Musanze: Impungenge ku mbuga zakira ubukwe zikomeje gutunganywa mu mujyi rwagati wa Musanze hafi y’amahoteli n’inzu z’amacumbi
Muri iyi minsi mu mujyi wa Musanze hagaragaye ahantu hanyuranye harimo gutunganywa imbuga ziterwamo amahema, zikakira ibirori binyuranye birimo iby’ubukwe bwo gushyingirwa.
Iyi ni business yari isanzwe ikorwa n’abafite ibikorwa by’amahoteli n’ibigo by’amashuri bifite ahantu hanini kandi hitaruye ku buryo urusaku ruva aha habereye ibirori rutabangamira abaturage.
Kubera agatubutse iyi business yinjiza ( ibiciro biri hagati y’ibihumbi 500 na 800 ku bukwe, decoration ari iyawe) hari ba Rwiyemezamirimo bahisemo gushora muri iyi business, ariko kuri ubu bisa naho byatangiye kuzana akajagari kuko izi mbuga zatangiye no gutunganywa mu bice byagenewe amahoteli bisaba umutuzo uhagije kandi wihariye.
Inyigisho za Pasteur n’imbyino za Masamba mu majwi yo hejuru byatunguye umushyitsi wavuye i Kigali.
Ni ku mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri muri week end yo mu mpera z’umwaka, umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe atuye mu gace ka Yaounde yasuwe n’incuti ye, ahitamo kuyijyana mu kabare hafi n’umuhanda Musanze-Rubavu, ngo basangire agacupa muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.
Ibintu ni byiza, kuko abantu ni urujya n’uruza, barimo kwitabwaho n’abakobwa beza basanzwe bakora muri aka kabare, ndetse barimo no kwirebera umupira kuri flat nini cyane iri muri aka kabare.
Ku buryo ariko butunguranye, humvikanye ijwi ry’umubwirizabutumwa mu ndanguraramajwi, iri jwi rirogoye abariho bose kandi birumvikana ko Pasteur arimo atanga inyigisho zijyanye n’abashakanye ku bantu bari mu materaniro.
Mu kanya ariko gato Pasteur ahise asoza, maze yakirwa n’indirimo zisanzwe zizwi ko ari iza Masamba, zifuriza urugo rwiza abageni.
Hagati aba barimo basangira bahisemo mu biganiro byabo, kugaruka ku bimaze kuba: Urusaku rumena amatwi mu masaha y’umugoroba, rurogoye ibyishimo,ibiganiro ibinezero by’abari bibereye mu gisa n’ibirori bisoza umwaka.
Umushyitsi abajije mugenzi we niba bikibaho muri uru Rwanda, ko abantu bikora n’indangurura majwi bafunguye bagaheza, mu birori ibyo ari byose, maze bagatinyuka bagasakuza bene kariya kageni mu gihe hari abakeneye kuruhuka.
Uyu mushyitsi yongeyeho ko ibi bintu muri Kigali byabaye umugani ko bitashoboka ko bibaho , ko uwabitinyuka wese police ikaba yahita imutwara amaguru adakora hasi.
Mu gusobanurira iyi ncuti, umunyamakuru wa Virunga Today yayibwiye ko abo yumva, abo yakurikiranye ku ngufu ari abateraniye ku mbuga iri hafi aho, nko muri metero 300, ahasanzwe hategurirwa ubukwe ndetse hari na maison de passage, (amacumbi yihariye ku bageni), ko ibidasanzwe uwo munsi ari uko ubukwe bwabaye mu gihe cy’umugoroba, ko naho ibi ari ibintu bisanzwe abaturage bamenyereye, bakaba batanazi ko hari itegeko ribibuza.
Yongeyeho ko igitangaje ari uko iyi mbuga yubatse hafi y’abantu biyubashye barimo umuyobozi w’akarere, abaherwe ba mbere mu mujyi wa Musanze, abakozi ba Leta ndetse n’amazu ya macumbi yakira abashyitsi bagana umujyi wa Musanze, batakagombye kwihanganira uru rusaku.
Ku kibazo cyincuti ye cyo kumenya niba nta kuntu aya mahema nayo yashyirwamo bya bikoresho, sound proof, nk’uko itegeko ribisaba ku bantu bari mu bikorwa bitera urusaku, yashubije ko ibyo byagorana ku mahema aba agomba kwimurwa no guterwa bundi bushya buri gihe,.
N aho ku kibazo cyo kuba bagabanya volume, uyu yashubije ko benshi mu bakorera aha ibirori bashobora kuba baba batazi ko ibyo bakora bibujijwe n’itegeko byingeye akaba nta n’urwego na rumwe rwigera rubabuza kwishora muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Imbuga mu kizungu, rwagati mu mahoteli no hafi yo kwa Musenyeri Visenti Harolimana
Nibyo, imirimo yo gutunganya iyi mbuga igitangira, bamwe mu batuye umujyi wa Musanze baketse ko iri mu rwego rwo gutunganya ubusitani bugezweho bwo kurimbisha iki gice gisanzwe gituwe n’abifite, igice cy’amahoteli n’inzu z’ubutegetsi, abandi bo bakeka ko ari ibikorwa bya RAB byo gutubura imbuto muri ubu butaka bwari busanzwe bukorerwamo ubuhinzi bw’imyaka inyuranye.
Nyamara uko iminsi yagiye yicuma, aha hantu hagaterwa ubwatsi bubereye ijisho, utuyira twiza dushashemo amapave tugatunganywa , ariko cyane cyane aho aha hatangiriye gutunganywa parking, byagaragariye buri wese ko uyu mushinga ari uwo gutunganya imbuga yakira ubukwe.
Ibi ninabyo byatumye bamwe batangira kwibaza ukuntu bizashobokera ba nyiri iyi mbuga kwakira ibirori byiganjemo ubukwe biba birimo kenshi indangururamajwi, hagati y’inyubako zicumbikiye amahoteli nka Homme Inn, Restaurent iganwa n’abifite bita iy’abashinwa ndetse no hafi ya Eveche ahari icumbi rya Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.
Ku bijyanye n’iki gikorwa gishobora kubangamira services zitangwa n’aya mahoteli, abakurikiranira hafi ibibera mu mujyi wa Musanze bo babwiye Virunga Today ko hakwiye kurebwa icyo master plan ya Musanze yateganyirije kariya gace, basanga n’ibikorwa by’imidugaduro byemewe, bagasaba abatunganya ziriya mbuga kubahiriza ibisabwa mbere yuko bahabwa uruhushya rwo gukorera muri kariya gace.
Tubabwire ko uretse iyi mbuga irimo gutunganywa ahitwa mu Kizingu, izindi mbuga muri kariya gace ziherereye kuri Hotel Turusa kwa Mushakamba, aho bita kwa Sahane, zose zikaba ziherereye mu duce dutuwe cyane two mu murenge wa Muhoza mu mujyi wa Musanze.
Tubabwire kandi ko amabwiriza ya ministre w’ibidukikije akumira urusaku rubangamira abaturage, avuga ko igipimo ntarengwa cy’urusaku ahatuwe nka hariya harimo gutunganywa iriya mbuga, kitagomba kurenga 55 decibers, ni ukuvuga urusaku ruringaniye, ruri hagati y’urusaku ruciriritse n’urwo umuntu yumva neza,rukagereranywa n’urusaku rwo mu biro bisanzwe cyangwa urwa firigo ikora mu rugo.


https://www.ameli.fr
https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/07/Amabwiriza-ya-Minisitiri-akumira-urusaku.-Final-Ministerial-regulations-preventing-noise-pollution.pdf
Ba Rwiyemezamirimo batunganya imbuga bakwiye kubahiriza ibivugwa muri aya mabwiriza ya ministre w’ibidukikije.
Inkuru bifitanye isano
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
