Politike

Musanze-Rwinzovu: Amayobera ku bihumbi by’abaturage byemeza ko byaje kwirebera Bikiramariya wigaragaje mu mafoto ku biti bibiri, umunyamakuru wa Virunga Today yahagera akabura icyabaye

Muri iki gitondo, umwe mubahurira ku rubuga rwa Watsapp  MIA n’umunyamakuru wa Virunga Today,  yamubajije niba atamenye ko Bikiramariya yigaragaje ahitwa mu Rwinzovu ni mu kagari ka Mudakama, umurenge wa Gataraga ho mu karere ka Musanze. Yagize ati:” Waramutse ?, ese wamenye ko Bikiramariya yagaragaye mu giti aho bita mu Rwinzovu?”

Undi mu kumusubiza yabaye nk’ushyenga amuseka agira ati:” Ni akumiro, Bikiramariya se ibyo kurirra  ibiti yaba yarabyigiye he?“. Undi  mukumusubiza yifashishije amafoto y’ibiti bibiri bivugwa ko ariyo ariho amashusho ya Bikiramariya , aya mafoto akaba ngo  n’abavandimwe bahibereye ko kandi ko nk’uko bigaragara kuri ayo mafoto  yohererejwe, nta kabuza ayo mashusho ari kuri ibi biti ari aya  Bikiramariya.

Umunyamakuru byagoye kwemera ibigaragara ko mafoto yongeye amuhakanira muri aya magambo:”Nta Bikiramariya  wakwimanika mu giti afite ingoro hirya no hino twamwubakiye! Genda hoshi! Reka mbaze wa mucuti wawe Nditonze!

Uyu munyamakuru nk’uko yari abisezeranije mugenzi we, yahisemo guhamagara uriya Nditonze, usanzwe atuye hafi y’ishuri rya Gs Rwinzovu, nawe amuhamiriza iby’iryo bonekerwa yongeraho ko ryatangiye ku munsi ubanziriza uwo bariho kandi ko hari nabarayeyo ijoro ryose.

Mu kanya gato kandi kuri rwa rubuga hahise hanyuzwa ka video kagaragazaga ibirimo kubera Rwinzovu, icyatumye umunyamakuru afata icyemezo cyo guhita yerekeza Rwinzovu.

Inkuru y’ibonekerwa rya Rwinzovu mu ijwi ry’umuturage wa Rwinzovu

Umunyamakuru wa Virunga Today byoroheye kugera Rwinzovu kubera moto zari urujya n’uruza z’aberekezaga ahavugwa amabonekerwa, yasanze koko ibihumbi by’abaturage( ugereranije ibihumbi bitanu) biteraniye mu kibuga cy’umupira w’amaguru , ku  kigo cy’amashuri ya Gs Rwinzovu ( hafi no ku ivuko rya Ministre w’intebe Justin Nsengiyumva) , inzego z’umutekazo zarikanuye ngo hatagira abagirira ibibazo binyuranye cyangwa bakangiza imyaka iri mu mirima, bivuze ko nta muturage washoboraga kugera kuri bya biti  bivugwa ko biriho amashusho  ya Bikiramariya wigaragarije abana babiri b’abanyeshuri bo kuri iki kigo cy’amashuri.

Birumvikana nk’umunyamakuru, umunyamakuru wa Virunga Today  yashatse kumenya birambuye ku birimo kubera Rwinnzovu maze yegera umuturage usanzwe atuye muri aka gace, abimubwira  muri aya magambo.

Mbese muri make abana bari bari mu mikino, ejo hashize, nuko babona ibicu, ni abana babiri umuhungu n’umukobwa,aribo bariya bahagaze hariya, ubwo babona ibintu bimeze nka Bikiramariya, bagenda babwira mwarimu bati twabonye Bikiramariya , baraza bazana mwarimu barahamwereka  kuri kiriya giti cya poto n’ikindi kiri hirya“.

Umunyamakuru yashatse kumenya uko we yabonye ibibera aho, niba yemera ko aba bana babonekerwa, abimubwira muri aya magambo:
” Uko njye nabibonye, nabonye Bikiramariya ari hamwe na Yozefu,  mbona Yezu  ari hamwe n’intumwa ze ndeste n’abashumba.”

Nta kidasanzwe ku giti cy’ipoto gitangiye gusaza gifite amasubyo n’ibara ry’umukara rigaragaza gusaza ku igiti ndetse n’igiti gisanzwe cy’inturusu cyakuweho amashami hagasigara inkovu

Kubera bitari byoroshye kugera kuri bya biti byombi  nyuma yaho abashinzwe umutekano batangiye gukumira abashakaga kuhegera, umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo kwegera aba bashinzwe umutekano, maze abasaba kumwohereza kugira ngo nk’umunyamakuru ashobora kwibonera ibi biti bityo azabone ibyo atangariza abanyarwanda.

Ibi yarabyemerewe maze ashobora kwegera neza neza igiti kibanza cy’ipoto bigaragara ko hashiize igihe kinini gishinzwe ariko akaba magingo aya nta nsinga zirashyirwaho. Aha niho yasanze n’abandi banyamakuru bari hamwe n’abo mu nzego z’umutekano bafotora kandi basesengura iby’iki giti.
Aha niho umwe mu bashinzwe umutekano yagaragarije abari aho ko nk’uko babyibonera nta kidasanzwe kuri iki giti, uretse amasubyo agaragaraho,hafi yayo hakaba amabara y’umukara (tache) asanzwe aboneka ku biti byashishuwe bitangiye gusaza.

Ageze ku kindi giti cy’inturusu, uyu  yagaragaje ko naho ntakidasanzwe uretse amashami yagiye akurwa kuri iki giti agasigaho inkovu, inkovu zaje zisanga andi mabara aranga igihimba cy’igiti cy’inturusu kigikura.

Madame wa motari nawe yemeje ko yiboneye umubyeyi Bikiramariya ari hamwe na Yezu n’intumwa ze
Umunyamakuru wa Virunga Today wari umaze guheba ibimenyetso bya Bikiramariya wigaragaza mu Rwinzovu, yahisemo guhindukira i Musanze maze ahitamo gutega moto imusubiza Byangabo aho yagombaga gufatira taxis imusubiza Musanze.

Mu nzira, motari n’umugenzi bagarutse ku nkuru ya Bikiramariya wo mu Rwinzovei maze motari abwira umunyamakuru uko byamugendekeye mu gitondo ubwo yiteguraga kujya ku kazi bikaba ngombwa ko aza kureba ibyaberaga mu Rwinzovu.

Yagize ati:” Ubwo niteguraga kujya mu kazi, madame yaje yihuta ambwira anyinginga ko nareka gahunda zose nari mfite nkamufasha kugera  aharimo kubera amabonekerwa mu Rwinzovu-Gataraga,avuga ko amakuru yizewe afite, yemeza ko hari abana babiri barimo kubonekerwa. Nahisemo kwemera ibyo yansabye kuko nanjye nagize amatsiko menshi duhita dufata inzira ya Rwinzovu”.

Motari yakomeje abwira umunyamakuru ko ubwo bageraga  bombi Rwinzovu nta abashinzwe umutekano bari bakahageze, bakaba barashoboye kwegera ibiti byombi, ntihagire ikintu na kintu na kimwe kidasanzwe yasanze kuri ibi biti, ariko igitangaje ari uko umudame bari kumwe yemeje ko ari Bikiramariya wari kuri ibi biti.

Yagize ati:” Njye na madane twahise duhindukira ariko natangajwe nuko yambwiye ko avuyeyo yiboneye gihamya ko Bikiramariya yigaragaje Rwinzovu, ngo ahereye ku mashusho, njye musubiza ko nta kintu kidasanzwe mbonye kuri biriya biti !”.

Motari yarangije yongera guhakana ibya Bikiramariya uri ku biti bya Rwinzovu, ariko yibaza ahari niba koko ukwemera gukeasanganywe mu bijyanye n’iyobokamana ariko kwaba kwatumye atabona ibimenyetso byo mu ijuru.

Hari ibikwiye kwibazwaho

Ibyabereye Rwinzovu ntibisanzwe aho abantu ibihumbi n’ibihumbi (hafi ibihumbi 5) bahurura kubera ibintu bidasobanutse cyangwa bidafatika.

Kubera ibyo hakaba hakwiye kwibazwa.

1. Byagenze bite ngo abarimu ba Rwinzovu, nyuma yo guhuruzwa n’aba bana, nabo bemere ibyavuzwe n’aba bana ko ibimeyetso biri ku giti ari gihamya y’iryo bonekerwa kandi nta kidasanzwe cyagaragaye kuri ibi biti, aba barimu bikaba bishoboka ko aribo bakwije izi nkuru bwa mbere.

2. Iyi nkuru y’ibonekerwa yaje ite gukwira muri iriya mirenge yose nta bimenyetso bifatika abayikwije bagaragarijwe kandi bagakomeza no kubitsimbararaho kandi babona ko nta shingiro bifite.

3. Biravugwa ko Padiri Mukuru wa Paruwase Gatolika ya Busogo yigereye ahaberaga ibi, Ese uyu padiri  yarabonye iki kidasanzwe umunyamakuru n’inzego z’umutekano zitabonye  cyatumye adaha  abari aho ,biganjemo abakristu,  amabwiriza yo kuhava amaze kubereka ko  nta mabonekerwa abera aho  Rwinzovu.

Ubuyobozi bwa Virunga Today buracyakurikirana ngo bumenye niba nta bindi iri hururu ryaba rihishe kuko ari ubwa mbere bene ibi bintu bibaye mu guhugu cyacu nyuma y’amabonekerwa ya Kibeho nayo yagiye agaragaramo abatekamutwe, uwibukwa cyane akaba ari uwitwaga Segatashya.

Ibihumbi by’abaturage byahururiye kureba Umubyeyi Bikiramariya waba yigaragaje mu mashusho ku biti byo ku kigo cy’amashuri ya Rwinzovu

 

Nta kidasanzwe kuri ibi biti umunyamakuru wa Virunga Today yabonye kigaragaza Bikiramariya na Yezu bo mu Rwinzove

 

Umwanditsi Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *