Scandale ya Gakenke: Mwarimu wabeshyewe gufatirwa mu cyuho yarokowe n’iteka rya Ministre w’intebe, arahirira kuzakurikirana mu butabera abamwandurije izina bakamutera n’ibihombo bitabarika
Nyuma yaho Virunga Today itangarije inkuru y’umwarimu wo mu karere ka Gakenke washinjwe gufatirwa mu cyuho anywa inzoga mu masaha y’akazi, agahabwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarengeje amezi 3 hategerejwe icyemezo yazafatirwa hamaze gukorwa iperereza kuri ayo makosa ashinjwa ariko ayo mezi akaza kurangira atamenyeshejwe icyemezo yafatiwe, hari abakomeje kugaragaza ko iyo dosiye yarangije gushyingurwa, umukozi akaba yarabaye umwere nk’uko biteganywa n’iteka rya ministre w’intebe rishyiraho stati yihariye ku bakozi bo mu burezi bw’ibanze.
Hari abandi ariko mu busesenguzi bwabo, babonaga ko bitashoboka ko umukozi wafatiwe mu cyuho, agahagarikwa muri kiriya gihe nta mushahara ahabwa , ubuyobozi bw’akarere bwatinyuka kwinumira, ntibumenyeshe uyu mukozi ko nyuma yo gukora iperereza bwasanze ibyo kumufatira mu cyuho nta shingiro bifite ndetse bukaba bwaboneraho no kumusaba imbabazi kuri ayo makosa yabayeho yo kumuhimbira amakosa agahanishwa igihano nka kiriya kiremereye ndetse akaba yaranaharabitswe, izina rye rigasigwa icyasha.
Bashatse kunyura iy’ibusamo ngo hahanwe mwarimu, umugambi urabapfubana.
Mu gihe hataramenyekana aho akarere gahagaze kuri iki kibazo, Virunga Today yo yamaze kumenya ko koko nyuma yaho ariya mezi atatu arangiye nta cyemezo kirafatirwa uyu mwarimu, uyu mwarimu yabaye umwere ndetse akaba agomba guhita asubira mu kazi nta yindi mihango iyo ariyo yose akorewe, ibi bikaba byemezwa mu ngingo ya 56 y’iteka rya Ministre w’intebe ishyiraho stati yihariye ku bakozi bo mu burezi bw’ibanze.
Mu gika cya 3 cy’iri teka bakaba bagira bati:” Iyo igihe cyo guhagarikwa by’agateganyo kirangiye umukozi atarafatirwa icyemezo, ahita asubira ku kazi kandi agafatwa nk’umwere.”
Hagati aho abakurikiranira hafi ibibera mu karere ka Gakenke mu bijyanye n’imicungire y’abarimu, bemeza ko bisa naho ubuyobozi bw’ikigo cya Gs Rukura Tss bwashatse kwikiza uyu mwarimu bunyuze iy’ibusamo, igihe bwatangaga raporo y’ikinyoma ku karere, bukemeza ko mwarimu yafatiwe mu cyuho, bikaba bizwi ko indi nzira yemewe yari bwifashishwe ari ndende kandi abagize komite y’imyitwarire ku kigo akaba aribo bafite ijambo rya nyuma kuri bene izi dosiye, komite bitari bworohe gufata icyemezo kirenganya mugenzi wabo.
Koko rero, kuba haremejwe ko umwarimu yafatiwe mu cyuho, byatumye ahita ahagarikwa ku kazi, aho kugira ngo abanze gusabwa kwisobanura, kohereza idosiye ye mu kanama ka discipline ari nako kagomba gutanga igitekerezo ku byemezo bikwiye gufatirwa mwarimu nk’uko bivugwa mu ngingo ya 55 ya ririya tegeko.
Aba bakurikiranira hafi ibyo mu karere ka Gakenke, bakomeza kandi ko ikosa rikomeye ryakozwe n’ubuyobozi ari uko batasobanukiwe n’ijambo gufatira mu cyuho, bityo ibyabaye byavuzwe muri ya raporo bikaba bitari byujuje ibisabwa ngo byitwe ko uyu mukozi yafatiwe mu cyuho.
Aba bakurikiranira hafi ibyo mu Gakenke, bakaba bemeza ko iyi ariyo mpamvu, iyi dosiye yaba yaragejejejww imbere ya komite ya discipline, yagombaga kuyifataho umwanzuro, bagasanga ntaho bahera bafatira ibihano uyu mwarimu, ibi akaba ari nabyo babwiye ubuyobozi bw’akarere nabwo bugahitamo gushyingura iyi dosiye, bakinumira, bakareka hakubahirizwa ibiteganywa mu ngingo y’iteka twavuze haruguru! Kutagaragaza icyenezo cyafatiwe mwarimu igihe cyavuzwe kikarangira,bugatuma agirwa umwere, bikarangirira aho.
Mwarimu ngo yaba ateganya kwaka indishyi kubera ibihombo yatewe n’ibinyoma yahimbiwe
Andi makuru ava ku begereye mwarimu wahohotewe aremeza ko kuva yaho amenyeye ko yagizwe umwere, yafashe icyemezo cyo gukurikirana mu butabera abo bose bagize uruhare mu gutuma afatirwa ibihano biremereye byo guhagarikwa amezi 3 yose adahembwa.
Bityo ngo kubera ayo makuru yamutanzweho, amakuru ngo yanaherekejwe n’amashusho mahimbano akaba yaramuteye ihungabana ari nako byangije isura ye muri bagenzi be, mu bana ashinzwe kurera no mu batuye kariya gace aho yigisha ndetsw n’abamuzi bose muri rusange.
Koko rero nyuma y’ihagarikwa, uyu mwarimu yahisemo kwimukira ku ivuko, asiga umugore n’abana, ahunga amaso yabumvise izo nkuru, kubura umushara bimushyira mu buzima byumvikana bugoye, ndetse n’inguzanyo yari afite hirya no hino ntizaba zicyishyuwe, zose ubu zikaba ziri mu bukererwe zarongweho n’amande y’ubukererwe! Kontaro yari afitanye na sosiyete z’ubwishingizi nazo zarangije guhagarikwa kubera ingingo yo muri ayo masezerano yemeza ko kurangiza amezi atatu utishyura imisanzu, ubwishingizi bwawe buhita buhagarara.
Rukura Rukura Rukura
Nk’uko twabivuze mu nkuru zacu zahise, ntabwo aribwo bwa mbere ku kigo cya Gs Rukura Tss havuzwe ikibazo cy’imicurangire mibi y’abakozi.
Benshi baribuka, ibibazo byakomeje gushyamiranya Directeur n’umwungirije ushinzwe imyitwarire, bikaba byararangiye uyu muyobozi wungirije yimuriwe ku kindi kigo ariko amaze guheshwa amanota mabi n’ibi bibazo yakomeje gushorwamo n’Umuyobozi w’ikigo.
Nyuma y’iyi dosiye hatayeho iby’uyu mwarimu uvugwa mu nkuru ya none n’undi mwarimu mugenzi we, bakurikiranyweho amakosa akomeye yatumye bahanishwa ihagarikwa mu mezi 3, nabyo bikavugwa ko habayeho kudashyira mu gaciro k’ubuyobozi muri iki kibazo.
Kuri uyu munsi tuvugaho iyi dosiye y’uyu mwarimu wafatiwe mu cyuho, Virunga Today yamenye ko hari abandi barimu bashinja directeur kubahohotera, akabashyira ku rutonde rw’abagomba kwimurwa kubera kubura amasaha ahagije yo kwigisha, ibi akaba yarabikoze atubahirije amabwiriza ya mistere agaragaza uko iki gikorwa cyagombaga gutunganywa.
Tubabwire ko GS Rukura ari ikigo gifite abanyeshuri barenga ibihumbi 2, gifite icyiciro rusange tronc commun, amashami yo mu burezi rusange ndetse n’amashami yo mu bumenyi ngiro harimo n’ishami rikunzwe cyane, civil ingeniering rikunzwe cyane.
Haribaz
Haribazwa rero ukuntu ubyobozi bw’akarere ndetse na ministere y’uburezi bikomeje guseta ibirenge mu gukemura ibibazo by’imicingiire y’abarimu bo kuri iki kigo gifatiye runini abatuye kariya gace, ibibazo byumvikana bigira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi muri kiriya kigo.


Nta yindi mihango ikenewe ngo mwarimu asubizwe mu kazi.


Mwarimu wahohotewe arateganya gusaba indishyi kubera ibihombo yatejwe n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’ubw’akarere
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
