Musanze-Cyabagarura: Gitifu mushya w’akagari yatangariye uburemere bw’ikibazo cy’inganda nto zimuriwe mu baturage, Meya akomeza kwizeza kuzakemura iki kibazo mu gihe kitazwi kiri imbere
Ikibazo cy’inganda nto zimuriwe rwagati mu baturage gikomeje kutavugwaho rumwe hagati y ‘ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’itangazamakuru rikorera muri aka karere, abanyamakuru bakaba bakomeje kugaragaza ko iki gikorwa kinyuranije n’amategeko igihugu kigenderaho kandi kikaba kibangamiye bikomeye ubuzima bw’abaturage, naho ubuyobozi bwo bukagaragaza ko hari impamvu zumvikana zatumye ibi biba kandi ko abaturage bakwiye kwihangana mu gihe iki kibazo kitarabonerwa umuti.
Virunga Today yamenye kandi ko iki kibazo cyongeye kugarukwaho mu kiganiro giheruka cyahuje Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru n’itangazamakuru, abanyamakuru bagaragaza ukuntu iki kibazo gikomeje gufata intera cyane cyane mu karere ka Musanze, maze nk’uko basanzwe baibigenza,abayobozi bari bitabiriye inama bizeza kugishakira umuti.
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe akurikiranira hafi iki kibazo, yegereye umunyamakuru Ngaboyabahizi Protais ukorera imvaho nshya, uyu nawe akaba kenshi yaragarutse ku bibazo bikomeye gukururwa n’izi nganda zinyanyagiye hirya no hino mu karere ka Musanze, baganira kuri ikibazo maze uyu munyamakuru w’imvaho nshya amugaragariza, yifashisjishije inkuru ze zo mu bihe byashize ko bisa naho akarere ka Musanze katitaye na gato kuri iki kibazo cy’ubuzima bw’abaturage, ko ahubwo kashyize imbere, kahaye priorites inyungu z’abikorera ku giti cyabo, ba nyiri ibi bikorwa, gakomeza kwitwaza ko agakiriro k’akarere kabaye gato kandi ko n’ibyanya by’inganda byo mu karere bitaratunganywa byose, bityo asa n’uca mugenzi we intege wifuzaga gukomeza gukorera ubuvugizi aba baturage.
Meya yasezeranije umunyamakuru wa Virunga Today gukurikirana iki kibazo ngo hamenyekane igikwiye gukorwa
Umunyamakuru wa Virunga Today utarahise acika intege, yahisemo, mu butumwa bugufi, kubwira Meya w’akarere ko kimwe mu bibazo byugarije abatuye akagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze ari icy’iinganda nto zirimo za ateliye n’amabarizo bikomeje kubuza amahwemo abaturage, izo nganda zimwe zikaba zaravanywe kuri centre z’ubucuruzi zikimurirwa rwagati mu baturage.
Uyu munyamakuru yagize ati:“Nyakubahwa Mayor muraho!
Nifuje kubabwira ko kimwe mu bibazo byasizwe na Gitifu wa Cyabagarura uherutse kuvanwa mu nshingano ari ikibazo cy’iinganda twakwita nto zimuriwe rwagati mu ngo z’abaturage none zikaba zikomeje gutera ibibazo bikomeye aba baturage harimo kubabuza amahwemo kubera urusaku ndetse no kuba zabateza uburwayi bunyuranye’’
Uyu munyamakuru yakomeje abwira Mayor ko iki kibazo yakigejeje ku nzego z’akagari, gitifu wasezerewe yizeza kuzakigeza kuri njyanama ariko ko arinze avanwa mu nshingano ntakirakorwa.
Mu gusoza ubutumwa bwe, umunyamakuru yerekanye uko abona iki kibazo cyakemurwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ko haboneka umuti wa burundu kuri iki kibazo.
Umunyamakuru yatanze igitekerezo cye muri aya magambo:
‘’Nyakubahwa Mayor,turabizi ko hari ikibazo cy’ubuto bw’agakiriro ka Bukinanyana nk’uko namwe mwigeze kubikomozaho, ariko tubona nanone ko aho kujya gushyira izi nganda rwagati mu nsisiro zicucitse, harebwa ukuntu mu gihe ikibazo cya Gakiriro kitarakemuka, abafite izi nganda bafashwa bakimukira kuri za centre z’ubucuruzi nka Gashangiro, Kalisimbi cyangwa Yaounde, hakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa hagategurwa ibibanza byitaruye inzu zo guturamo byaba bikorerrwamo n’izi nganda, urugero ni nk ‘ ahantu bita mu binombe hahoze za Kariyeri z’umucanga, ubu hadatuwe.
Mu gusubiza ubu butumwa Meya yagize ati: “Urakoze reka tubikurikirane tubone icyo gukora’’, ibyo gusa.
Gitifu mushya yaratangaye yifata ku munwa
Ubwo yatangiraga imirimo yo kuyobora akagari ka Cyabagarura mu kwezi gushize, Umunyamakuru Virunga Today yihutiye guha ikaze gitifu mushya, aboneraho kumwibutsa kimwe mu bibazo mugenzi we yasize kitarabonerwa umuti: ikibazo cy’inganda nto zimuriwe rwagati ahatuye abaturage, yongera no kumusaba gukurikirana iki kibazo aboneraho no kumubwira ko iki kibazo yarangije kukigeza ku buyobozi bw’umurenge wa Musanze ndetse no kuri Meya ubwe wa Musanze, ku bw’ibyo akaba yumva bizamworohera kubonera umuti iki kibazo, icyo asabwa akaba ari ukugikurirana agatanga amakuru ku bamukuriye.
Mu kumusubiza gitifu mushya yagize ati: ” Nanjye ndabona ari ikibazo gikomeye ngiye kugikurikirana”
Uyu munyamakuru utaroroheye Gitifu kubera iki kibazo, nyuma y’iminsi igera nko kuri 3 yongeye kwibutsa gitifu iyo dosiye muri aya magambo:
‘’Waramutse neza Gitifu ? Ese ntacyo uravugana na ba Boss ibya cya kibazo cyangwa nabo nta priorties bagihaye.Meya yambwiye ko agiye kureba icyo gikoraho,ndarambiwe kandi ubuzima bw’abaturage nta kiguzi bugira!’’
Mu kumusubiza Gitifu yabwiye umunyamakuru ko yarangije kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge bukamubwira ko ikibazo bukizi kandi ko bisa naho ntacyo bwagikoraho ku mpamvu zumvikana:
Gitifu yagize ati:” Ikibazo nakigejeje ku murenge, umurenge ikibazo uracyizi basabye aho zimurirwa nuko hataraboneka’’
Gusa nanone Gitifu mushya wakomeje kugaragariza umunyamakuru ko yumva uburemere bw’iki kibazo yageze aho asezeranya umunyamakuru kuzasura ba nyiri ibi bokorwa kugira ngo yumve uko bumva iki kibazo.
Ibi niko byagenze maze kuri uyu wa gatatu talikiya ya 24/12/2025 ,ubwo umunyamakuru yari agiye kureba gitifu ku kindi kibazo cy’abaturage, asanga Gitifu ari hamwe na muugudu wa w’umudugudu wa Ruvumu basuye ibarizo ryimuriwe muri uyu mudugudu rikuwe mu murenge wa Cyuve aho bita ku Ngagi.
Gitifu wafashe akanya akaganira n’abaturiye iri barizo, yabwiye umunyamakuru ko yasanze ikibazo gikomeye kurusha uko yakibwiwe kuko hagati y’iri barizo, ribarizwamo amamashini anyuranye asohora urusaku ruruta kure urw’imashini ziremereye nka tingatinga, hatari na metero zigera kuri 5, akaba yibaza ukuntu aba baturage bihanganira uru rusaku.
Gitifu wakomeje guhabwa ibisobanuro na mudugudu ku mikorere y’iri barizo, yabwiye umunyamakuru, ko atari aha honyine asanze iki kibazo cy’inganda zimuriwe mu baturage, ko yasanze ari ikibazo rusange mu mudugudu wa Bukane, we akaba abona hari igikwiye gukorwa mu maguru mashya ngo iki kibazo kibonerwe umuti nubwo bamwe mu bari aho ku ibarizo bakomeje kumugarariza ko izi mashini zikora gusa ku manywa zikaba nta kibazo gikomeye zitera ,ukibaza niba abaturage ku manywa ho badakeneye umudendezo.
Tubabwire kandi uretse mu karere ka Musanze hakomeje kuvugwa ibi bibazo by’izi nganda nto , no mu karere ka Burera iki kibazo kiravugwayi aho nk’urugero abaturiye Centre ya Kidaho mu karere ka Burera badasiba guhamagara mu buyobozi bwa Virunga Today babusaba kubakorera ubuvugizi kubera ikibazo cy’ibarizo riherereye kuri iyi centre, urusaku ruvamo rukaba rubuza amahwemo aba baje gusaba service kuri clinic ituranye neza n’iri barizo ndetse ikaba idaha umudendezo aba baje kwifatira rimwe mu kabare gaherereye hafi aho. Kugeza ubu icyokora ikibazo ntikirabonerwa umuti, ngo iri barizo ribe ryakwimurirwa aho andi aherereye mu mu murenge wa Rugarama, kimwe n’irindi barizo riherereye ahitwa mu Butete naryo ryashyizwe rwagati mu baturage.
Mu Rwanda, inganda zishyirwa hagati mu baturage zikurura urusaku n’umukungugu bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazituriye, harimo indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, guhora barwaye umutwe, kubura ibitotsi no kubangamira umutekano. Abaturage basaba ko inganda nk’izo zishyirwa mu “cyanya cyahariwe inganda” aho zitabangamira ubuzima n’umudendezo w’abaturage.
Tubabwire ko amategeko abuza urusaku ateganya ko umuntu cyangwa ikigo giteza urusaku rubangamira umudendezo w’abaturage ashobora guhabwa ibihano birimo amande, gufungwa cyangwa gutegekwa gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya urusaku. Aya mategeko akubiyemo amabwiriza yihariye mu iteka rya Minisitiri w’Ibidukikije, mu Itegeko rirengera ibidukikije, ndetse no muri Code Pénal.






Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
