Rutsiro-Akumiro: Noneho Mayor ahanishije umwarimu wakerewe akazi kubera uburwayi, igihano cyo guhagarikwa amezi 2 adahembwa, amaze gusoma nabi iteka rya Ministre w’intebe.
Nyuma y’impuruza Virunga Today yakomeje gutanga ku bibazo by’imicungire y’abarimu bo mu karere ka Gakenke, noneho ubu hatahiwe akarere ka Rutsiro, ibibazo byaho ndetse mu busesenguzi bwimbitse, bikaba bishobora kuba bifite ubukana kurusha ibyo muri Gakenke, kuko aha ngaha ho abayobozi b’ibigo nibo bica bagakiza, ibi bakabikora bamaze kurenga ku mabwiriza ahari aha inshingano zikomeye akanama ka discipline, mu ikurikirana ry’amakosa y’abakozi bo mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze.
Amakosa akomeje gukorwa n’aba ba directeurs akaba yerekana ko batazi na mba ibikubiye mu iteka rya Ministre w’intebe rishyiraho stati yihariye ku barimu bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze , iki kikaba ari ikibazo gikomeye ku ireme ry’uburezi muri aka karere no ku burenganzira bw’umukozi muri rusange.
Inkuru ije isanga iyo twagarutseho mu minsi ibiri ishize, ni iy’umwarimukazi nawe bigaragara ko yahohotewe, agahanishwa igihano kiremereye ku ikosa ryoroheje ryo gukererwa ku kazi hamaze gutangwa impamvu ziremeza ikosa zitari zo bo bemeza ko ziri mu iteka rya Ministre w’intebe.
Biracitse kuri mwarimu wagiye ukererwa incuro imwe mu mwaka w’amashuri.
Ibaruwa ifite no RUTSIRO/12/2025 yo kuwa 24/12/2025 ni yo Meya yandikiye Madame Tuyisabe Marguerite wigisha ku kigo cya GS Karugarika, amumenyesha ko ko ahagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi abiri adahembwa kubera ikosa ryo kutubahiriza amasaha yo kugera no kuva nta mpamvu ifatika yamenyekanishije.
Muri iyi baruwa Meya asobanura ko ubundi iri kosa rihanishwa kwihanangirizwa ariko ko kubera impamvu zongera uburemere bw’ikosa, ahanishijwe igihano kivuzwe haruguru, iri kosa akaba yari yaraihaniwe n’ubundi mu bihe bitandukanye byo ku mataliki ya 03/04/2024 na 26/06/2025.
Ku bijyanye n’uburyo iri kosa ryakozwe, Meya yemeza ko raporo yahawe n’ubuyobozi bw’ikigo cya Karugarika kuwa 11/12/2005 yemeza ko kuwa 20/12/2025 uyu mudame yataye akazi, ibyatumye atubahiriza amasaha yo kugera no kuva ku kazi, ibyo abikora nta mpamvu ifatika yamenyekanishije, bamubaza akisobanura agaragaza ko yabitewe n’uburwayi ndetse n’ikibazo cy’amafranga uyu mwarimukazi yari afite.
Muri make icyabayeho kuri uriya munsi ni ugukererwa kuko mu ibaruwa byumvikanye ko icyabayeho ari ukutubahiriza isaha zo kugera ku kazi, akaba yarakagezeho atinze kubera impamvu yasobanuye, hakaba hatekerezwa ndetse ko no ku bijyanye n’uburwayi, ashobora kuba yaratanze impapuro yivurijeho kuko mu ibaruwa batigeze bavuga ko uburwayi yavuze butabayeho, ikosa yakoze akaba ari nuko atigeze abimenyesha ubuyobozi.
Ikosa ryo gukererwa rero niikosa rikunze kubaho ku bakozi bose, ibitakwihanganirwa yenda nuko byagirwa akamenyero kandi ikigaragara ntabwo uyu mwarimukazi yabigize akamenyero kuko nk’uko byemezwa muri iyi baruwa, yakerwe gatatu gusa mu gihe cy’imyaka itatu, ni ukuvuga rimwe mu mwaka w’amashuri, ukundi gukererwa kwaba kwarabayeho ntakwigeze kuvugwa muri iyi baruwa.
Aho guhagarikwa amezi 2 yagombaga kugawa
Ingingo ya 62 y’iteka rya Ministre w’intebe rishyiraho stati yihariye ku bakozi bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze niho havugwamo ibihano by’amakosa bise ibyo mu rwego rwa mbere.
Muri iyi ngingo bemeza ko ibi bihano bitangwa ku makosa yo mu rwego rw’akazi yoroheje kandi ko uhereye ku gihano cyoroheje ujya ku kiremereye kiremereye, ibyo bihano ari : Kwihangirizwa no kugawa. Bivuze ko uwakoze iri kosa bwa mbere ahanishwa kwihanangirizwa yakongera kurigwamo,agahanishwa igihano cyo kugawa.
Icyokora ingingo ya 69 y’iteka ryavuzwe haruguru ivuga ku kugena uburemere bw’ikosa ryo mu rwego rw’akazi, bemeza ko uburemere bw’ikosa ryo mu rwego rw’akazi bugenwa hitawe ku buryo ryakozwemo n’ingaruka ryateje, kuri iki kibazo cya mwarimukazi Margarita hakaba hibazwa niba uku gusiba hari ingaruka zikomeye ryateje ku buryo bahitamo kumuhagarika ariya mezi 2 bagasigara barwana no gushakira abana undi mwarimu, aho kumugaya bamusaba kwikosora.
Isubirakosa ribayeho mu gihe cy’umwaka umwe w’amashuri niryo ryongera uburemere bw’ikosa ryo mu rwego rw’akazi
Ibi ni ibyanditse noir sur blanc wa mugani w’abafransa mu ngingo ya 71 y’iteka rya Ministre w’Intebe, abateguye iri tegeko akaba aribo bazi impamvu babiteganije gutyo.
Nta buremere bw’ikosa bugomba kubaho kuri uyu mwarimukazi rero kuko nk’uko bivugwa muri iyi baruwa, yahaniwe iri kosa mu buryo bukurikira:
1. kuwa 04/03/2024: Umwaka w’amashuri 2023-2024
2. Kuwa 06/2025: Umwaka w’amashuri : 2024-2025
3. Kuwa 20/10/2025: Umwaka w’amashuri : 2025-2026.
Biragaragara ko nta isubirakosa ryigeze ribaho mu mwaka umwe w’amashuri, ababikoze rero bakaba baribeshye cyangwa batazi n’ibikubiye mu iteka rya ministre w’intebe.
Ikindi kindi kintu kitumvikanye mu ibaruwa yandikiwe mwarimukazi Tuyisabe Margarita naho asabwa ko muri iki gihe ahawe ari icyo kwitekerezaho kugira ngo ashobore kunoza imikoranire hagati ye na bagenzi be nk’aho hari agatotsi kaba karagagaye muri iyi mikoranire, gukoresha imvugo nk’iyi ishyira imbere amarangamutima mu micungire y’abakozi akaba atari ikintu cyiza na gato.
Virunga Today ishingiye k’ukuntu iki kibazo cyo guhonyora iteka rya Ministre w’intebe gikomeje kwigaragaza mu turere , irasanga ministere y’uburezi yari ikwiye kureba icyakorwa mu maguru mashya, hagahugurwa abo bose bagira aho bahurira n’ishyirwa mu bikorwa by’iri teka ariko cyane cyane abayobozi b’ibigo n’abarimu bagashyira imbere inyungu z’uburere bw’abana aho gushaka guhangana no gushyira imbere munyumvishirize.
Tubabwire ko kuri iki kibazo cya mwarimukazi Marigarita, umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kuvugana n’muyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Rugarika bwana Vincent, amubaza uko byagenze ngo batange igihano kitisunze iteka rya Ministre w’Intebe, undi amubusubiza ko inshingano zabo muri iki kibazo zirangirira mu guha raporo Umuyobozi w’akarere y’ukuntu ibintu byagenze, ko ku bw’ibyo iby’iki kibazo yazabyibariza Meya Dativa.
Umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo, nk’uko yari abigiriwemo inama na Directeur Vincent kwegera Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ,Madame Kayitesi Dativa, maze mu butumwa bugufi yamwoherereje amugaragariza ko abona hari aho ubuyobozi bw’akarere bushobora kuba bwaribeshye igiha bwafatiraga icyemezo uyu mwarimukazi, ariko iyi nkuru yarangije nta gisubizo kirabona cya Meya




Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
