Scandale-Gakenke: Mwarimu bivugwa ko yafatiwe mu cyuho agahagarikwa amezi atarenze atatu hagitegerejwe icyemezo azafatirwa, ayo mezi arangiye akiri mu gihirahiro
Ni inkuru yasohotse mu kinyamakuru Virunga today mu mpera z’ukwezi kwa 9 uyu mwaka. Iyi nkuru yagarukaga ku mwarimu wo mu karere ka Gakenke ngo waba yarafatiwe mu cyuho anywa mu masaha y’akazi, maze Meya w’akarere ka Gakenke, yifashishije ibivugwa mu iteka rya Ministre w’intebe, amuhagarika ku kazi mu gihe kitarenze amezi 3 ( imvugo nayo yateye urujijo, kuko igihano gitangwa mu gihe kizwi) hategerejwe icyemezo cya burundu azafatirwa.
Magingo aya rero, amakuru agera kuri Virunga Today akaba yemeza ko igihe cy’amezi atatu, kitagomba kurengwa, cyarangije kurengwaho ku italiki ya 23/12/2025, kandi ko no kugeza ubu nta kindi cyemezo cyafashwe ku mugaragaro n’akarere ka Gakenke kivuguruza ibyari byavuzwe mu ibaruwa ihagarika ku kazi uyu mwarimu yashyizweho umukono na Meya w’Akarere ka Gakenke.
Iri ni ikosa rije rikurikira andi menshi yagaragaye mu micungire y’amadosiye y’abarimu bo mu karere ka Gakenke, amakosa yagiye agarukwaho mu nkuru za Virunga Today, abakurikiranira hafi ibibera mu burezi bakaba bibaza impamvu ministere ifite mu nshingano imicungire y’abarimu, ikomeje kurebera aka kajagari byumvikana ko kabangamira ireme ry’uburezi kakanakurira Leta ibihombo mu rwego rw’imari.
Dore nk’ubwo impuguke mu by’amategeko ku bijyanye n’idosiye y’uyu mwarimu, zemeza ko kuba ariya mezi atatu yararenze hatubahirijwe ibyo amategeko ateganya ( procedures) , bihita biburizamo inzira zose zo gukurikirana uyu mwarimu ukekwaho amakosa ahanishwa ibihano biremereye.
Virunga Today iracyashakisha uko yavugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, ngo ibaze abarimo Meya, impamvu bakomeje guca iruhande amategeko igihugu kigenderaho, amategeko biyemereye mu ndahiro zabo ko bazubahiriza uko yakabaye, bakiyambaza n’Imana y’i Rwanda kuzabibafashamo.
Inkuru bifitanye isano:




Umwanditsi:Musengimana Emmanuel
