Politike

Inteko y’abaturage i Jomba-Nyabihu: Ese Ministre Dominique yatanze urugero ruhe ?

Mu ntangiriro z’iki cyumweru mu karere ka Nyabihu havuzwe uruzinduko rwa Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Habimana Dominique, usanzwe ari n’imboni y’aka karere.

Mu nkuru yahitishijwe kuri Radiyo y’igihugu, ndetse na GPT ikaza kubigaragaza, muri uru rugendo, byavuzwe ko ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Ministre yitabiriye inteko y’abaturage yabereye mu murenge wa Jomba, ahari hahuriye abaturage bo mu mirenge ya Jomba, Mulinga, Rambura na Rurembo.

Nk’ uko bigarukwaho muri izo nkuru, ngo mu butumwa yageneye abitabiriye iyi nteko, Ministre Domique yabwiye abaturage ko guhabwa Serivisi nziza ari uburenganzira bwabo ,ko ku bw’ibyo bagomba guharanira guhabwa serivisi zinoze.

Ministre ngo yaboneyeho gusaba abaturage gutanga amakuru ku gihe kuri aho hose hagaragaye ibitagenda neza mu mutangire ya service kuko ngo bifasha gukosora ibitagenda neza.

Ministre ngo yongeye kandi gushimangira ko Ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage ari ngombwa mu guteza imbere iterambere ry’Akarere.

Ministre yateye ikirenge mu cy’inzego z’ibanze, abaturage basabwa kumutegereza amasaha n’amasaha, bibatera umunaniro n’inzara, bidindiza na gahunda zabo z’umunsi.

Nyuma y’uru rugendo rwa Ministre w’ubutegetsi mu karere ka Nyabihu, none kuwa 15/01/2026, abanyamakuru Robert na Media bo kuri Radio Musanze, bari mu kiganiro Umuti ukwiye, bahisemo kuvuga ku nama zitumizwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abaturage bakabwirwa kuza isaha runaka zitangiriraho ariko bikarangira abaturage bategereje amasaha n’amasaha ngo izo nama ishobore gutangira.

Nta guca iruhande, aba banyamakuru bakaba bahise bafatira urugero ku nama tuvuze haruguru , inama y’inteko y’abaturage yari yi tabiriwe na Ministre Dominique, akaba ari nawe wayiyoboye, hari kandi n’ubuyobozi bw’intara y’i Burengerazuba ndetse n’abw’ akarere ka Nyabihu.

Bifashishije amajwi ya bamwe mu bari bitabiriye iyi nama, bagaragarije abakurikira iyi radiyo uburemere bw’iki kibazo.

Umwe muri bo ni umudame wagize: “ Twe twavuye iriya za Gisizi, kuva iwacu kugera hano bidutwara amasaha 2, nahisemo kuza kare ngo ntacikwa n’umwanya mwiza, mpagera saa tatu , twizera ko inama itangira saa tanu nk’uko bari babitubwiye mu butumwa twahawe b’abamotsi ariko dore inama itangiye saa cyenda, twarambiwe, twicwa n’inzara, nta nubwo twabonye uburyo bwo kujya gushaka ibyo turarira, mudukorere ubuvugizi mwe b’abanyamakuru, abayobozi bacu baje bubahiriza igihe kuko natwe tugendera ku gihe, abayobozi bacu turabubaha”.

Undi muturage we yumvikanye agaragaza ingaruka iri kererwa ryabagizeho.

Yagize ati: ingaruka nuko nk’umuntu wari wapanze ngo araba yageze mu rugo ibi ntibigishobotse,ibyo yari bwiteho ntabwo akibikoze, abenshi batari bafite ibibazo bagiye banyomboroka bakigendera kubera ko barambiwe, umuntu bari bamubwiye ngo ni saa saba bigera saa cyenda, urumva ko amasaha yabaye maremare rwose!

Uyu yaboneyeho kugira icyo asaba ubuyobozi: Yagize ati:” Icyo dusaba ubuyobozi nuko niba umuyobozi yatanze gahunda yajya ayibahiriza, atayubahiriza abaturage bagatanga amakuru ku rwego rumukuriye kugira ngo nawe abiryozwe.

Abakurikiye iki kiganiro nabo bagaye iyi mikorere ariko nabo bagaragaza ko uyu muco wamaze kokama inzego z’ibanze nyinshi, abaturage bakaba babwirwa kwitabira inama z’inteko saa cyenda, bikagera no mu ma saa kumi n’imwe nta muyobozi urahagera kenshi hakavugwa akazi kenshi nk’impamvu zo gukererwa nkaho nta gahunda z’umunsi izi ntiti ziba zakoze.

Virunga Today ni umuhamya w’iyi service mbi ikomeje guhabwa abaturage baba bitabiriye inama zinyuranye, mu nkuru zayo ikaba yarakomeje kwamaganira kure iyi mikorere igaragaza agasuzuguro gakorerwa aba baturage nk’aho bo ari imburamukoro zidakeneye kwita ku bikorwa biteza imbere imiryango yabo.

Virunga Today irashima bikomeye ubutumwa bwatanzwe na Ministre Dominique, ubutumwa buhamagarira abaturage kwanga service mbi bahabwa no gutanga amakuru kuri iyi mikorere, ariko irasanga Ministre yaraguye mu mutego wo kugaragara mu kindi gikorwa cyatangiwemo service mbi: ikerezwa ry’inama yari buyoborwe na ministre ubwe,kugeza naho abaturage mu itangazamakuru binubira bikomeye ibyabaye uwo munsi.

Virunga Today ibona ko ibi bishobora kuba byaratumye hashidikanywa no ku butumwa bwatanzwe na Ministre, ubutumwa ubwabwo buhamagarira abaturage kwanga service mbi bahabwa, bikaba biboneka ko ubu butumwa  bushobora kuba butarakiriwe neza  dore ko bivugwa ko hari n’umubare munini w’abatashye badateze amatwi umushyitsi wavuye i Kigali kubera gukererwa gukabije.

Tubabwire ko Mu nama Nkuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye mu mpera z’umwaka wa 2025, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kibazo cya serivisi mbi, asaba Abanyarwanda bose kutayihanganira no kuyigaragaza aho ibonetse. Yavuze ko nta muntu ukwiye guhabwa serivisi mbi ngo aceceke, ahubwo agomba kubivuga kugira ngo uwabikoze akosorwe, ibyabereye Jomba, bikaba nta gushidikanya ko biri mu gatebo kamwe n’ibyo Umukuru w’iguhugu yakomojeho.

 

Ministre yaguye mu mutego w’abayobozi mu karere, hagaragara inenge ikomeye mu nama yayoboye ,nyamara nta ruhare yagize mu itegurwa ryayo.

 

Inkuru bifitanye isano:

Amajyaruguru: Bisa naho abaturage bamaze kumenyeyera umuco w’abayobozi  wo kubanika

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *