Uruhare rw’ibyamamare mu myemerere cyangwa mu buhakanyi bw’abatuye Isi
Mu nkuru iheruka twabagejejeho ikibazo gikomeye gikomeje kwigaragaza ku mugabane w’I Burayi, ikibazo cy’ubuhakanamana ! Ikibazo gikomeje gufata intera kuri uyu mugabane bisanzwe bizwi ko wabaye Ingobyi y’ubukristu.
None twahisemo kugeza ku basomyi bacu ingaruka z’ubuyobokamana cyangwa ubuhakanama bw’ibyamamare ku myemerere y’abatuye Isi. Icyamamare ni umuntu uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga cyangwa ku rwego rw’igihugu kubera ibikorwa bye byihariye, akagira izina rikomeye mu ruhando rwa sosiyete. Akenshi icyamamare kiba gifite ubushobozi bwo kugira ingaruka ku myitwarire, ku myemerere, cyangwa ku migenzo y’abantu benshi kuko bifatwa nk’icyitegererezo ku byiciro binyuranye by’abatuye Isi.
I. Ingaruka z’Ubuhakanyi bw’ibyamamare ku myemerere y’abatuye Isi.
Ingaruka z’ubuhakanama bw’ibyamamare ni uko bigira uruhare mu guhindura uko abantu babona amadini, bikaba bishobora guteza impaka, guha imbaraga abadafite ukwemera, ariko nanone bikatera bamwe kwibaza ku kamaro k’amadini mu buzima bwa buri munsi.
Dore ingaruka z’ingenzi z’ubuhakanama bw’ibyamamare ku batuye Isi.
- Kwagura impaka mu muryango y’abatuye Isi
Kwagura impaka mu muryango ni imwe mu ngaruka zikomeye ubuhakanama bw’ibyamamare bwagize ku batuye isi. Iyo umuntu uzwi cyane (umuhanzi, umunyapolitiki, umuhanga mu bumenyi) ahakana cyangwa akemanga Imana, ntibigarukira ku buzima bwe bwite gusa. Bihita biba intangiriro y’ibiganiro binini mu miryango, mu mashuri, mu itangazamakuru, ndetse no mu nsengero.
- Guhindura imyumvire y’urubyiruko
Ubuhakanama bw’ibyamamare bugira ingaruka zikomeye ku baakiri bato, kuko bakunze gukurikira ibyamamare nk’icyitegererezo. Iyo icyamamare gihakana cyangwa gishidikanya ku kwemera, urubyiruko rufata ibyo nk’ikimenyetso cy’ubwisanzure bwo gutekereza, bigahindura uko rufata idini n’ubuzima.
- Kugira ingaruka ku muco n’imyidagaduro
Ubuhakanama bw’ibyamamare ntibwahagarariye gusa impaka ku idini, bwagize n’ingaruka zikomeye ku mico n’imyidagaduro y’isi. Ibyamamare bifite ijwi rikomeye mu muziki, sinema, imideli, n’imbuga nkoranyambaga, bityo ubwo buhakanama bwabo bwahinduye uko abantu babona ubuzima, umuco, n’imyidagaduro.
- Guteza imbere ubwisanzure bwo gutekereza
– Abantu benshi babona ko ibyamamare byivugiye ko ari abahakana Imana bibaha ubutwari bwo kuvuga ibitekerezo byabo. Bityo, ubuhakanama bushobora gufasha abantu kumva ko bafite uburenganzira bwo gutekereza batabogamiye ku madini.
- Kongera guhangana n’amadini
– Ku rundi ruhande, ibi bishobora gutera kwivumbura ku madini cyangwa kwiyongera kw’abayoboke b’amadini bashaka kwerekana ko ukwemera ari ingenzi. Bityo, ubuhakanama bushobora gutera gukaza impaka hagati y’abemera n’abatemera.
Muri make
Ubuhakanama bw’ibyamamare bufite ingaruka ebyiri ku batuye Isi: bushobora gufasha abantu gutekereza ku buryo bushya, ariko nanone bushobora guteza impaka n’amakimbirane mu muryango.
II.Ingero z’ubuhakanamana bw’ibyamamare bwagize ingaruka ku myemerere y’abatuye Isi
- Politiki
Karl Marx: Yari umunyapolitiki n’umuhanga mu bukungu, wagaragaje ko idini ari “opium y’abaturage.” Ibi byagize ingaruka ku bihugu byashyizeho politiki ya communism, aho idini ryagizwe iry’inyuma y’ubuzima rusange.
Jawaharlal Nehru (Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde): Yari ateye imbere mu guharanira ivangura ry’ubutegetesi n’idini (sekularizimu), bigira ingaruka ku Buhinde mu gushyiraho politiki idashingiye ku idini.
- Muzika
John Lennon (umunyamuziki w’icyamamare muri The Beatles): Indirimbo ye Imagine yagaragaje isi idafite idini cyangwa imipaka. Yagize uruhare mu gutuma urubyiruko rw’icyo gihe rufata ubuzima mu buryo bushya, rufata amahoro n’ubwisanzure nk’iby’ingenzi kurusha imigenzo y’idini.
Freddie Mercury: Nubwo atigeze akora inyigisho ku idini, ubuzima bwe bwagaragaje ko umuntu ashobora kubaho mu buryo bwigenga, bigatera abantu kwibaza ku migenzo y’idini n’imyitwarire isanzwe.
- Sciences
Richard Dawkins: Umuhanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima, yanditse The God Delusion aho ahakana ko Imana ibaho. Igitabo cye cyabaye igikoresho gikomeye mu biganiro mpuzamahanga ku guhuza science n’idini.
Stephen Hawking: Yagaragaje ko isanzure rishobora gusobanurwa nta “Muremyi,” bigatera abantu benshi kwibaza ku kamaro k’idini mu gusobanura inkomoko y’isi.
- Ubukungu n’Imibereho
Mark Zuckerberg (umuyobozi wa Facebook): Yagaragaje ko atizera Imana, kandi kuba ari umwe mu bantu bafite ijwi rikomeye mu ikoranabuhanga byagize ingaruka ku rubyiruko rw’isi, rufata ikoranabuhanga nk’inkingi y’ubuzima kurusha imigenzo y’idini.
Warren Buffett: Nubwo atavuga cyane ku idini, yagaragaje ko ubuzima bushobora gushingira ku migenzo y’ubukungu n’ubugiraneza, bitari ku idini.
III,Ingaruka z’ubuyokamana bw’ibyamamare ku batuye Isi
- Kwagura ukwemera mu rubyiruko
Iyo icyamamare cyiyegurira idini cyangwa kigatangaza ukwemera kwacyo, ntibigarukira ku buzima bwacyo gusa. Urubyiruko rukunze gufata ibyamamare nk’icyitegererezo, bityo ukwemera kwabo kugira ingaruka zikomeye ku myumvire, ku mico, no ku migenzo y’urubyiruko ku isi.
- Guteza imbere indangagaciro z’amadini mu muryango
Ibyamamare bikunda kuvuga ku rukundo, imbabazi, n’ubufatanye bishingiye ku madini. Ibi bituma abantu benshi bumva ko indangagaciro z’amadini ari ingenzi mu muryango.
- Kongera icyizere mu madini
Iyo ibyamamare bikomeye bigaragaje ko bizera Imana, bituma abantu benshi bumva ko ukwemera ari ikintu cy’ingenzi, ndetse bikongera icyizere mu madini.
- Kugira ingaruka ku mico n’imyidagaduro
– Ibyamamare bikunda gushyira imyumvire y’amadini mu bihangano byabo (indirimbo, filimi, ibitabo). Ibi bituma amadini agaragara cyane mu muco wa buri munsi.
Muri make
Ubuyobokamana bw’ibyamamare bwagize ingaruka zikomeye ku myemerere y’isi: bwakomeje gukangura abantu ku kwizera, bwahinduye uko sosiyete ibona idini mu gihe cy’iterambere ry’ikoranabuhanga, kandi bwagize uruhare mu gusakaza ubutumwa bw’iyobokamana mu buryo bushya.
IV.Ingero z’ubuyobokamana bw’ibyamamare byagize ingaruka ku myemerere
- Muzika n’Ubugeni
Carrie Underwood: Umuririmbyi wa country music wakoresheje indirimbo nka Jesus, Take the Wheel mu gusakaza ubutumwa bwa gikristo. Byagize ingaruka ku rubyiruko rw’Amerika, rufata indirimbo nk’ubutumwa bw’iyobokamana.
Kanye West: Album ye Jesus Is King yagaragaje guhinduka kwe mu kwemera, ikaba yarakomeje ibiganiro ku guhuza hip-hop n’ubutumwa bwa gikristo.
- Politiki n’Imibereho
Pape Francis: Nubwo atari “celebrity” mu buryo busanzwe, ni umwe mu bayobozi b’iyobokamana bafite izina rikomeye ku isi. Uko akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ubutumwa byerekanye ko ubuyobokamana bushobora gukwirakwizwa mu buryo bugezweho.
Desmond Tutu: Uyu muhanzi w’amahoro n’umuyobozi w’iyobokamana muri Afurika y’Epfo yakoresheje ukwemera kwe mu kurwanya apartheid, bigaragaza uko ubuyobokamana bushobora guhindura politiki n’imibereho.
- Abakinnyi n’Ibindi byamamare
Muhammad Ali: Umunyaboksingi w’icyamamare, wagaragaje ukwemera kwe mu idini ya Islam, byagize ingaruka ku buryo Abanyamerika babonaga Islam mu gihe cyari cyuzuye ivangura.
Cristiano Ronaldo: Nubwo atavuga cyane ku idini, kwerekana ko ari umukristo byagize ingaruka ku bafana benshi, bigatera abantu kumva ko gukina neza bishobora guhuza n’ubuyobokamana.
- Abanyamuryango b’amadini atandukanye
Hari ibyamamare byinjiye mu madini nka Soka Gakkai cyangwa Unification Church, bigaragaza ko ubuyobokamana bushobora gutanga umuryango n’icyerekezo ku bantu bafite izina rikomeye.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
