Politike

Amajyaruguru: RDB yagaragaje impungenge ku kwiyongera kwa ba rushimusi muri Pariki y’Ibirunga, muri Virunga Today hatekerezwa ku buzima bushaririye abakuwe ku nkengero za pariki babayemo

Ni impungenge za RDB zagaragaye mu nkuru y’umunyamakuru Ntabareshya Jean de Dieu w’ikinyamakuru Igihe yo kuwa 18/01/2026.
Nk’uko byemezwa n’uyu munyamakuru, ngo izi mpungenge zaba zishingiye ku kuba hakomeje kugaragara ubwiyongere bukabije bw’imitego y’inyamaswa muri iyi Parki iherereye mu ishyamba ry’inzitane ryo ku birunga.

Uyu munyamakuru akaba yarakomeje avuga ko ubuyobozi bwa RDB bwashimangiye ko bikwiye gukangura abaturage nabo bakajya batanga amakuru ya ba rushimusi kuko babangamiye iterambere ry’igihugu.

Imibare iteye ubwoba y’imitego, imibare ikomeje gushobera abayobozi.

Ibi ni ibyemezwa na RDB nk’uko bigaragara muri iyi nkuru ya Ntabareshya.

Ngo imibare ya vuba aha ya RDB yerekana ko hagati y’umwaka wa 2023 na 2025 ibikorwa bya ba rushimusi byazamutse cyane ugereranije n’imyaka yabanje.

Koko rero ngo mu mwaka wa 2023 hafashwe imitego 2.200, mu 2024 hategurwa isaga 2.300 na ho kugeza mu Ukwakira 2025 hari hamaze kuboneka 2.336, ni mu gihe ngo mu mwaka wa 2019 hari hateguwe gusa igera kuri 446.

Avuga kuri iki kibazo cy’ubushimusi muri pariki y’ibirunga, umuyobozi muri RDB ushinzwe kubungabunga Pariki z’URwanda,Bwana Ngoga Telesphore, ngo yavuze ko biteye impungenge, kuba abantu bafashwa na pariki aribo bafata iya mbere mu bikorwa biyangiza, yongeraho ko urebye igipimo cy’ubushimusi mu mezi 10 kiri hejuru y’icyagaragaye mu mwaka wabanje.”

Ngo Telesphore kandi yemeje ko kugeza ubu nta mpamvu RDB iramenya zaba zaratumye haba ubwiyongere bukabije bw’ibi bikorwa bya ba rushimusi aboneraho kugira icyo asaba abaturiye iyi parki.

Ngo yagize ati: “Mu gihe hagishakishwa impamvu bigenda bitumbagira, icyo dusaba ni uko abo bazi ibyiza bya Pariki baba n’ijwi ry’igihugu, rya Leta mu gukangurira abantu kubaha pariki no kuyibungabunga.”

Nk’uko iyi nkuru irangiza ibyemeza, ngo urujijo rukomeje kuba rwose ku mpamvu z’ubwiyongere bw’iyi mitego kuko ngo n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ikora kuri iyi Pariki, bavuga ko batazi icyatumye umubare w’abahigi n’abashimusi wiyongera.

Nta cyahindutse, abaturage bacu baracyatunzwe n’amaramu yo guceba, gusabiriza no kwiba, hari nabatangiye ibikorwa byo kwangiza pariki bashaka inyama z’umuhigo.

Umunyamakuru wa Virunga Today wakomeje gukurikiranira hafi ibijyanye n’ubuzima bw’abimuwe mu nkengero za Parki y’ibirunga, mu nkuru zinyuranye aheruka gukora kuri iki kibazo, akaba yaragarutse ku buzima bushaririye aba baturage barimo ( reba inkuru hasi), yasamiye hejuru iyi nkuru yo ku kinyamakuru Igihe, ahita ayihuza n’ibyavuzwe mu nkuru ye yakoze mu mpera z’umwaka wa 2024 ivuga ku mibereho y’aba bimuwe mu nkengero za pariki bo mu mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze mu karere ka Musanze.

Ibi ninabyo byatumye ahitamo kongera gushaka amakuru yimbitse ku buzima aba baturage barimo none, nyuma y’umwaka umwe akoranye nabo ikiganiro.

Rugikubita yahamagaye uwitwa Nambajimana Evode, umufashamyumvire w’abimuwe muri pariki batuye mu mudugudu wa Nyabageni, akagari ka Kabazungu,umurenge wa Musanze maze ku kibazo cyo kumenya niba nta gishya cyabayeho mu mibereho yabo nyuma yaho aviriye kubasura amusubiza muri aya magambo:
“Nta kintu kirahinduka kuri ubu buzima bwacu, ariko nkurikije uko byari bimeze biza buhoro atari uko nyine tubyifuza, hari inzitizi kandi izo nzitizi zitariho hari icyo twakagombye gukora”

Umunyamakuru wa Virunga Today yamushubije ko izo nzitizi yazigarutseho mu nkuru yahise ko icyo yifuza kumenya ari ibijyanye n’imfashanyo RDB igenera abaturiye pariki, niba kuri miliyari hafi 7 RDB yageneye abaturiye pariki umwaka ushize wa 2025, nta n’urupfusha bahawe.

Mu kumusubiza yagize ati:
Ntayo nta n’igiceri cya 5, ni ukuvuga ngo iyi pariki ifitiye akamaro abagaride n’abagide kandi mu bantu bacu nta muntu bahayemo akazi, nta numwe urimo kandi uzi ko aribo bakoreshaga ishyamba cyane, urumva ko nayo mafranga, kubera ko tuba tutabizi, ntayo atugeraho!”

Ku kibazo cyo kumenya niba ntacyo inzego z’ibanze zibafasha ngo nabo baba bamenya amakuru ku bisabwa ngo babe babona kuri izo nkunga, uyu mugabo yashubije ko nta kintu gikorwa muri urwo rwego, ko igikorwa n’aba bayobozi ari ukubakangurira ibikorwa bisanzwe byo kwiteza imbere, ibyo gusa, ko ibyo kubabwira ko hari ayo mafranga ya RDB bashobora kubyaza umusaruro, ntabyo bababwira.

Ku kibazo cya nyuma cyo kumenya niba haba hari icyo yamenya ku bwiyongere bwa ba rushimusi mu ishyamba ry’ibirunga, uyu yashubije ko akizi kandi ko hari n’abakuwe mu nkengero za pariki batangiye kugaragara muri bikorwa, ibintu yahuje n’ubu buzima bubi barimo.

Yagize ati:” nibyo koko muri iyi minsi hagaragaye ubwiyongere bwa ba rushimusi hakaba hari n’abo mu gihugu cy’abaturanyi bashobora kuba bishora muri ibi bikorwa ariko nko ku bijyanye n’aba bene wacu, bigaragara ko bakomeje kwishora muri ibi bikorwa dore nk’ubu nta gihe kirashyira, hari abafatiwe mu ishyamba, bica imbogo, bafatwa n’abagarde ubu bafungiwe aho iwanyu, nta gushidikanya, bishora muri ibi bikorwa kubera kutagira andi mahitamo, tubayeho mu buzima butugoye“.

Arangije ikiganiro na Nambajimaba, umunyamakuru yahisemo guhiita avugisha ku murongo wa telephone mugenzi we wo mu murenge wa Nyange, madame Nyirabahutu Cecile  umufashamyumvire ku bimuwe ku nkengero za parki bo mu mudugudu wa Kansolo,akagari ka Kabeza, umurenge wa Nyange, maze uyu munyamakuru  adaciye iruhande ahita amubaza niba Koko imitego mu ishyamba yariyongereye nk’uko byavuzwe mu nkuru y’ikinyamakuru Igihe, maze uyu ahita anamugezaho impungenge ku kuba bishoboka ko bagenzi be mu mudugudu baba  bafite uruhare muri ibi bikorwa.

Uyu mudame usanzwe aziranye bihagije n’umunyamakuru wa Virunga Today mukumusubiza yabaye nk’umwihanangiriza amuubwira ko imvugo nk’iyo ishobora kumukoraho ko naho ubundi nta gihe kirashyira umuturage wabo aguye mu gikorwa cy’ubushimusi muri iri shyamba.Yagize ati”
ariko ubwo ntugiye kunkoraho, ahubwo hari n’umuntu wacu uherutse kubigwamo mwa, yapfiriye mu ishyamba ndani n’akarere karabizi, yapfiriyemo ndetse yaboreyemo, yaguye ku mbogo, imbogo yapfiriyemo nawe bayimutsindaho arimo kuyibaga, nawe bayimutsinzeho yagiye kuziceba.”

Ku kibazo cyo kumenya niba nanone nk’uko byagenze umwaka ushize nta nkunga we na bagenzi babonye ya RDB cyane ko noneho abaturiye pariki y’ibirunga bahawe inkunga ya miliyari 6.8, uyu mukecuru yabaye nkusubiza ibiterekeranye abwira umunyamakuru ko uretse n’uyu uherutse kugwa mu bikorwa by’ubushimusi, hari n’abandi baturage bakomeje gufatwa bagafungwa kubera kujya guceba muri murima ya RAB.

Umunyamakuru yashubije uyu mutegarugori ko yareka izo nkuru z’ibikorwa binyuranije n’itegeko byabakuwe mu nkengero za pariki ahubwo akamubwira aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye ubwo aheruka kubasura harimo kwegera inzego z’ibanze zabafasha kwibumbira hamwe bagatangiza ibikorwa byazatuma bahabwa inkunga ya RDB.

Uyu yahise asubiza mu mvugo ikarishye, abwira umunyamakuru ko nta bubasha afite bwo kumuha inshingano nk’izo zo gukurukirana ibibazo by’aba baturage kubera atari ministre, ko ibibazo yari afite ku giti cye byabonewe umuti.

Uyu munyamakuru utaracitse intege yongeye kubaza Nyirabahutu niba ibibazo by’imibereho mibi babayemo  babishyikiriza umukozi ushinzwe imibereho myiza ku murenge maze uyu yongera gukoresha imvugo yivumbura asubiza muri aya magambo: “Nawe uhageze izo nzego zirahari, zakwakira, zikakwereka izo raporo, raporo birirwa bahimbahimba ariko ibyo kuturengera ntabyo.”

Asoza iki kiganiro na Nyirababutu, umunyamakuru yamusezeranije ko agiye gukomeza ubuvugizi kuri iki kibazo kandi ko nibimushobokera azagaruka ari hamwe n’itsinda rigari ry’abanyamakuru, bityo ibibazo byabo bikarushaho kumvikana, undi amusubiza ko byaba ari ibintu byiza kandi ko hari n’abandi bagenzi be bazi neza imvo n’imvano y’ibibazo bikomeje kubugariza yazatumira igihe bazaba baje kubasura.

Miliyari 6 na miliyoni 800, byarashobokaga ko hafatwamo miliyoni 200 hakitabwa ku mibereho myiza y’abavanywe mu nkengero za pariki

Nyuma y’iki kiganiro n’abasanzwe bazi ibibazo by’abavanywe mu nkengero za parki y’ibirunga, umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo no gushaka amakuru yimbitse ku nkunga RDB igenera abaturiye parki maze asanga abagize iki gitekerezo  bari  bafite intego zikurikira:
1.Kuzamura imibereho y’abaturage batuye hafi ya pariki;
2.Kubashishikariza kubungabunga pariki no guhangana n’ubuhigi n’ubushimus;
3.Kugabanya ingaruka z’ubwisanzure buke bw’inyamaswa n’abaturage.

Izi ntego zikaba bigaragara ko aba bavanywe mu nkengero aribo bakagombye kuba baratekerejweho bwa mbere mu guhitamo abahabwa iyi nkunga kubera impamvu zikurikira:

– Umubano karande bari bafitanye n’ishyamba: Abimuwe mu nkengero z’iyi pariki nibo bari bafite ubuzima bushingiye ku ishyamba kurusha abandi. Kubibandaho ni ugushaka kubahindurira imyumvire no kubahuza n’inyungu zo kubungabunga pariki.

– Kuba bari mu nkengero za pariki:
bari abaturage ba mbere bahuraga kenshi n’inyamaswa n’ibikomoka mu ishyamba. Kubitaho ni ugushaka kubahindura abafatanyabikorwa mu kurinda pariki aho kuba abashobora kuyangiza.

– Kuba mu cyiciro cy’abugarijwe cyane n’ubukene: abimuwe bafite ubukene bugaragarira buri wese, bivuze ko babayeho mu buzima bubi. Kubibandaho ni ugushaka kubahuza n’inyungu ziva mu bukerarugendo, kugira ngo bumve ko kubungabunga pariki bibafitiye akamaro.

– Guhindura ubuzima n’imibereho
Kwimurwa kwabo kwabasabye guhindura bakabaho mu ubuzima bushya. Leta ikwiye kubashyigikira mu mishinga y’iterambere kugira ngo bataguma mu buzima bubi cyangwa ngo basubire mu bikorwa byangiza pariki

Muri Virunga Today rero dukomeje kwibaza impamvu aba baturage bakomeje kwirengagizwa , bagakomeza guhezwa ku nkunga nabo bafiteho uburenganzira, inzego zirimo RDB zikaba nta mpamvu zigeze zitanga zituma aba baturage barakomeje kwibagirana mu nkunga zimaze imyaka irenga ibinyacumi  zitangwa.

Ikindi muri Virunga Today twibaza, ni ukuntu hashize imyaka 3 ibikorwa by’ubushimusi bitangiye kwiyongera ariko kugeza ubu inzego zirimo RDB zika zemeza ko hataramenyekana impamvu z’ubu bwiyongere kandi byoroshye kumenya amakuru y’ababikora n’impamvu babikora.
Igihita cyigaragaza akaba ari uko kimwe mu byo izi nkunga zari zigamije: kugabanya ubushimusi muri pariki, kitarimo kugerwaho neza, bishatse kuvuga ko hari ibibazo bikomeye mu gutanga iyi nkunga.

Ikindi gikomeje kwibazwa na bamwe mu bakurikiranira hafi itangwa ry’iyi nkunga ni ukuntu amafranga menshi y’iyi nkunga akomeje kunyuzwa muri Sacola kandi bizwi ko iyi Sacola ikorera mu murenge umwe wa Kinigi, byongeye kandi ngo bikaba bikomeje kugaragara ko amafranga y’iyi Sacola yigira mu ntoki z’abadasanzwe babarirwa mu bagenerwa iyi nkunga.

Madame Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza

Bwana Jean- Guy Afrika, Umuyobozi wa RDB

Nta kirahinduka mu buzima bubi umunyamakuru yasanzemo abakuwe mu nkengero za pariki y’ibirunga kandi nyamara RDB yarageneye abaturiye iyi pariki arenga miliyari 6 mu mwaka wa 2025 nabo barimo


Hakomeje kwibazwa impamvu Sacola, ONG ihabwa agatubutse na RDB ikomeje kurebera ubuzima bubi abimuwe mu nkengero za pariki babayemo kandi ifite intego yo kuzamura imibereho myiza y’abaturiye iyi pariki

 

Musanze-Affaire abakuwe mu nkengero za Pariki: Aba Kabeza/Nyange batunzwe no kwiba, guceba no gusabiriza

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *