Uburezi: Urutonde rw’abayobozi b’ibigo muri buri karere, batashoboye kugira 70 % mu isuzuma bumenyi riheruka
Amakuru Virunga Today ikesha ikinyamakuru Umuryango.rw aremeza ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagera kuri 890 batabonye nibura amanota 70/100 mu isuzumabumenyi riheruka ryateguwe ku bufatanye bwa Mineduc n’uturere, barangije gusezererwa ku buyobozi bw’ibigo, bikaba biteganijwe ko bazahabwa akazi ko kwigisha.
Nk’uko bikomezwa byemezwa n’iki kinyamakuru, ngo iki cyemezo kirareba abayobozi 349 bo mu mashuri abanza na 541 bo mu mashuri yisumbuye.
Iby’izi mpinduka Virunga Today yari yarabiteguje abasomyi bayo ubwo yakoraga ubusesenguzi ku byavuye muri iri suzumabumenyi ryakozwe mu mwaka wa 2024, maze igakomoza no ku cyagombaga gukurikira iri suzumabumenyi, isanga byanze bikunze hazisungwa ingingo ya 45 y’iteka rya Ministre w’Intebe rishyiraho Stati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze.
Muri iyi ngingo akaba ariho bateganya iri suzumabumenyi nyuma ya buri myaka 3 hagamijwe kugena niba bakomeza kuyobora cyangwa bakaba bakurwa mu nshingano.
Virunga Today ntiyashoboye kubona urutonde nyakuri rw’abasezerewe mu nshingano maze ihitamo kugaragariza abasomyi bayo urutonde rwose uko rwakabaye rw’abayobozi batashoboye kubona amanota 70% nk’uko rwatangajwe n’ikinyamakuru umurunga.rw, nacyo kirukesha ubuyobozi bwa REB, uru rutonde akaba arirwo rwahereweho hahitwamo abakuwe mu nshingano,















































Inkuru bifutanyw usano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
