye rwabonye zatuma Dasso akurikiranwa afunze.

Mu kwezi gushize kw’Ugushyingo, abayobozi b’inzego zibanze mu kagari ka Cyabagarura, barimo Gitifu, Sedo ,Dasso, ba mudugudu 3 n’umuturage, batawe muri yombi na RIB baregwa ubufatacyaha mu gutanga no kwakira ruswa ngo batange impushya zitemewe zo kubaka amazu mu kajagari mu midugudu inyuranye y’akagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze.

Abaregwa bafite iminsi itarenze itanu yo kujuririra iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, hagati aho bikaba biteganijwe ko bahita bajya gucumbikirwa mu igororero rya Musanze.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *