Rutsiro: urujijo mu ibaruwa umuyobozi w’akarere yandikiye umwarimukazi amuhagarika ku kazi
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ibaruwa Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yandikiye umwarimu wo kuri GS ya Ngabo amumenyesha ko ahawe igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atatu adahembwa kubera gutuka umuyobozi we, hakaba hari abakomeje gutangazwa n’iki gihano kiremereye cyahawe uyu mubyeyi mu gihe bigaragara ko ibyabaye bisa no gucocorana, aka za nka zitabura gokomana amahembe.
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe akurikiranira hafi ibibera mu micungire y’abarimu nawe yasanze hari ibintu bitumvikana ku bw’ibyo bigatera urujijo muri iyi baruwa ahitamo kubigaragariza abasomyi ba Virunga.
1. Yashingiye kuri raporo ya directrice, aho guhera kuri recommandation ye no kuri raporo ya komite ishinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi, hashidikanywa ku butabera bwatanzwe.
Ingingo ya 55, n’iya 57 y’iiteka rya Ministre w’intebe no 33/o3 ryo kuwa 12/11/2024 rishyiraho stati yihariye ku bakozi b’amashuri yo mu burezi bw’ibanze zigaragaza inzira zinyurwamo igihe hakurikiranwa ikosa ryo mu rwego rw’akazi kuri aba bakozi.
Ikigaragara muri iri tegeko nuko umuyobozi w’ikigo cya Gs Ngabo nk’umuyobozi ufite ububasha bwo gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi yagombaga kubanza kwaka mu nyandiko ibisobanuro madame ukekwaho ikosa ryo gutukana, maze nawe akamuha ibyo bisobanuro mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi 5 y’akazi uhereye igihe yaboneye ibaruwa imusaba ibosbanuro.
Igihe Directrice yari butanyurwe n’ibisobanuro yahawe,yagombaga gushykiriza dosiye ya mwarimukazi akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi k’ikigo cy’ishuri kugira ngo gakore iperereza, akabimenyesha n’ukekwaho ikosa.
Ibyavuye muri iri perereza nibyo umuyobozi w’ikigo yagombaga guheraho asabira mwarimukazi ibihano, ibihano bigomba gufatwa na Meya w’akarere, akabimenyesha nyirubwite.
Mu ibaruwa ya Meya rero haravugwamo iyi raporo yakozwe na directrice muri iyi raporo hakaba ariho hemejwe ikosa ryo gutukana ryakorewe nyirugutanga raporo.
Umunyamakuru wa Virunga Today abona byari burusheho kugaragaza ko hatanzwe ubutabera iyo muri iyi baruwa bivugwa ko Meya mu gutanga iki gihano yisunze icyifuzo nama ( recommandation) cya directrice ndetse no kuri raporo y’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 57 y’itegeko ryavuzwe haruguru.
2. Imiterere y’igitutsi ubwacyo ntisobanutse.
Mu gika cya mbere cy’ibaruwa hagaragaza impamvu uyu mwarimukazi yafatiwe iki gihano. Meya yagize bati:” ….ku ikosa wakoze ryo ku mutuka mu ruhame rw’abandi barimu, mu gihe yaguhaga amabwiriza yagufasha kuzuza neza inshingano zawe, wowe ukamusubiza umwuka inabi…“.
Byumvikane rero ko icyabayeho atari ukumutuka:kumubwira amagambo mabi yo kumusebya, ko ahubwo icyabayeho ari ukumwuka inabi, kumusubiza nabi, amugaragariza agasuzuguro…Kuba muri iyi baruwa batagaragaza inyito y’igitutsi directrice yaba yaratutswe bikaba bigaragaza ko nta gutukana kwabayeho.
Ikindi cyateye urujijo mu nyito y’ikosa naho barangiza bagira bati ” …ahubwo ko umwangira umwana..“. Ahangaha ntabwo bigeze bahuza iby’amabwiriza yahabwaga umwarimukazi n’ibyo byo kumwangira umwana.
Bene ibi bintu bidasobanutse bikaba bitagombye kugaragara muri bene izi baruwa zo mu butegetsi ziba zimenyekanisha igihano nk’iki gikomeye.
3.Ubwiru mu idosiye igihe Meya yihereranye ikibazo, akima kopi abafatanyabikorwa mu micungire y’abarimu, harimo intara, mineduc na komisiyo y’abakozi ba Leta.
Nubwo mu uteka ryavuzwe haruguru badasaba akarere kugira uwo kamenyesha igihano cyahawe umukozi, no muri correspndance zisanzwe biba byiza ko icyemezo ufashe, amatangazo utanze, ugenera kopi abo bose bazagira aho bahurira n’icyemezo cyafashwe.
Bikaba bitumvikana ukuntu Meya atageneye kopi Guverneri w’intara usanzwe ukurikirana umunsi ku wundi ibibera mu turere, ukaba wakwibaza uzamumenyesha ko hari umwarimu wakoze ikosa rikomeye ryo gutukana agahanishwa guhagarikwa kiriya gihe cyose adahembwa.
Naho mineduc na komisiyo y’abakozi zo ni inzego ziba zifite mu nshingano imicungire y’abakozi bo mu burezi akaba ari nabo bazagezwaho ubujurire bw’umukozi bibaye ngombwa, kutabagenera kopi bikaba ari amakosa akomeye kandi ashobora kuba ahishe ikintu kitari cyiza, ibintu bitari byiza na gato mu micungire y’amadosiye y’abakozi.
Tubabwire ko Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya byinshi ku byabaye kuri iki kigo maze yoherereza ubutumwa bugufi diretrice Germaine ariko ntiyabusubiza.



Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
